Perezida wa Guinea Alpha Condé ubu unayobora Umuryango w’ubumwe bwa Afurika (AU) yasabye ibihugu bigize umugabane wa Afurika kwitandukanya n’Ubufaransa mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’umugabane.
Ibi yabivuze kuri uyu wa Mbere ubwo yavugiraga ijambo mu nama k’ubuhinzi yabereye mu mujyi wa Meknes mu gihugu cya Maroc. Alpha Conde yikomye bikomeye ibihugu by’iburayi ariko cyane cyane ubufaransa by’umwihariko mucyo yise gahunda yabo yo kwivanga mu bibazo bireba umugabane wa Afurika.
Yagize ati: “ibihugu by’uburayi ntabwo bigomba kuzongera kudutegeka ibyo gukora” anongeraho ko Umugabane wa Afurika ari wo ubwawo ugomba kwishyiriraho inzira iwugeza kw’iterambere, ntamuntu ugomba gufatira ibyemezo Afurika. Yongeyeho ko ari ukuri ko hari amahame agenga demokarasi kw’isi ariko ko ari ingenzi kureka umugabane wa Afurika gushyira mu bikorwa aya mahame mu miterere y’umugabane.
Agendeye ku mateka n’inararibonye rya bimwe mu bihugu bya Asiya, Alpha Conde yavuze ko bimwe muri ibyo bihugu nka Malaysia byabashije kwiteza imbere ibihugu by’iburayi bitayivangiye.
Yavuze ko Afurika itagikeneye kwivanga kw’abanyaburayi biri mu byibanze byateje ibibazo mu bihugu bya Afurika birimo nka Libya n’ibindi byo mu majyaruguru ya Afurika.
Kuva yatorerwa kuboyobora Umuryango w’ubumwe bwa Afurika, Alpha Conde akomeje gukangurira bagenzi be kwigobotora ingoyi y aba gashakabuhake.
Alpha Condé, Perezida wa Guinea
Mu nama yabaye ukwezi gushize muri Abidjan ijyanye n’iterambere rya Afurika, Alpha Conde yasabye kwitandukanya n’u Bufaransa.
Kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika y’iburengerazuba, Guinea yakoronijwe n’u Bufaransa ariko iza kubona ubwigenge taliki 2 Ukwakira 1958.