Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukwakira 2024 nibwo Perezida Kagame yagaragaye muri Sitade Amahoro aje gushyigikira ikipe y’igihugu AMAVUBI.
Ni mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihuhugu wahuje u Rwanda na Djibouti.
Ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze Djibouti ibitego 3-0, ibitego bibiri muribyo byatsinzwe na Dushimimana Olivier uzwi nka Muzungu ndetse ikindi kimwe gitsindwa na Tuyisenge Arsène.
Gutsinda uyu mukino ku ruhande rw’uRwanda bisobanuye ko bageze mu kiciro cya kabiri cy’iri rushanwa aho bitegura ko igikombe cya Afurika kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya, Amavubi yazisangayo.
Uyu mukino kandi wakurikiwe na Perezida Kagame ari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nyirishema Richard na Perezida wa FERWAFA, Munyentwari Alphonse.
Ubwo uyu mukino wari urangiye, ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bashimiye Perezida Kagame.
Bagize bati “Tubashimiye byimazeyo ku mwanya wanyu muba mwatugeneye, biratwubaka kandi bikadutera imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Mwakoze cyane kudufasha gukosora.”
Gusezerera Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi byatumye u Rwanda ruzahura na Kenya mu ijonjora rikurikiyeho.