Twese turibuka imbaraga Nelson Mandela ndetse n’abakuru b’ibihugu bo mu karere bakoresheje kugirango bagarure amahoro mu Burundi ubwo Leta ya Perezida Buyoya yarwanwaga n’imitwe itandukanye harimo cyane cyane CNDD FDD na FNL. Icyo gihe iyo mitwe yabaga mu mashyamba igakora ibikorwa by’iterabwoba, bityo ku gitutu cy’amahanga, Perezida Buyoya yemera kuganira nabo, kugeza aho binjiriye muri leta Nkurunziza akaba Perezida mu mwaka wa 2005, hitezwe ko bizagarura amahoro.
Siko byagenze kuko CNDD FDD yamenye amaraso menshi itera umugongo amasezerano y’Arusha yatumye igera ku butegetsi. Ikivugwa muri iyi minsi ni impamba n’ibyubahiro Perezida Nkurunziza ari kwiha, yigira nkaho ariwe muyobozi wenyine wayoboye u Burundi. Ibyo tuzabigarukaho ubu turebere hamwe impamba Nkurunziza yihaye kugirango ave ku butegetsi uyu mwaka nkuko byatowe n’Inteko ishinga amategeko bikemezwa n’inama ya Guverinoma yari iyobowe na Perezida Nkurunziza ubwe.
Itegeko rigena ko Perezida Nkurunziza abona ibi bikurikira:
1. Ibahasha rya miliyari y’amarundi mu ngunga imwe (1.000.000.000 FBU). Ayo mafaranga angana n’amafaranga akoreshwa n’ikomine yose mu myaka ibiri mu migambi yose.
2. Kwubakirwa inzu nziza cyane mu kibanza azihitiramo.
3. Kubona inzu yo gukoreramo irihwa na Leta.
4. Guhabwa abakozi bamufasha 15 bahembwa n’igihugu.
5. Imodoka esheshatu irihwa n’igihugu
6. Abashinzwe umutekano kandi bafite ibikoresho bibafasha kumenya amakuru
7. Umushahara wa Vis Perezida buri kwezi
8. Amafaranga ahabwa Visi Perezida mu kumubeshaho: kumufungurira, kumwambika, kumuha ibyo kwakira abashitsi, n’ibindi.
9. Icyubahiro kingana nicya Visi Perezida
10. Telefone yo mu nzu na telefone igendanwa zirihwa n’igihugu
11. Kumurihira internet.
12. Kumuvuza no kumugurira imiti.
13. Kumurihira amashuri y’abana batarakwiza imyaka 18.
14. Amafaranga yo kubungabunga ingoro abamo n’ibiro akoreramwo, kumurihira amavuta yose y’imodoka akoresha.
15. Kwishyura imihango yo kumushyingura
Ngayo nguko