Perezida Yoweri Museveni wa Uganda aratangaza ko ntacyo yatangariza itangazamakuru ku byo avugana na mugenzi we w’u Rwanda ku bibazo biri hagati y’ibihugu byombi, ariko ashimangira ko ibyo yemeye mu Masezerano bashyiriyeho umukono i Luanda, ari byo akora.
Ibi perezida Museveni yabitangarije mu kiganiro cyihariye yahaye BBC, aho yirinze gusubiza ibibazo birebana n’ubwumvikane bucye bumaze igihe bwumvikana hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ubutegetsi bw’ibihugu byombi bumaze igihe mu bushyamirane bugaragara cyane mu bitangazamakuru by’umwihariko ibibogamiye ku butegetsi.
Bwana Museveni yabwiye BBC ko no kuba aya makimbirane agaragara mu itangazamakuru ari ikibazo.
Muri Kanama nibwo Perezida Paul Kagame na Perezida Museveni bashyize umukono ku Masezerano y’Ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi, agamije kurangiza ibibazo bya politiki bifitanye. Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Luanda, ahagarikiwe na Perezida wa Angola ndetse n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iki kiganiro na BBC, Museveni yumvikanishije ko ibyo yemeye ari byo akora, nubwo atavuga igihe yumva ikibazo kizarangirira usibye kuvuga ko akiganira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ati: “Icyo nakubwiye, sindi bubwire itangazamakuru ibyo mfite umwanya wo kuganira na Perezida Kagame mu nama ya twenyine”.
Ubushyamirane bw’ubutegetsi bwombi bwagize ingaruka mu bukungu no ku mibereho y’abaturage
Kuva mu kwa kabiri umupaka wa Gatuna, niwo wa bugufi kugera i Kigali, ntufunguye ku modoka nini zavanaga ibicuruzwa muri Uganda.
Abaturage b’u Rwanda bakoresha inzira y’ubutaka ntibemerewe kwambuka bajya hakurya muri Uganda.
Ubutegetsi bw’u Rwanda bushinja ubwa Uganda gufunga abaturage barwo binyuranyije n’amategeko no gufasha umutwe wa RNC n’imitwe bifatanyije irwanya u Rwanda, mu gihe Uganda ishinja U Rwanda gukorera ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo.
Inama iheruka kubera i Kigali kuwa 16 Nzeri, hagati y’intumwa z’ibihugu byombi mu rwego rwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Luanda yari yemeje ko gusebanya binyuze mu itangazamakuru bikwiye guhagarara.
Ntihaciye kabiri ariko inkuru nk’izo ziganjemo poropaganda zikomeza gusohoka mu binyamakuru cyane cyane ibyo muri Uganda bishyigikiye ubutegetsi nka New Vision na Chimpreports, ndetse bibiviramo no guhagarikwa mu Rwanda.
Kuri iki Museveni yabwiye BBC ati:”Ikibazo ni uko abayobozi babona bashobora gukemurira ibibazo mu itangazamakuru, kandi bafite ibindi byangombwa byose [byabafasha gukemura ibibazo].
“Kuki najya mu binyamakuru kugaragaza ko njyewe ndi mu kuri naho uwundi ari mu makosa?”
Inama yahuje abategetsi b’impande zombi i Kigali yagombaga gukurikirwan’iya Kampala yari kuba tariki 16 z’uku kwezi kw’Ukwakira ariko iyi ntiyabashije kuba ndetse nta n’impamvu kugeza ubu iragaragazwa n’ubutegetsi bwa Uganda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, akaba yatangaje ko bagitegereje igihe Uganda izababwirira igihe inama izabera.
Birakekwa ko impamvu nyamukuru yabujije inama ya Komisiyo y’impande zombi ireba iby’amasezerano y’Angola yari kubera i Kampala, ari uko hari indi nama ya RNC yitabiriwe na Kayumba Nyamwasa iri kubera Entebbe yiga ku kibazo cy’amakimbirane ari muri uyu mutwe w’iterabwoba wa P5. ifashwa na Uganda. Ikibazo nyamukuru ni ukwiga kuri Ben Rutabana n’ibirego by’umugore we amaze gukwiza muri z’Ambasade zose atabariza umugabo we washimutiwe muri Uganda. Umuhuza muri ibi biganiro ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwererane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire nayo ibarizwa muri P5.