Ikipe ya Police FC yatangiye umwiherero w’imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2025–2026 mu Karere ka Rubavu, mu ntara y’Iburengerazuba, aho izamarayo icyumweru cyose.
Police FC yahagurutse i Kigali kuri iki cyumweru n’abakinnyi 26 bayobowe n’umunyamabanga mukuru ndetse akaba n’umuvugizi wayo, CIP Claudette UMUTONI.
Uyu mwiherero ukaba watangiye gukorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere aho abakinnyi bakoze imyitozo ibongerera imbaraga.
Ni imyitozo yabereye ku mucanga wa Tamu Tamu watangiye wibanda mu kongerera abakinnyi imbaraga, iyo muri iki gitondo yayobowe n’umutoza ushyinzwe kongerera abakinnyi imbaraga, Dbouki Mohamed.
Iyi kipe yasoje ku mwanya wa Kane mu mwaka ushize w’imikino, yongeyemo amaraso mashya uhereye ku mutoza mukuru ndetse n’abakinnyi.
Police FC yazanye umutoza mushya, Ben Moussa wungirijwe na Mutarambirwa Djabir wari umaze kwegukana igikombe cya shampiyona muri Kenya ari kumwe na Ndayiragije Etienne mu ikipe ya Police.
Mu bakinnyi bashya yongereyemo ni Ndayishimiye Dieudonne uzwi nka Nzotanga na Kwitonda Alain Bacca, bavuye muri APR FC.
Yaguze kandi Nsengiyumva Samuel wavuye muri Gorilla FC, Gakwaya Leonard wa Bugesera FC na Iradukunda Moria wavuye muri Mukura, inazamura Niyigena Abdoul wakinaga muri Interforce.
Iyi kipe kandi yongereye amasezerano Kapiteni Nsabimana Eric, Mugisha Didier, Ndizeye Samuel n’umunyezamu Rukundo Onesime.
Biteganyijwe ko Police FC izakina imikino ibiri ya gishuti aho izahura na Marine FC na Rutsiro FC bakabona kugaruka i Kigali bitegura shampiyona izatangira tariki ya 15 Kanama 2025.