• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019

Perezida Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019

Editorial 08 Mar 2019 POLITIKI

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ashobora gusura u Rwanda muri Mata 2019, ubwo u Rwanda ruzaba rwunamira ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida Emmanuel Macron aramutse asuye u Rwanda, yaba ari indi ntambwe mu mubano w’ibihugu byombi wagiye ugaragaza ibimenyetso byo gutera imbere cyane cyane ku buyobozi bwa perezida Macron.

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko gifite amakuru avugako mu ntangiriro z’iki cyumweru ari bwo u Rwanda rwagejeje ubutumire kuri perezida w’u Bufaransa, bumusaba kuzifatanya n’abanyarwanda ndetse n’isi mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uruzinduko rwa Perezida Macron ruramutse rubaye, rwaba ari urw’amateka kuko yaba abaye perezida wa kabiri w’u Bufaransa nyuma ya Jenoside usuye u Rwanda, akaba yaba akurikira Francois Sarkozy wasuye u Rwanda mu 2010.

Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa mu Gushyingo 2018, ubwo yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mahoro (Forum International de la Paix), inama yanarangiye bikavugwa ko Perezida w’u Rwanda yanatumiye mugenzi we w’u Bufaransa mu Rwanda mu ntangiriro za 2019.

Mu 2017, ubwo perezida Macron yari amaze igihe gito atowe, Perezida Kagame yabajijwe na Jeune Afrique icyo atekereza kuri perezida mushya w’u Bufaransa abasubira muri aya magambo.

“Turizera ko hari imikorere mishya izabaho ku buyobozi bwa Perezida Macron, nko gushyira akadomo ku myaka ishize y’urujijo.”

Ubwo u Rwanda rwasabaga u Bufaransa ijwi mu matora y’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Perezida Macron yarushyigikiye atajuyaje.

Yavuze ko umutima wa Francophonie uri muri Afurika bityo, kandidatire iyo ariyo yose yaturuka kuri uyu mugabane ari yo yaba ifite agaciro kanini.

Yagize ati “Mushikiwabo avuga neza ururimi rw’Igifaransa mu gihugu kiyoborwa na Perezida ukunze gukoresha Icyongereza. Ikindi, kimwe cya kabiri muri iki gihugu kugeza magingo aya baracyakoresha Igifaransa, bitandukanye n’ibyo benshi bajya kuvuga. Iki gihugu ni kimwe mu bigize Francophonie mu buryo bweruye… ni yo mpamvu nzamushyigikira.”

Src : KT

2019-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Undi musilikare mukuru wa FARDC nawe yatorotse ajya muri Gumino

Editorial 21 Jan 2020
Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Ethiopia igiye kwemeza burundu amasezerano y’isoko rusange yasinyiwe i Kigali

Editorial 20 May 2018
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahawe igihembo cya Nobel 2019 gihabwa uwaharaniye amahoro ku isi

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yahawe igihembo cya Nobel 2019 gihabwa uwaharaniye amahoro ku isi

Editorial 11 Oct 2019
U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

U Rwanda rwibukije Uganda ibikorwa byayo bikomeje kubiba umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Editorial 07 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere
Amakuru

Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere

Editorial 01 Sep 2025
” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye
Mu Rwanda

” gucururiza imbunda mu Rwanda ni nko gufata ingamiya ukinjiza mu izuru ry’urushinge” -Busingye

Editorial 29 May 2018
Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi
Amakuru

Gutera Kongo imirwi (balkanisation) bizabazwe mbere na mbere Perezida Tshisekedi

Editorial 18 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru