Perezida Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru yiyemeje gushyika ku ntego igihugu cyihaye yo kunganya ingufi za gisirikare na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Yatangaje ibi nyuma yaho Koreya ya Ruguru yari imaze kurasa igisasu cyo mu bwoko bwa misile cyaciye hejuru y’u Buyapani, iyo misile ngo ikaba ariyo ya mbere Koreya ya Ruguru yarashe ikabasha kugera kure.
Nk’uko byatangajwe na KCNA, ikinyamakuru cya Leta ya Koreya ya Ruguru, Perezida Kim Jong-un, yagize ati “Dukeneye kwereka ibyo bihangange byikunda aho igihugu cyacu kimaze kugera ku ntego yacyo mu ngufu za “nucléaire” nubwo bidasiba kudushyiraho ibihano no kutwitambika”.
Yakomeje avuga ko intego yabo ari ukubaka imbaraga za gisirikare kugeza ku rwego rwa USA ku buryo abategetsi ba yo (Amerika) batazongera kuzibakangisha.
Perezida Kim arishimira kandi misike ‘Hwasong-12’ bateye ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri, ikagera ku burebure bw’ibirometero 770 mu kirere, yagenze ibirometero 3700 mbere yuko igwa mu kiyaga ca Hokkaido.