• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Editorial 30 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yagize amajwi 100% mu biro byitora bigera kuri 348 bibarizwa mu turere dutatu aritwo Kiruhura, Kazo na Isingiro nkuko byagaragajwe n’impapuro zigaragaza uko amatora yagenze muri Uganda zishyizwe hanze na Komisiyo ishinzwe amatora. Muri ibyo biro by’itora, Museveni yagize amajwi 100% mu karere ka Kiruhura kari gafite ibiro by’itora bingana na 143, 100% muri Kazo gafite ibiro by’itora 113 akagira kandi 100% mu karere ka Isingiro gafite ibiro by’itora 92.

Twibutse ko mu matora y’ubushize muri 2016 mu karere ka Isingiro, Museveni yagize 100% ku biro bimwe by’itora ariko ubu agira 100% mu biro by’itora 92. Mu matora y’ubushize kandi akagaragaza ko mu biro by’itora bimwe muri ako karere aribyo ubwitabire bw’amatora bwageze ku 100%

Kuri iyi si dutuyemo, ubwitabire bw’amatora ku gipimo 100% mu karere kose gafite ibiro by’itora bisaga 100, bishoboka byonyine muri Uganda. Ariko ibi bigaragaza ko hatabazwe amajwi abaturage batoye ahubwo ari uburiganya nkuko byagiye bigaragazwa na videwo zafashwe zigaragaza abasirikari n’abayoboke ba NRM batora ku bwinshi Museveni. Hari kandi nabibiye Museveni amajwi Ikindi ni uko bakoresheje urutonde rwo mu matora ya 2016 bigaragaza ko muri utwo turere dutatu nta wapfuye, nta nuwimutse ndetse nta nuwarwaye ku munsi w’amatora. Si muri utwo turere dutatu gusa Museveni yagize 100%, kuko hari ibiro by’itora mu turere twa Ssembabule, Nakaseke, Ibanda na Ntungamo. Bobi Wine ubwo imibare yajyaga hanze yagize ati “Hagire umuntu ubwira General Museveni ko niyo ujya kwiba amatora ushyiramo ubwenge.

Dukurikije imibare yatanzwe na Komisiyo y’Amatora yagize 100% muri bimwe mu biro by’itora, ndetse na 95-99 % ahandi henshi. Ibi bivuga ko abiyandikishije bose bitabiriye amatora, nta wapfuye, ngo yimuke cyangwa ajye hanze y’igihugu, ndetse ngo haboneke imfabusa”

Mu cyumweru gishize umwe mu batoreye Isingiro (aho Museveni yagize amajwi 100%) wahawe izina rya Nyakato, yabwiye ikinyamakuru The Observer ko Museveni atari gutorwa mu Burengerazuba bwa Uganda, ko nawe yagiye gutora ku biro by’itora byari biherereye ku rusengero rwa pantekositi rwa Busingye ahagana saa tanu z’amanywa nyuma akabwirwa ko yatoye kandi agifite ikarita ye y’itora n’indangamuntu bikoreshwa mu matora. Yakomeje agira ati “Naketse ko arinjye njyenyine, nyuma haza umuntu utwara Boda boda (Moto zitwara abagenzi) atubwira ko nawe byamubayeho.

Bigeze mu masaha ya ni mugoroba dusanga abantu benshi aribyo byababayeho, nabo batorewe” Kuva ku munsi w’amatora ya Perezida muri Uganda yaba, hagiye hacicikana amavidewo menshi agaragaza uburyo abantu biba amatora, bari kumwe n’inzego z’umutekano. Bobi Wine yagize amajwi 38,43% naho Perezida Museveni agira 58% nkuko byemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora. Abanyamategeko ba Bobi Wine batangaje ko bazatanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mutarama 2021 bamagana ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora.

2021-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Nsengiyumva Jotham wari warakatiwe gufungwa burundu yarashwe agerageza gutoroka gereza

Editorial 29 Jan 2018
Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Mu mukino wa gicuti ikipe ya Gasogi United yatsinzwe na Bugesera FC, umukino wa Kiyovu SC na Gorilla FC ntiwaba kubera gutinda kw’ibisubizo bya Koronavusi bya Kit Manager.

Editorial 28 Apr 2021
Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Eugene Richard Gasana, wari uhagarariye URwanda muri LONI, akurikiranyweho icyaha cyo gufata ku ngufu

Editorial 17 Jun 2019
AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

AS Kigali itsinze Rwamagana 4-0, yisunga Police FC na Marines FC zabonye amanota 3 y’umunsi wa 10

Editorial 21 Nov 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali
Amakuru

Abakinnyi batatu muri bane baserukiye u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga rya Triathlon ryaberaga I Bangui muri Santrafrika begukanye imidali

Editorial 28 Mar 2021
Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26
Mu Rwanda

Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Editorial 01 Jul 2020
Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

Komiseri wa Polisi Munyambo yatangiye imirimo yo kuyobora Polisi ya Loni muri Sudani y’Epfo

Editorial 04 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru