• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yageze i Kigali (Amafoto)

Perezida Nguema wa Guinée Equatoriale yageze i Kigali (Amafoto)

Editorial 14 Jan 2019 POLITIKI

Perezida wa Guinée Equatoriale, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’umunsi umwe, abimburira abandi bayobozi bakuru bazasura u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019.

Yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Sezibera Richard.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko Perezida Nguema agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse bakaza kuganira n’itangazamakuru.

Nyuma ya saa sita kandi arasura Ingoro ivuga ku mateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura.

Biteganyijwe ko impande zombi zirashyira umukono ku masezerano atatu, arimo agena imikorere ya komisiyo ihoraho ihuriweho n’ibihugu byombi, amasezerano ku bufatanye mu bya dipolomasi n’amasezerano y’ubufatanye mu bukerarugendo.

Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2014, aho ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Guinée Equatoriale ni igihugu cyabonye ubwigenge ahagana mu 1968 kibukuye kuri Espagne. Kiri mu bikize kuri uyu mugabane ahanini biturutse ku bucukuzi bwa Peteroli.

Perezida Obiang Nguema w’imyaka 76 yagiye ku butegetsi mu 1979, asimbuye Francisco Macías Nguema.

Perezida Nguema yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Sezibera Richard.

Perezida Nguema yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’umunsi umwe

Perezida Nguema yabanje kuganira na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Dr Sezibera Richard

2019-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura

Administrator 04 Dec 2025
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Administrator 20 Oct 2025
Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Abanyaburayi bose siko bakurikira buhumyi ibinyoma bya Kongo n’Ububiligi

Editorial 25 Feb 2025
Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi

Perezida Kagame yaganiriye n’igikomangoma cya Abu Dhabi ku iterambere ry’ibihugu byombi

Editorial 26 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwizeye kungukira mu Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ubukerarugendo muri Israel

Editorial 13 Feb 2020
Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu
INKURU NYAMUKURU

Uganda yahawe ukwezi ko guhashya imitwe y’iterabwoba ya RNC na RUD-Urunana ikorera muri iki gihugu

Editorial 21 Feb 2020
Afurika yepfo: Minisitiri  Lindiwe Sisulu  yahinduriwe imirimo
HIRYA NO HINO

Afurika yepfo: Minisitiri Lindiwe Sisulu yahinduriwe imirimo

Editorial 30 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru