• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mutekano mu Budage

Editorial 16 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mutekano iri kubera mu Budage mu Mujyi wa Munich ku nshuro yayo ya 54.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame araza kwitabira iyi nama iri buze guhuriza hamwe abayobozi bakuru bakomeye bagera kuri 500 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Iyi nama biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018 kugeza ku wa 18 Gashyantare 2018.

Abategura iyi nama batangaje ko abakuru b’ibihugu bitandukanye barimo Perezida wa Ukraine, Petro Poroshenko; Perezida Paul Kagame w’u Rwanda; Igikomangoma cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May na Chancelier wa Autriche, Sebastian Kurz, baraza kuba bayirimo.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu n’uwa Iraq, Haider al-Abadi, nabo bayitegerejwemo.

The New Times yatangaje ko Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ageza ijambo rifungura iyi nama ku bari buze kuyitabira mbere y’uko haba ibiganiro bigaruka ku bufatanye mu by’umutekano mu Muryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi na NATO.

Ikindi kandi ni uko Umukuru w’Igihugu unafite inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri uyu mwaka, kuri uyu wa Gatandatu azaba ari mu kiganiro kivuga mu kugarura amahoro mu gace ka Sahara.

Naho ku Cyumweru we n’abandi bakuru b’ibihugu bakazaganira ku bijyanye no kubungabunga umutekano w’ikiremwamuntu.

Munich Security Conference ifatwa ni imwe mu nama zikomeye ku Isi ziteranira kuganira ibibazo bya Politiki n’ iby’umutekano, ububanyi n’amahanga; uburyo hashyirwa imbaraga mu burenganzira bw’ikiremwamuntu no kurwanya iterabwoba.

Ni inama ihuriza hamwe abanyapolitiki, abadipolomate, abahagarariye ingabo, abacuruzi bakomeye, yitabirwa n’ibihugu birimo u Bushinwa, u Buyapani, u Buhinde, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi.

Yateranye bwa mbere mu 1963 mu Mujyi wa Munich ihuriza hamwe abayobozi b’ingabo zo mu Muryango wo gutabarana NATO, baganira ku mutekano nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi itangira guterana buri mwaka.

Inama ya mbere yatumiwemo abantu 60, yayobowe na Helmut Schmidt wahoze ayobora u Budage kuva 1974 kugeza 1982 n’umunyapolitiki w’Umunyamerika Henry Kissinger.

Aba baje gukurikirwa n’Umunyapolitiki w’Umudage Von Kleist wayoboye izo nama kugeza mu 1997 na we aza gukurikirwa n’umunyapolitiki akaba n’umucuruzi wo muri Repubulika ya Czech, Horst Teltschik. Aba na bo baje gukurikirwa n’umunyapolitiki Wolfgang Ischinger wayiyoboye kuva 2009.

Umwaka ushize ubwo yayitabiraga na none, Perezida Kagame yasangije abari bayitabiriye intambwe y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima harimo ibijyanye no kugabanya umubare w’impfu z’ababyeyi bapfa babyara ku kigero cya 75% n’abana bapfa bavuka ku kigero kirenga 80% mu myaka 15 ishize.

 

2018-02-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Perezida Ndayishimiye, umenye ko amaraso y’Abatutsi bo muri Kongo azagusama

Editorial 20 Apr 2024
Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe  cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Editorial 18 Jun 2018
Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Uganda: Urwego Rushinzwe Umutekano Imbere Mu Gihugu Mu Mazi Abira Kubera Gen Kayihura

Editorial 04 Aug 2018
Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Niba Tshisekedi adafitiye icyizere bagenzi be bo mu karere, nihe handi azakura ibisubizo?

Editorial 30 Nov 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ibikenewe ku masezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika

Editorial 20 Mar 2018
Ku wa 12 Mata 1994: Umunsi kuri Paruwasi ya Musha hiciwe Abatutsi basaga 6,000
Mu Rwanda

Ku wa 12 Mata 1994: Umunsi kuri Paruwasi ya Musha hiciwe Abatutsi basaga 6,000

Editorial 12 Apr 2018
Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.
HIRYA NO HINO

Uganda : Umuturage wa Congo [ RDC ], Steven Moïse yahohotewe n’inzego z’umutekano CMI, zimwitiranya n’Abanyarwanda.

Editorial 30 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru