Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yaburiye mugenzi we wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un ko naramuka ataretse gukomeza gukora intwaro za kirimbuzi ashobora kuzahura n’ibyago nk’ibyo Gaddafi wa Libya yahuye na byo.
Perezida Trump yijeje Kim wa Koreya ya ruguru ko ubuyobozi bwe buzaramba mu gihe yaba ahagaritse gucura intwaro za kirimbuzi, ariko ngo bitabaye ibyo ngo bizamugendekera nka Gaddafi wahoze ayobora Libya.
Trump yagize ati “ Mu gihe inama yacu yaramuka ibaye tugahura musezeranyije umutekano kandi uzaba ukomeye, azaguma mu gihugu cye ndetse anakiyobore nta nkomyi ndetse banagire ubukire bwo ku rwego rwo hejuru.”
Yakomeje avuga ko iyi nama iramutse itabayeho ko Kim ashobora kuzahura n’ibibazo bikomeye bisa neza n’ibya Gaddafi. Yagize ati “ ibyabaye kuri Gaddafi nibyo bizagwiriri Kim Jong un mu gihe gahunda yacu twari dufitanye idakunze.”
Iyi gahunda Trump avuga ni inama y’amateka hagati y’ibi bihugu iteganijwe kuzabera mu gihugu cya Singapore kuwa 12 Kamena uyu mwaka.
Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi uzamutse nyuma y’aho Amerika ikomeje kugenda yigamba ko yabaye imbarutso yo guhagarika igeragezwa ry’ibisasu muri Korea ya Ruguru, ibi bikaba byararakaje cyane iyi Korea ndetse Perezida Kim Jong un avuga ko bikomeje muri ubu buryo uruzinduko afitanye na Trump yaruhagarika.