Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yavuze ko akunda mugenzi we wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika uherutse gutuka Afurika ngo ni umusarane kuko ari umunyakuri.
Inkuru dukesha BBC Perezida Yoweri Museveni mu magambo ye yagize ati “Nkunda Trump kuko abwiza Afurika ukuri. Ntabwo nzi niba baramuvugiye ibyo atavuze nubwo abihakana, gusa uko byasa kose ibyo avuga kuri Afurika ni ukuri. Africa ikeneye kwikemurira ibibazo byayo mu mbaraga zayo zose kuko nibyo koko Africa ifite imbaraga nye.”
Perezida Museveni yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 ubwo yatangirazaga kumugaragaro inteko rusange y’ Abadepite bahagarariye ibihugu byabo mu muryango w’ Afurika y’ iburasirazuba ( East African Legislative Assembly (EALA)) mu murwa mukuru wa Uganda Kampala.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’ Amerika muri Uganda Deborah Malac yabwiye abadepite ko ibyo Trump aherutse kuvuga kuri Afurika bidakwiye.
Yagize ati “Mu by’ ukuri njye na bagenzi banjye tumaze imyaka myinshi muri Afurika dufite inshuti nyinshi dufitanye umubano mwiza. Nta gushidikanya ariya magambo ya Trump arababaje kandi arakoma munkokora ibihugu bya Africa na Haiti.
Yonjyeye yunga mo ati “Ndabizeza ko dushishikajwe no gukorera muri Uganda n’ ahandi hose muri Afurika gahunda zirakomeza”
Nubwo abenshi mu banyafurika bamaganye imvugo ya Trump aho yavuze ko Afurika ari nk’ umusarane(shitholes) hari bamwe mu banyafurika bavuze ko ibyo yavuze ari ukuri barimo na Perezida Museveni.
Icyo abantu benshi bashobora kuba bataramenye ku byo Trump yavuze ubwo yitaga Afurika umusarane harimo kuba icyo gihe yaravuze ko Abazungu baruta abirabura muri byose aho yavuze ngo ’iyo abirabura baba bangana n’ abazungu Imana iba yarabahaye ibara ry’ uruhu risa’. Ibi bamwe na bamwe ku Isi banavuga kandi bakanemeza ko ari ivanguramoko rishingiye ku ruhu(racism). Icyo gihe yananenze Abirabura cyane avuga ko batagira ubwenge kuko bijujutira ko Perezida runaka abayoboye nabi nyamara bakaba badashobora gufata iya mbere ngo bamukure ku butegetsi.