Perezida wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Yoweri Kaguta Museveni atangaza ko inama ya y’uyu muryango iteganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018 izaba binyuranye n’ubusabe bwa Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza wasabye ko iyi nama yakwigizwa imbere.
Amakuru yizewe ava mu kinyamakuru Chimpreports avuga ko Nkurunziza yari yatangaje ko Uburundi bwamenye ko iyi nama izaba bukererewe bityo ko butigeze bwitegura bikwiriye.
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Ugushyingo, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe ,Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa inyuma.
“Turasaba igihe cyo kwitegura kuzitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iyi baruwa y’amapaji ane Perezida Nkurunziza yoherereje Perezida Museveni.
Perezida Nkurunziza yasobanuye muri iyi baruwa ko ubutumire bwo kwitabira iyi nama yabubonye butinze.
Yagize ati: “Ibaruwa y’ubutumire yo kuwa 30 Ukwakira yageze kuri ambasade y’u Burundi I Kampala kuwa 19 Ugushyingo binyuze mu nyandikomvugo iturutse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda igera mu biro byanjye kuwa 21 Ugushyingo. Nkeneye byibuze icyumweru cyo kwitegura kugira uruhare mu nama ya EAC.”
Ati “ Birashoboka yaba ari mu kuri ku buryo twateguye gusa sinemera kuba nasubika inama. Nk’umuyobozi wa EAC, nzi ibigezweho.”
Uyu mutegetsi yibutsa Nkurunziza ko itariki y’iyi nama yemejwe n’akanama k’abaminisitiri bo muri EAC bityo ko byari bizwi neza igihe izabera.
Ati “ Ibi byose byamenyeshejwe abagize umuryango wa EAC. Uburundi bwari buhari. Ntitukabe abacakara ba za gahunda.”
Perezida Nkurunziza ni gake cyane ajya hanze y’igihugu cye nyuma ya coup d’etat yakorewe mu 2015 igapfuba.
Biragaragara ko Perezida Museveni yiteguye kuyobora iyi nama mugenzi we Nkurunziza ahari cyangwa adahari.