Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 5 Werurwe shampiyona y’umukino w’intoki (handball) yatangiye. Ku munsi wayo wa mbere, Police handball club yatsinze ikipe y’Urwunge rw’amashuri rwa Rambura ibitego 51 kuri 19.
Umutoza wa Police Handball Club Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko umukino utakomereye ikipe ye bitewe n’imyitozo myinshi abakinnyi bakoze, hamwe n’ubuyobozi bwiza bubari inyuma.
Yadutangarije ko igice cya mbere cyarangiye Police handball iri imbere n’ibitego 20 ku 8 bya GS Rambura, naho mu gice cya kabiri Police handball club ikaba yatsinze ibitego 31 kuri 11 bya Rambura.
Abakinnyi batsinze ibitego byinshi ku ruhande rwa Polisi ni Haruna Bizimana watsinze ibitego 10, Gilbert Mutuyimana atsinda 8 naho Jean Baptiste Habimana atsinda 6.
AIP Antoine yakomeje avuga ko ikigiye gukurikiraho ari ugutegura neza ikipe ye igakora imyitozo ikaze mu rwego rwo kuzitwara neza mu mikino ikurikiyeho kugirango bizamwongerere amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona kuko n’icyubushize ariyo yari yacyegukanye.
Yashimiye abakinnyi uburyo bitwaye mu mukino wa mbere avuga ko ibanga ikipe abereye umutoza ikoresha kugira ngo itsinde ari imyitozo ndetse no gushyira hamwe kw’abakinnyi ndetse n’ubuyobozi bwiza bw’ikipe.
Kugeza ubu Police Handball Club ikaba iraye ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 3 ikaba izigamye ibitego 32.
RNP