Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yashimiye Perezida Paul Kagame wegukanye intsinzi yo gukomeza kuyobora u Rwanda mu yindi myaka irindwi iri imbere, mu butumwa bw’ishimwe yamwoherereje kuri uyu wa 8 Kanama.
Itora rya Perezida wa Repubulika ryo kuwa 4 Kanama, ryarangiye umukandida Paul Kagame wari watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi atsinze bidasubirwaho abo bari bahanganye, aho yagize amajwi 98.63%, imigendekere y’amatora ishimwa byimazeyo n’indorerezi z’imihanda yose.
Kagame yakomeje kugenda yakira ubutumwa bw’abayobozi batandukanye, nk’uko ibinyamakuru byo mu Bushinwa byabitangaje kuri uyu wa Gatatu, Perezida Xi Jinping nawe akaba yamwoherereje ubutumwa bw’ishimwe.
Mu gushimira Kagame, Radio Mpuzamahanga y’u Bushinwa yatangaje ko Perezida Xi yavuze ko “U Bushinwa buzakomeza guha agaciro iterambere ry’umubano w’ibihugu byombi, ko buzakomeza kuzamura ubufatanye bw’ibi bihugu mu bucuti bugamije inyungu z’ibihugu byombi no gukomeza guteza imbere umubano usanzwe hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda.”
U Rwanda n’u Bushinwa basanganywe umubano ukomeye umaze imyaka isaga 45, ukaba uheruka kongererwa imbaraga ubwo Perezida Kagame, kuwa 17 Werurwe, yagiriraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Bushinwa.
Nyuma y’urwo ruzinduko hari imishinga iri kunozwa mu birebana na politiki, inganda, iterambere ry’ubuhinzi, ubukerarugendo, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amahoro n’umutekano, ubufatanye mu kubaka ibikorwa remezo n’ibindi.
Hari nk’ikigo Yiyi Investment Management Ltd cyo mu Bushinwa cyagaragaje ubushake bwo kubaka no gukoresha igice cyagenewe inganda i Musanze no kureshya abashoramari bazahubaka inganda, ubutaka bukazatangwa na leta y’u Rwanda.
Biteganyijwe ko ibiganiro byo kubyaza umusaruro ubwo butaka bwa hegitari 150 bizarangira vuba ku buryo uyu mwaka uzashira hatangiwe icyiciro cya mbere.
Muri iyo mishinga kandi harimo guteza imbere ubucuruzi, aho ikigo gishinzwe guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga (China Council for the Promotion of International Trade, CCPIT) cyagaragaje ubushake bwo gufatanya n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), imbanzirizamushinga y’amasezerano ikaba yenda kurangira.
Harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubucukuzi mu Rwanda (Rwanda Mining Board, RMB) n’icyo ku ruhande rw’u Bushinwa (Chinese Bureau of Mines) bari kuganira uburyo bwo gukorana.
Inyandiko igaragaza ibikorwa by’u Bushinwa muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, yashyizwe ahagaragara n’ibiro bishinzwe iperereza bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yerekana ko mu 1972 iki gihugu gituwe cyane ku Isi cyatanze miliyoni 175 z’amadolari y’imfashanyo mu bihugu bitandatu birimo n’u Rwanda, aho akenshi zakoreshwaga mu bwubatsi n’ubuhinzi.
Amasezerano u Rwanda rwasinyanye n’u Bushinwa icyo gihe muri Gicurasi, agaragaza ko rwahawe miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika yakoreshejwe mu kubaka imihanda ya kaburimbo n’uruganda rwa sima rwa Bugarama muri Rusizi (CIMERWA).
Kuva mu 2000 kugeza 2011 hari imishinga 56 u Bushinwa bwateyemo inkunga u Rwanda, yose yari ifite agaciro ka miliyoni 160 z’amadolari ya Amerika. Ubwo hizihizwaga imyaka 40 y’umubano w’ibihugu byombi, u Bushinwa bwari bumaze guha u Rwanda miliyoni 170 z’amadolari.
Mu rwego rw’ubuzima, u Bushinwa bwubatse ibitaro bibiri byo ku rwego rw’akarere, ibya Masaka na Kibungo. Mu burezi, uretse gutanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, Abashinwa bubatse amashuri abiri, rimwe riri mu karere ka Gatsibo irindi mu ka Rulindo ryigwamo n’abakobwa gusa.
Ibigo by’ubwubatsi by’Abashinwa nka RXB, CCECC, BCEG, Top International Engineering Corporation n’ibindi, bimaze kubaka izina mu Rwanda kuko akenshi imiturirwa myinshi igenda izamurwa muri Kigali nibyo biyubaka.
Kigali Marriot Hotel yubatswe n’ikompanyi y’ishoramari y’Abashinwa ifatanyije n’Abanyarwanda; mu 2009 Beijing Construction Engineering Group (BCEG) niyo yari yatsindiye isoko ryo kubaka Kigali Convention Centre nubwo itayirangije; bubaka inyubako ikoreramo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’imihanda myinshi irimo uwerekeza i Burasirazuba.
Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa yashimiye Perezida Paul Kagame
Uruhare rw’u Bushinwa mu iterambere ry’ibikorwaremezo mu Rwanda kandi ruracyakomeje, kuko binyuze mu nkunga ya miliyari 60 z’amadolari bwemereye Afurika, hatangiye kwagurwa imihanda ihuza Umujyi wa Kigali ingana na km 54. Iyi mirimo irimo gukorwa na Sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda n’ibiraro (China Road Bridge Corporation, CRBC).