• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Editorial 22 Jul 2018 POLITIKI

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, utegerejwe ku butaka bw’u Rwanda kuri iki Cyumweru, yagaragaje ko umubano w’ibihugu byombi ari ntagereranywa ndetse urukundo bifitanye rusumba imisozi.

Perezida Xi Jinping yatangaje aya magambo mu gitekerezo yanditse nk’integuza y’uruzinduko rwe rw’amateka mu rwa Gasabo ruteganyijwe hagati ya 22 na 23 Nyakanga 2018.

Uyu mukuru w’igihugu uri ku butegetsi kuva ku wa 14 Werurwe 2013, aratangira urugendo rw’iminsi ibiri rwitezweho kunoza umubano umaze imyaka 47 ushinze imizi hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Xi ugiye kuba uwa mbere mu bayoboye u Bushinwa ugeze mu rw’Imisozi 1000, yavuze ko yiteze byinshi mu ruzinduko yatumiwemo na Perezida Kagame.

Yavuze ko u Rwanda rushushanya imbaraga n’ubwitange bw’abarutuye mu kwiyubaka kwihuse.

Yagize ati “Mu myaka ishize, binyuze mu buyobozi bwa Perezida Kagame, Guverinoma n’abaturage b’u Rwanda bakoresheje imbaraga zidasanzwe bafata iya mbere mu guharura inzira y’iterambere ribabereye. U Rwanda rushinga imizi muri gahunda zose z’iterambere, bitewe n’imiyoborere myiza n’ubwisanzure rusange.”

Perezida Xi yagaragaje ko yishimiye ibyo igihugu cyagezeho, anacyifuriza gukomeza kwicuma imbere.

Ati “Mu kuzamuka kutajegajega k’ubukungu mu Karere no ku Isi, u Rwanda rwabereye icyitegererezo ibihugu bifite gahunda yo kwiteza imbere no kongera kwiyubaka haba muri Afurika no hanze yayo.”

Kuva mu 1971, u Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano mu bya dipolomasi, ushingiye ku bwubahane n’ubucuti. Perezida XI yavuze ko kuba ibihugu byombi biri ku ntera ndende, itandukaniro ry’ubuso n’umuco ariko “Inshuti nziza zumva zegeranye nubwo zaba zitandukanyijwe n’intera ndende.”

Yagize ati “Ibihugu byacu byanyuze mu mateka akomeye, ni yo mpamvu duha agaciro umudendezo w’igihugu, kutaronda ubwoko n’iterambere ry’ubukungu ndetse tukishimira ibyo twagezeho muri uru rugendo.”

Umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda umaze kwaguka

Perezida XI yishimira ko hari imbaraga zashyizwe mu kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

U Bushinwa buri ku isonga mu gukorana n’u Rwanda ibijyanye n’ubucuruzi n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo. Mu mishinga migari, iki gihugu cyateye inkunga harimo iyubakwa rya Stade Amahoro, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Musanze, uruganda rw’imyenda ruri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ikompanyi yubaka imihanda minini mu gihugu ifite isoko rya 70%.

Perezida Xi yavuze ko ubucuti hagati y’abaturage ari izingiro ry’umubano mwiza w’ibihugu. Buri mwaka abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu Bushinwa kuri buruse z’iki gihugu. Abagera ku 5000 biyandikishije mu Ishuri ryigisha Igishinwa rya Confucius Institute riri muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu mikino, Ishyirahamwe rya Kung Fu/Wushu mu Rwanda rifite abarenga 2,000 bawukina.

Iki gihugu kirateganya umushinga wo kubaka amariba 200 azafasha abaturage barenga 110,000 kubona amazi. Mu minsi ishize, u Bushinwa bwatangiye gutanga Televiziyo za Rutura biteganyijwe ko zizagezwa ku bagera ku 150,000 batuye mu duce 10,000 tw’ibyaro.

Perezida Xi agiye kugenderera u Rwanda nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame yagiriye mu Bushinwa muri Werurwe 2017. Abakuru b’ibihugu baganiriye ku mikoranire mu mishinga y’iterambere.

Yagize ati “Ndizera ko urugendo rwanjye ruzongerera imbaraga ubucuti dusanganywe, kwagura umubano ku rundi rwego no kuwubyaza umusaruro ufitiye abaturage bacu akamaro. Imbaraga za guverinoma n’abaturage bacu zitanga icyizere cy’ahazaza.”

Perezida Xi yavuze ko hakenewe umuvuduko uganisha mu bwizerane muri politiki, guhuza gahunda z’iterambere no kwagura imikoranire mu nzego zose, gusangizanya ubunararibonye mu burezi, umuco, ubuzima, ubukerarugendo n’andi mahugurwa bizatuma hubakwa umusingi uhuriweho wubakiye ku bucuti burambye.

Yanashimangiye ko u Bushinwa bushyigikiye kandi buha agaciro uruhare rw’u Rwanda mu gusigasira ubumwe n’iterambere ry’umugabane, mu gihe Perezida Kagame ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ati “Ibihugu byacu bizakomeza gushyigikira inyungu z’ibikiri mu nzira y’iterambere, binyuze mu kunoza itangwa ry’amakuru n’uburyo bwo gukurikirana gahunda zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje avuga ko hakwiye imikoranire y’u Bushinwa n’u Rwanda mu iterambere ry’ibihugu byombi ndetse n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida Xi aragera mu Rwanda nyuma y’uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Sénégal. Biteganyijwe ko azaruvamo akomereza muri Afurika y’Epfo aho azitabira inama ihuza ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu izwi nka “BRICS”, birimo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, asoreze urugendo rwe ku mugabane wa Afurika asura Ibirwa bya Maurice.

2018-07-22
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

U Rwanda rugiye kuyobora impinduka ku rujya n’uruza rw’abantu muri Afurika

Editorial 20 Oct 2017
Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Mu mvugo y’abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari”ukwiriza”!

Editorial 06 Jan 2025
Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Ukuri ku mpamvu z’ubuhezanguni buranga Uzabakiriho Alfred wiyita Gitifu Sebatware kuri X

Administrator 20 Oct 2025
Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Kenya yapfushije umukuru w’igihugu mu mahoro naho mu Rwanda no mu Burundi biba agahomamunwa

Editorial 28 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside
HIRYA NO HINO

Ibiteye amatsiko mu ngoro ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika jenoside

Editorial 07 May 2018
“He attacked me and my family. ” Rusagara
Mu Mahanga

“He attacked me and my family. ” Rusagara

Editorial 11 Jan 2016
Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina
INKURU NYAMUKURU

Inama ya P5 platform y’igitaraganya mu buvumo mu Bwongereza, RNC yacitse igikuba nyuma yo kumva ko Ingabire yari  yaragize uburisho atagishaka kumva iryo zina

Editorial 11 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru