• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Perezida Pombe Magufuli yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umunyarwenya ukomeye King Majuto-AMAFOTO.

Perezida Pombe Magufuli yagize icyo atangaza k’urupfu rw’umunyarwenya ukomeye King Majuto-AMAFOTO.

Editorial 09 Aug 2018 HIRYA NO HINO

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yavuze ko uyu munyarwenya witabye Imana yari umuntu w’ingirakamaro  mu buhanzi cyangwa ubusizi bwa Tanzania dore ko Magufuli n’umugore we Mama Janeth Magufuli bari baherutse kumusura aho yari arwariye mu bitaro biri mu mujyi wa Dar es salaam mbere y’uko yitaba Imana.

Uyu munyarwenya  Amri Athumani wamenyekanye nka King Majuto  mu ijoro ryakeye ni bwo byatangajwe ko yamaze gushiramo umwuka, aguye mu bitaro yari ari kuvurirwamo biherereye mu murenge wa Muhimbili mu mujyi wa Dar es Salaam.

Perezida Magufuli yihanganishije  umuryango wa King Majuto , abahanzi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuhanzi ndetse n’ubusizi bwo muri Tanzania, Perezida Magufuli yavuze ko King Majuto azahora yibukwa ku bw’uruhare yagize mu kuzamura ubuhanzi n’ubuvanganzo bwo muri Tanzania ndetse n’imbaraga yagiye ashira mu gufasha leta guteza imbere  ubuhanzi bushingiye ku muco.

Yagize ati “King Majuto yari icyerekezo cy’urugendo rurerure mu buhanzi n’ubuvanganzo bw’igihugu cyacu, yamaze igihe kinini yerekana ubuhanga n’ubushobozi afite mu gusetsa abantu ndetse no mu buhanzi bwe bikaba ari byo bintu byatumye akundwa cyane n’abanya-Tanzania ndetse n’ishuti ze, ntituzibagirwa urwenya rwe n’urukundo yakunze igihugu cye ubuzima bwe bwose.”

Magufuli kandi yafuze ko anifatanyije n’umuryango wa King Majuto n’abandi bose bababajwe n’urupfu ry’uyu munyarwenya, yongereyeho ko muri iki gihe cy’akababaro barimo amusabiye kuruhukira mu mahoro, Ati :”Allah  amwakire mu mahoro, Amina, Inna lillahi wa inna ilaihi raji’un.”

Uyu munyarwenya King Majuto apfuye mu gihe umuryango we wari waratangiye gukusanya amafaranga yo kumujyana mu Buhinde ngo abe ariho ajya kuvurirwa. Uyu Majuto  yavutze mu mwaka 1948 mu mujyi wa Tanga na yize amashuli abanza ku ishuli rya Msambwini, aho i Tanga, yatangiye gukina no gusetsa abantu muruhame mu 1958 afite imyaka 9.

Perezida Magufuli n’umufasha we ubwo baheruka gusura King Majuto mu bitaro atarapfa

 

King Majuto
King Majuto yari umunyarwenya n’umukinnyi wa filime ukomeye cyane muri Tanzania


2018-08-09
Editorial

IZINDI NKURU

Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]

Bimwe mu byo wamenya ku bahawe Impeta z’ishimwe [ Photos ]

Editorial 20 Nov 2017
Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Abanyamategeko bayobowe na Eron Kiiza, Basabye guverinoma ya Uganda guhagarika guta muri yombi abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo

Editorial 12 Mar 2019
Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Aba FDLR baba bayoboye u Burundi cyangwa ni abacancuro

Editorial 15 Sep 2019
Urukiko rwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umwana wa Ciara na Future

Urukiko rwafashe umwanzuro ku kibazo cy’umwana wa Ciara na Future

Editorial 21 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Kirehe: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 26 Jan 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abanyarwanda batuye muri Canada baravuga ko batewe ishema no kwakira perezida Kagame

Editorial 08 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru