• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Perezida Museveni yafatanywe igihanga kigaragaza uburyo yibye amatora aho mu biro by’itora bigera kuri 348 yagize 100% nta mfabusa nta nuwasibye

Editorial 30 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni yagize amajwi 100% mu biro byitora bigera kuri 348 bibarizwa mu turere dutatu aritwo Kiruhura, Kazo na Isingiro nkuko byagaragajwe n’impapuro zigaragaza uko amatora yagenze muri Uganda zishyizwe hanze na Komisiyo ishinzwe amatora. Muri ibyo biro by’itora, Museveni yagize amajwi 100% mu karere ka Kiruhura kari gafite ibiro by’itora bingana na 143, 100% muri Kazo gafite ibiro by’itora 113 akagira kandi 100% mu karere ka Isingiro gafite ibiro by’itora 92.

Twibutse ko mu matora y’ubushize muri 2016 mu karere ka Isingiro, Museveni yagize 100% ku biro bimwe by’itora ariko ubu agira 100% mu biro by’itora 92. Mu matora y’ubushize kandi akagaragaza ko mu biro by’itora bimwe muri ako karere aribyo ubwitabire bw’amatora bwageze ku 100%

Kuri iyi si dutuyemo, ubwitabire bw’amatora ku gipimo 100% mu karere kose gafite ibiro by’itora bisaga 100, bishoboka byonyine muri Uganda. Ariko ibi bigaragaza ko hatabazwe amajwi abaturage batoye ahubwo ari uburiganya nkuko byagiye bigaragazwa na videwo zafashwe zigaragaza abasirikari n’abayoboke ba NRM batora ku bwinshi Museveni. Hari kandi nabibiye Museveni amajwi Ikindi ni uko bakoresheje urutonde rwo mu matora ya 2016 bigaragaza ko muri utwo turere dutatu nta wapfuye, nta nuwimutse ndetse nta nuwarwaye ku munsi w’amatora. Si muri utwo turere dutatu gusa Museveni yagize 100%, kuko hari ibiro by’itora mu turere twa Ssembabule, Nakaseke, Ibanda na Ntungamo. Bobi Wine ubwo imibare yajyaga hanze yagize ati “Hagire umuntu ubwira General Museveni ko niyo ujya kwiba amatora ushyiramo ubwenge.

Dukurikije imibare yatanzwe na Komisiyo y’Amatora yagize 100% muri bimwe mu biro by’itora, ndetse na 95-99 % ahandi henshi. Ibi bivuga ko abiyandikishije bose bitabiriye amatora, nta wapfuye, ngo yimuke cyangwa ajye hanze y’igihugu, ndetse ngo haboneke imfabusa”

Mu cyumweru gishize umwe mu batoreye Isingiro (aho Museveni yagize amajwi 100%) wahawe izina rya Nyakato, yabwiye ikinyamakuru The Observer ko Museveni atari gutorwa mu Burengerazuba bwa Uganda, ko nawe yagiye gutora ku biro by’itora byari biherereye ku rusengero rwa pantekositi rwa Busingye ahagana saa tanu z’amanywa nyuma akabwirwa ko yatoye kandi agifite ikarita ye y’itora n’indangamuntu bikoreshwa mu matora. Yakomeje agira ati “Naketse ko arinjye njyenyine, nyuma haza umuntu utwara Boda boda (Moto zitwara abagenzi) atubwira ko nawe byamubayeho.

Bigeze mu masaha ya ni mugoroba dusanga abantu benshi aribyo byababayeho, nabo batorewe” Kuva ku munsi w’amatora ya Perezida muri Uganda yaba, hagiye hacicikana amavidewo menshi agaragaza uburyo abantu biba amatora, bari kumwe n’inzego z’umutekano. Bobi Wine yagize amajwi 38,43% naho Perezida Museveni agira 58% nkuko byemejwe na Komisiyo ishinzwe amatora. Abanyamategeko ba Bobi Wine batangaje ko bazatanga ikirego mu rukiko rw’ikirenga kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Mutarama 2021 bamagana ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora.

2021-01-30
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Perezida Kagame yongeye kuburira abatekereza gutera u Rwanda ko bazirengera ingaruka bazahura na zo z’iyo ntambara.

Editorial 08 Apr 2019
REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia

REG BBC yabonye itike yo gukina imikino ya 1/4 ya BAL 2022 izabera muri Kigali Arena, ni nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia

Editorial 15 Mar 2022
Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Editorial 29 Jul 2019
“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

“Nta gihe ntabwiye Perezida Tshisekedi ko gushinja u Rwanda ibinyoma ari uguhunga inshingano ze nk’Umukuru w’Igihugu”. – Perezida Paul Kagame.

Editorial 23 Jun 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations
IMIKINO

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Editorial 06 Dec 2018
Ngo “uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe”  FDLR yuririyeho ku mvugo za Cardinal Ambongo na Muzito zihembera urwango
INKURU NYAMUKURU

Ngo “uhiriye munzu ntaho adapfunda imitwe”  FDLR yuririyeho ku mvugo za Cardinal Ambongo na Muzito zihembera urwango

Editorial 14 Jan 2020
U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo
Amakuru

U Rwanda rwahawe kwakira imikino y’igikombe cya Afurika 2026 muri Volleyball ku makipe yabaye ayambere iwayo

Editorial 10 Dec 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru