Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda (PL), ririmo guhatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ryasezeranyije abahinzi n’aborozi ubuvugizi kuri Banki yihariye n’Ikigega cy’ubwishingizi.
Ibi byose bigamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi butunze abarenga 70% by’abanyarwanda n’uruhare rwa 33% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Kuri uyu wa Gatatu PL yamamaje abakandida depite bayo 80, mu Turere twa Burera na Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru.
Perezida w’iri shyaka, Mukabarisa Donatille, yabwiye abaturage ko nibabatora mu byo bazitaho harimo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi hashyirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cy’abahinzi n’aborozi.
Ati “Ntitwavuga iterambere rirambye, umunyarwadnda atiteje imbere, niyo mpamvu no mu byo ishyaka PL ryifuza kubagezaho harimo no gushyiraho Banki yihariye n’ikigega cy’ubwishingizi ku bahinzi n’aborozi.”
Yasobanuye ko ibi bizafasha abaturage kuzamura umusaruro bihaza mu biribwa, bityo n’iterambere muri rusange bakarigeraho.
Ni kenshi mu Rwanda humvikana ikibazo cy’abahinzi n’aborozi batishimira uko amabanki adashishikarira kubaha inguzanyo ndetse n’ibigo by’ubwishingizi bikagenda biguru ntege mu kwishingira uru rwego.
Umuyoboke wa PL, Habinshuti Théophile, yemeza ko iyi banki bijejwe yaba iziye igihe kuko ifite isura nshya ku bukungu bwabo.
Ati “Twishimiye cyane iyi Banki n’ikigega cy’ubwishingizi twemerewe nk’abahinzi n’aborozi, icyo mpamya ni uko bizazana isura nshya ku bukungu bw’umuhinzi n’umworozi.”
PL kandi yasezeranyije abaturage ubuvugizi ku mihanda n’amashanyarazi aho bitaragera, byose bikaba ari inyunganizi ku muhinzi n’abanyarwanda muri rusange kuko babasha guhahirana no kugeza umusaruro ku masoko.
Uwitwa Nyiransabimana Agnès yishimiye ibyo basezeranyijwe na PL, ashimangira ko azayigirira icyizere kuko ibumbatiye amahirwe ku bahinzi n’aborozi.
Yagize ati “Twagejejweho inkuru nziza yari ikenewe mu bahinzi n’aborozi. Kuba umuhinzi agiye gushyirirwaho Banki n’ikigega cy’ubwishingizi cyihariye, ni kimwe mu bizatuma twiteza imbere kurushaho, dukomeza kubyaza umusaruro aya mahirwe duhabwa.”
PL yemereye abatuye Burera na Gakenke kongerera agaciro k’amabuye y’agaciro akunze kuhagaragara, guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko, amaterasi y’indinganire ku misozi barwanya isuri n’ibiza n’ibindi byinshi kandi byiza.