Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano iri kubera mu Budage mu Mujyi wa Munich ku nshuro yayo ya 54.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame araza kwitabira iyi nama iri buze guhuriza hamwe abayobozi bakuru bakomeye bagera kuri 500 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.
Iyi nama biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2018.
Abategura iyi nama batangaje ko abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Perezida wa Ukraine, Petro Poroshenko; Perezida Paul Kagame w’u Rwanda; Igikomangoma cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May na Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz, baraza kuba bayirimo.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uwa Iraq, Haider al-Abadi, nabo bayitegerejwemo.
The New Times yatangaje ko Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ageza ijambo rifungura iyi nama ku bari buze kuyitabira mbere y’uko haba ibiganiro bigaruka ku bufatanye mu by’umutekano mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi na NATO.
Ikindi kandi ni uko Umukuru w’Igihugu unafite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri uyu mwaka, kuri uyu wa Gatandatu azaba ari mu kiganiro kivuga mu kugarura amahoro mu gace ka Sahara.
Naho ku Cyumweru we n’abandi bakuru b’ibihugu bakazaganira ku bijyanye no kubungabunga umutekano w’ikiremwamuntu.
Munich Security Conference ifatwa ni imwe mu nama zikomeye ku Isi ziteranira kuganira ibibazo bya Politiki n’ iby’umutekano, ububanyi n’amahanga; uburyo hashyirwa imbaraga mu burenganzira bw’ikiremwamuntu no kurwanya iterabwoba.
Ni inama ihuriza hamwe abanyapolitiki, abadipolomate, abahagarariye ingabo, abacuruzi bakomeye, yitabirwa n’ibihugu birimo u Bushinwa, u Buyapani, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.
Yateranye bwa mbere mu 1963 mu Mujyi wa Munich ihuriza hamwe abayobozi b’ingabo zo mu Muryango wo gutabarana NATO, baganira ku mutekano nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi itangira guterana buri mwaka.
Inama ya mbere yatumiwemo abantu 60, yayobowe na Helmut Schmidt wahoze ayobora u Budage kuva 1974 kugeza 1982 n’umunyapolitiki w’Umunyamerika Henry Kissinger.
Aba baje gukurikirwa n’Umunyapolitiki w’Umudage Von Kleist wayoboye izo nama kugeza mu 1997 na we aza gukurikirwa n’umunyapolitiki akaba n’umucuruzi wo muri Repubulika ya Czech, Horst Teltschik. Aba na bo baje gukurikirwa n’umunyapolitiki Wolfgang Ischinger wayiyoboye kuva 2009.
Umwaka ushize ubwo yayitabiraga na none, Perezida Kagame yasangije abari bayitabiriye intambwe y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima harimo ibijyanye no kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi bapfa babyara ku kigero cya 75% n’abana bapfa bavuka ku kigero kirenga 80% mu myaka 15 ishize.