Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko u Bushinwa niburamuka bugize ibihano bufatira igihugu cye mu bijyanye n’imisoro, bushingiye ku byo bwafatiwe mu cyumweru gishize, azongera umusoro ku bindi bicuruzwa bituruka muri icyo gihugu bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari.
Ni igikorwa cyiyongereye ku rusobe rw’ibindi bikomeje kuranga intambara y’ubucuruzi ya Amerika n’ibindi bihugu bikomeye, ubu ikigezweho kikaba ari u Bushinwa.
Trump ashinja sosiyete zo mu Bushinwa kwiba Abanyamerika umutungo mu by’ubwenge ku bicuruzwa bitandukanye, zigahindukira zikabibagurisha.
Iyi misoro mishya ingana na 10% itangajwe mu gihe mu cyumweru gishize Perezida Trump yavuze ko Amerika izazamura imisoro kugeza kuri 25 % ku bicuruzwa bisaga 800 byo mu Bushinwa bifite agaciro gasaga miliyari 50$.
U Bushinwa bwahise buvuga ko nabwo buzazamura imisoro ku bicuruzwa 659 bya Amerika bifite agaciro ka miliyari 50 $ birimo ibikomoka ku buhinzi, imodoka n’ibyifashishwa mu mazi, bigashyirirwaho umusoro ungana n’uwo Amerika yabashyiriyeho nabo.
Mu gihe u Bushinwa bwazamura uwo mwanzuro bitewe n’umusoro Amerika yashyizeho mbere, ngo iyi izahita ishyiraho undi uzanagera ku bicuruzwa byinshi kurushaho.
Mu Itangazo White House yashyize ahagaragara, Perezida Trump yagize ati “Hakenewe kugira ikindi gikorwa mu gushishikariza u Bushinwa guhindura imyitwarire yabwo idakwiye, bugafungurira isoko ibicuruzwa by’Abanyamerika bukanemera ubucuruzi buboneye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
U Bushinwa buhamya ko Trump nakomeza ibi bikorwa ndetse agashyiraho urutonde rw’ibicuruzwa bizazamurirwa imisoro, na bo bazafata imyanzuro ihwanye n’ibyo bakorewe.
Amerika iheruka kuzamura imisoro ku bicuruzwa by’Abashinwa birimo amapine, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi, ukazatangira kubahirizwa guhera ku wa 6 Nyakanga 2018.
Nubwo Trump ahamya ko ibi biri mu nyungu z’Abanyamerika, abahanga mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi bo basanga iyi misoro mishya ishobora kugira ingaruka ku nzego z’ubutegetsi, cyane cyane izikoresha ibikoresho biba byateranyijwe n’u Bushinwa.
Mu 2017 u Bushinwa bwohereje muri Amerika ibicuruzwa bya miliyari 505 z’amadolari mu gihe Amerika yoherejeyo ibya miliyari 135 $ gusa.