Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli umaze imyaka igera kuri itatu ayobora icyo gihugu, yagaragaje umwihariko mu mpinduka mu miyoborere y’igihugu n’imibereho y’abagituye.
Uyu mukuru w’igihugu yafashe ibyemezo byashaririye bamwe birimo gukuraho ingendo zose zo hanze ku bayobozi bakuru, gukaza ingamba zo gukurikirana abakoresha nabi umutungo wa leta, gukuraho ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge n’ibindi.
Magufuli wabaye Perezida wa Gatanu uyoboye Tanzania kuva yagira Ubwigenge, akigera ku butegetsi mu Ugushyingo 2015, yahamagaye abakuru b’ibihugu bitandukanye mu kurushaho kunoza umubano hagati yabyo no gushaka ubujyanama ku mishinga y’iterambere.
Ikibazo cyari mu by’ingutu ni icyo kuba Guverinoma yamubanjirije itari ifite sosiyete yayo y’indege mu gihe ba mukerarugendo bazi Tanzania ari benshi ariko igasurwa n’umubare udashamaje.
Sosiyete y’Indege ya Tanzania yagenzurwaga na Guverinoma kugeza mu 2002, mbere yo kuyifatanya n’ikindi kigo. Leta yagabanyije imigabane yayo igera kuri 51%, itangira gufatanya na South African Airways. Iyi mikoranire yamaze imyaka ine yahombeje miliyoni zirenga 19 z’amadolari ya Amerika.
Tanzania yongeye kugura imigabane yose mu 2006, itangira gukora mu ngendo z’imbere mu gihugu, mu karere, no hanze ya Afurika.
Taarifa dukesha iyi nkuru ivuga ko Magufuli akimara kubona iyi mibare yaguye mu kantu agaragaza inyota yo kuzamura imibare ya ba mukerarugendo bagana igihugu. Yahise akoranya abajyanama be bakora ubushakashatsi bw’icyakorwa mu gushaka igisubizo kirambye.
Yagize ati “Twakoze isesengura dusanga ibihugu bifite sosiyete y’indege yabyo byakira umubare munini wa ba mukerarugendo. Twarebye Misiri, tuganira na Kenya ndetse na Maroc, nk’ibihugu bisurwa na ba mukerarugendo benshi. Nka Misiri isurwa na ba mukerarugendo barenga miliyoni 10 mu gihe twe twakira abangana na miliyoni imwe gusa.”
Muri Mata 2016, Magufuli yakoze uruzinduko rwe rwa mbere hanze y’igihugu yakoreye mu Rwanda, nyuma y’uko we na Perezida Kagame bari bamaze gufungura umupaka uhuriweho wa Rusumo.
Ababanjirije Magufuli bagiye bagira umubano urimo agatotsi n’u Rwanda ndetse byatumye benshi bibaza ku mahitamo ye yo kurugenderera.
Icyo gihe yagize ati “Ntabwo nkunda gutembera kuko mba mpuze kandi nshaka kubika ku mutungo. Natumiwe ahantu henshi harimo i Burayi, ariko sinabikoze ariko ubwo Perezida Kagame yantumiraga, nagombaga kuza.”
Perezida Kagame yabwiye Magufuli ko ibihugu byombi bikeneye “ubucuti, dukeneye ubuvandimwe, kandi dukeneye gukorana ishoramari mu nyungu z’impande zombi.”
Mu gihe aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriraga ku Kiyaga cya Muhazi, nta byinshi byari byatangajwe ku biganiro bagiranye. Nyuma y’imyaka itatu bahuye, Magufuli yagaragaje ko Perezida Kagame ari inkoramutima ye ndetse yamugiriye inama yo guteza imbere no kuvugurura Air Tanzania Company limited (ATCL).
Yagize ati “Ndashimira Perezida Kagame. Yarambwiye ngo bikore. Uramutse utinze ushobora guhura n’imbogamizi zikomeye.’’
Mu birori byo kwakira indege ya Boeing 787 Dreamliner kuri Julius Nyerere International Airport (JNIA), ku wa 8 Nyakanga 2018, Magufuli yagize ati “Kagame yangiriye inama yo kuganira n’inganda zikora indege ndetse no ku buryo bwo kuzihabwa ku biciro byiza. Narabikoze kandi tumaze kugura indege zirindwi.”
Magufuli yahaye ATCL indege enye zirimo eshatu za Bombardier n’imwe ya Boeing ndetse biteganyijwe ko mu Ugushyingo 2018, iki kigo kizakira izindi ebyiri zo mu bwoko bwa CS300 za Bombardier.
U Rwanda rukomeje kuzamuka mu bwikorezi bwo mu kirere aho RwandAir imaze kuba ubukombe mu ngendo z’indege muri Afurika no ku yindi migabane.
Iyi sosiyete ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG na zo ebyiri. Iteganya kwakira izindi ebyiri nshya za Airbus A330 n’ebyiri za Boeing 737 MAX mu ntangiriro za 2019.
RwandAir igana mu byerekezo 26 birimo Uburasirazuba, Uburengerazuba n’Amajyepfo ya Afurika, Uburasirazuba bwo Hagati, u Burayi na Aziya. Mu 2019, ifite intego zo kwerekeza Guangzhou, Tel Aviv, Bamako na Conakry no kugana ku isoko rya Amerika muri Leta ya New York.