• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Perezida Museveni azatsinda bitanyuze mu mpapuro z’amatora ahubwo hamenwe amaraso

Editorial 31 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Uyu mwaka nibwo hamenetse amaraso menshi mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Uganda kuva Museveni yafata ubutegetsi mu mwaka wa 1986 kugeza ubu abarenga 50 bamaze guhitanwa n’inzego z’umutekano za Uganda abandi benshi barafungwa banakorerwa iyicwarubozo.

Abagande bibuka amatora yo mu mwaka wa 2001 aho Museveni yashinze uwitwa Majoro Roland Kakooza Mutale gukanga abagande akoresheje inkoni izwi nka Kiboko ariko ubu inzego zose z’umutekano ziyemeje kwica uwashaka kubangamira intsinzi ya Museveni.

Mu minsi yashize umwe mu bashinzwe umutekano wa Bobi Wine yagonzwe n’ikamyo ya Polisi ifite ibirango H4DF 2382 yari yafunze umuhanda idashakako bajya gusura umunyamakuru wo mu ikipe yamamaza Bobi Wine witwa Kasirye Ashraf wari warashwe yajyanywe mu bitaro.

Mu mateka ya Uganda kandi nibwo umugabo ukiri muto w’imyaka 37 ateye ikidodo Perezida Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi. Uburyo Bobi Wine wa NUP na Patrick Oboi Amuriat wa FDC bashyizweho imbaraga zo kubaca intege bigaragaza ko Perezida Museveni yagize ubwoba budasanzwe.

Perezida Museveni yatunguwe n’ubwamamare bwa Bobi Wine yumva ko ashobora kubangamira ubutegetsi bwe. Ibi nibyo byavuyemo kwica, guhohotera no gufunga hifashishijwe imbaraga za Leta abayoboke ba Bobi Wine n’abandi batavuga rumwe na Museveni. Tariki ya 28 Ukuboza, umukuru wa FDC ariwe Amuriat, yajyanywe ku bitaro bya Bugiri nyuma yuko umupolisi mukuru uzwi ku izina rya Abraham Asiimwe amuteye ibinyabutabire bifite urusenda mu maso.

Mu minsi ishize, Amuriat yari yaburiye abantu ko Museveni yahaye ikiraka abanyamahanga kugirango bahohotere abagande. Nubwo atigeze agaragaza igihugu abo banyamahanga baturutsemo, itangazamakuru ritandukanye ryagiye rigaragazako ibiro bishinzwe iperereza rya Uganda (CMI) ikoresha abanyamuryango ba RNC mu guhohotera Abanyarwanda cyane cyane babeshya ko ari intasi.

Museveni w’imyaka 76 ushaka manda ya karindwi yagiye ku butegetsi muri 1986, igihe uwo bahanganye uyu yari afite imyaka ine y’amavuko. Museveni akaba yarahinduye uburyo bwo kwiyamamazamo aho akora siporo agaragariza cyane cyane urubyiruko ko ashoboye ko Bobi Wine atamurusha imbaraga z’umubiri.

Abantu bose bibaza impamvu Museveni ashaka gusiga umurage mubi wo kwica abanyagihugu kandi nubundi amatora azayiba. Ntawe utazi ko muri Uganda Perezida Museveni ariwe barega kandi bamuregera aho muri iyi minsi yabonye yokejwe igitutu agahitamo guhagarika ibikorwa byo kwiyamamaza yitwaje icyorezo cya COVID-19.

Mbere yuko umunyamatageko akaba aharanira n’uburenganzira bwa muntu Nicholas Opia afatwa, yari yabwiye ibiro ntaramakuru by’abadage DW, ko COVID 19 yabaye urwitwazo mu kubangamira uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana. Yongeyeho ko uturere twafungiwe ari utugaragara ko tudashyigikiye Museveni ahubwo ari udushyigikiye Bobi Wine.

Ubu mu mugi wa Kampala bafite ubwoba ku bizaba tariki ya 14 Mutarama ubwo bazaba bitabira amatora aho Perezida Museveni yateguye instinzi ku kiguzi icyaricyo cyose. Umukuru w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu yasabye Uganda kudakoresha imbaraga z’umurengera ndetse no gufungura abanyapolitiki n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bafunzwe muri ibi bikorwa by’amatora.

2020-12-31
Editorial

IZINDI NKURU

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Editorial 19 Nov 2021
Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Carine Kanimba, kuki utsimbarara ku baparimehutu nka Rusesabagina kandi politiki yabo yarakugize imfubyi? Ubwo se utaniye he na Nkundiye wahakanywe n’ibishahu bya se?

Editorial 19 Aug 2022
Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Rayon Sports yasezeye mu gikombe cy’Amahoro 2023 ishinja FERWAFA imitegurire idahwitse

Editorial 08 Mar 2023
Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Uko Perezida Kagame yagiriye impuhwe Kizito, Ingabire na Bizimungu

Editorial 17 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun
IMIKINO

Amavubi U-17 yatangiye irushanwa ryateguwe na FERWAFA anyagirwa na Cameroun

Editorial 30 Mar 2019
Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yaganiriye na Gen Kabarebe ku bufatanye mu bya gisirikare
POLITIKI

Minisitiri w’Ingabo z’u Bwongereza yaganiriye na Gen Kabarebe ku bufatanye mu bya gisirikare

Editorial 08 Apr 2018
Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu
IKORANABUHANGA

Hagiye kuzajya hakoreshwa ikoranabuhanga mu gutunganya impu

Editorial 06 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru