• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi

Perezida w’u Bushinwa yashimiye Kagame amwizeza gukomeza umubano w’ibihugu byombi

Editorial 08 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yashimiye Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi yo gukomeza kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi iri imbere, mu butumwa bw’ishimwe yamwoherereje kuri uyu wa 8 Kanama.

Itora rya Perezida wa Repubulika ryo kuwa 4 Kanama, ryarangiye umukandida Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi atsinze bidasubirwaho abo bari bahanganye, aho yagize amajwi 98.63%, imigendekere y’amatora ishimwa byimazeyo n’indorerezi z’imihanda yose.

Kagame yakomeje kugenda yakira ubutumwa bw’abayobozi batandukanye, nk’uko ibinyamakuru byo mu Bushinwa byabitangaje kuri uyu wa Gatatu, Perezida Xi Jinping nawe akaba yamwoherereje ubutumwa bw’ishimwe.

Mu gushimira Kagame, Radio Mpuzamahanga y’u Bushinwa yatangaje ko Perezida Xi yavuze ko “U Bushinwa buzakomeza guha agaciro iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi, ko buzakomeza kuzamura ubufatanye bw’ibi bihugu mu bucuti bugamije inyungu z’ibihugu byombi no gukomeza guteza imbere umubano usanzwe hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”

U Rwanda n’u Bushinwa basanganywe umubano ukomeye umaze imyaka isaga 45, ukaba uheruka kongererwa imbaraga ubwo Perezida Kagame, kuwa 17 Werurwe, yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bushinwa.

Nyuma y’urwo ruzinduko hari imishinga iri kunozwa mu birebana na politiki, inganda, iterambere ry’ubuhinzi, ubukerarugendo, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amahoro n’umutekano, ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo n’ibindi.

Hari nk’ikigo Yiyi Investment Management Ltd cyo mu Bushinwa cyagaragaje ubushake bwo kubaka no gukoresha igice cyagenewe inganda i Musanze no kureshya abashoramari bazahubaka inganda, ubutaka bukazatangwa na leta y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko ibiganiro byo kubyaza umusaruro ubwo butaka bwa hegitari 150 bizarangira vuba ku buryo uyu mwaka uzashira hatangiwe icyiciro cya mbere.

Muri iyo mishinga kandi harimo guteza imbere ubucuruzi, aho ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga (China Council for the Promotion of International Trade, CCPIT) cyagaragaje ubushake bwo gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), imbanzirizamushinga y’amasezerano ikaba yenda kurangira.

Harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubucukuzi mu Rwanda (Rwanda Mining Board, RMB) n’icyo ku ruhande rw’u Bushinwa (Chinese Bureau of Mines) bari kuganira uburyo bwo gukorana.

Inyandiko igaragaza ibikorwa by’u Bushinwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yashyizwe ahagaragara n’ibiro bishinzwe iperereza bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekana ko mu 1972 iki gihugu gituwe cyane ku Isi cyatanze miliyoni 175 z’amadolari y’imfashanyo mu bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda, aho akenshi zakoreshwaga mu bwubatsi n’ubuhinzi.

Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bushinwa icyo gihe muri Gicurasi, agaragaza ko rwahawe miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo n’uruganda rwa sima rwa Bugarama muri Rusizi (CIMERWA).
Kuva mu 2000 kugeza 2011 hari imishinga 56 u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda, yose yari ifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika. Ubwo hizihizwaga imyaka 40 y’umubano w’ibihugu byombi, u Bushinwa bwari bumaze guha u Rwanda miliyoni 170 z’amadolari.

Mu rwego rw’ubuzima, u Bushinwa bwubatse ibitaro bibiri byo ku rwego rw’akarere, ibya Masaka na Kibungo. Mu burezi, uretse gutanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, Abashinwa bubatse amashuri abiri, rimwe riri mu karere ka Gatsibo irindi mu ka Rulindo ryigwamo n’abakobwa gusa.

Ibigo by’ubwubatsi by’Abashinwa nka RXB, CCECC, BCEG, Top International Engineering Corporation n’ibindi, bimaze kubaka izina mu Rwanda kuko akenshi imiturirwa myinshi igenda izamurwa muri Kigali nibyo biyubaka.

Kigali Marriot Hotel yubatswe n’ikompanyi y’ishoramari y’Abashinwa ifatanyije n’Abanyarwanda; mu 2009 Beijing Construction Engineering Group (BCEG) niyo yari yatsindiye isoko ryo kubaka Kigali Convention Centre nubwo itayirangije; bubaka inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’imihanda myinshi irimo uwerekeza i Burasirazuba.

-7516.jpg

Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yashimiye Perezida Paul Kagame

Uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu Rwanda kandi ruracyakomeje, kuko binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).

2017-08-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo

Umunyamakuru Mugabe Robert yarekuwe by’agateganyo

Editorial 08 Oct 2018
David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

David Himbara agenda yububa kubera umutima w’ubuhemu umucira urubanza

Editorial 16 Feb 2024
Nyuma yo kunganya na Cameron, Amavubi yagarutse mu Rwanda ikaba yahise ijya mu kato iri buvemo kuri uyu wa kane abakinnyi bagasubira mungo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona

Nyuma yo kunganya na Cameron, Amavubi yagarutse mu Rwanda ikaba yahise ijya mu kato iri buvemo kuri uyu wa kane abakinnyi bagasubira mungo zabo bakitegura isubukurwa rya shampiyona

Editorial 01 Apr 2021
Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Abana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare18 bahawe imbabazi na Perezida Kagame bafunguwe

Editorial 22 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe
Mu Rwanda

Zion Temple : Abashaka kujya muri ISRAEL mushonje muhishiwe

Editorial 16 Sep 2016
Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Amakuru

Ndayishimiye ashinjwa kohereza Imbonerakure gufasha FLN mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Administrator 21 Oct 2025
Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri
HIRYA NO HINO

Umwiherero: Abayobozi bakuru bazindukiye mu myitozo ngorora-mubiri

Editorial 09 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru