• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Putin yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi

Perezida Putin yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi

Editorial 12 Mar 2018 POLITIKI

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahishuye uko mu 2014 yatanze amabwiriza yo guhanura indege yari yatanzweho amakuru ko itwaye abagenzi bafite igisasu cya kirimbuzi bashakaga gutera mu Mujyi wa Sochi, wabereyemo imikino ya Olempike.

Aya makuru Putin yayatangarije muri filime mbarankuru y’amasaha abiri yashyize ahagaragara, ikanakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Perezida Putin asobanura ko yahawe amakuru ko hari indege yavaga muri Ukraine yari mu nzira yerekeza muri Turikiya, ishaka kuyoberezwa mu Burusiya aho imikino Olempike yari igiye gutangizwa ku mugaragaro ku wa 7 Gashyantare 2014, gusa nyuma ngo yaje kumenyeshwa ko byari ibihuha, iyo ndege ntiyahanurwa.

Putin yagize ati “Nabwiwe ko indege iturutse muri Ukraine yerekeza mu Mujyi wa Istanbul yari yashimuswe, abayishimuse bashaka kuyiyobereza mu Mujyi wa Sochi.”

Umunyamakuru wa BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko umupilote w’iyo ndege yari itwaye abantu bagera 110 yamenye ko harimo umugenzi ufite igisasu agasabwa guhindura icyerekezo akayijyana mu Mujyi wa Sochi muri Stade yarimo abasaga 40,000.

Perezida Putin asobanura ko abashinzwe umutekano bamugiriye inama ko mu gihe habaye ikintu kidasanzwe nk’icyo mu ndege nta kindi cyakorwa uretse kuyirasa. Ati “Nahise mbabwira ngo babikore.”

Akomeza avuga ko nyuma y’igihe gito yaje guhabwa andi makuru ko ari ibihuha itararaswa, bikarangira amategeko atubahirijwe ndetse agahita ajyana n’abateguye imikino aho yagombaga kubera.

Muri iyo filime, Umunyamakuru wa Televiziyo y’Igihugu akaba n’umunyamabanga we mu by’itumanaho, Kondrashov, yamubajije niba hari ikintu gishobora gutuma asubiza agace ka Crimea kuri Ukraine u Burusiya bwigaruriye mu 2014, amusubiza agira ati “Ibyo uvuga ni ibiki, ibyo ntibishora kubaho ndetse ntibizanashoboka.”

Gusa muri Nzeri 2017, Umuryango w’Abibumbye washinje u Burusiya kugira uruhare mu bikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu muri Crimea.

Muri iyo filime kandi Putin anavuga ko ashobora gutanga imbabazi ku bintu bimwe uretse gusa icyaha cy’ubugambanyi. Yanahishuye ko sekuru yakoze akazi ko gutekera Vladimir Lenin na Joseph Stalin bamamaye cyane mu ishyaka rya Gikominisite mu Burusiya.

Iyi filime yasohotse mbere gato y’amatora ya Perezida w’u Burusiya ateganyijwe ku wa 18 Werurwe 2018, aho Putin ahabwa amahirwe yo kuyegukana, dore ko umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, Alexei Navalny, atemerewe kwiyamamaza.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahishuye uko yatanze itegeko ryo guhanura indege y’abagenzi byakekwaga ko irimo anafite ibisasu bashaka kudobya ibirori byo gutangiza imikino Olempike

Stade yarimo abasaga ibihumbi 40 barebye ibirori byo gufungura imikino Olempike ya 2014

Perezida Putin; Minisitiri w’Intebe, Dmitry Medvedev (uwa kabiri mu bicaye hejuru) na Minisitiri wa Siporo, Vitaly Mutko (ibumoso) bareba umukino wo kunyerera ku rubura u Burusiya bwatsinzemo Koreya y’Epfo wabaye ku wa 8 Werurwe 2014

Putin yavuze ko sekuru yakoze akazi ko gutekera Vladimir Lenin na Joseph Stalin bamamaye mu ishyaka rya Gikominisite mu Burusiya


2018-03-12
Editorial

IZINDI NKURU

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Kagame na Habineza bemejwe by’agateganyo, abandi bahabwa iminsi 7, kuzuza ibisabwa

Editorial 01 Jul 2017
Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya

Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya

Editorial 09 Mar 2018
“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Editorial 04 Nov 2024
“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

“U Rwanda ntirukwiye guhakwa n’umugaragu n’amateka” – Senateri Destexhe

Editorial 20 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi
Mu Mahanga

Kirehe: Babiri bafunzwe bacyekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi

Editorial 26 Jan 2017
Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Burusiya bwirukanye Abadipolomate 23 b’u Bwongereza

Editorial 17 Mar 2018
Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye
SHOWBIZ

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Editorial 03 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru