Kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yujuje imyaka 60 y’amavuko mu gihe benshi mu Banyarwanda bishimira ibyiza, iterambere, ubuzima bwiza, amahoro, umutekano, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi ntagereranywa yagejeje ku gihugu.
Kuwa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni Perezida wa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.
Ku wa 3-4 Kanama nibwo yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda ye ya gatatu n’amajwi 98,79 %, nyuma y’ubusabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni enye bandikiye Inteko Ishinga Amategeko basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa kugira ngo yemerewe kongera kwiyamamaza.
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ifatwa nk’igihe kidasanzwe cyo gukomeza gusigasira ibyagezweho no kongera imbaduko mu iterambere ridaheza kuri buri wese.
Uyu muhango wabaye kuwa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.
Wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kugeza mu 2024.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, niwe wakiriye indahiro ya Perezida Kagame.
Perezida Kagame yarahiye agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame nyuma ashyikirizwa ibendera ry’Igihugu, ikirango cya Repubulika y’u Rwanda n’indirimbo yubahiriza igihugu.
Perezida Kagame asinyira kuyobora u Rwanda abifashijwemo na Mme Jeannette Kagame
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye amashyaka yamutanzeho umukandida mu matora aheruka, anavuga no kuri babiri bari bahanganye mu matora aheruka.
Ati “Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.”
Yanabwiye abanyarwanda ko aha agaciro icyizere bamugiriye bongera kumutora aho yabishimangiye agira ati “Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye. “
Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.
Perezida Paul Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda ya Gatatu