Police y’u Rwanda iremeza ko Umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana witabye Imana kuri uyu wa mbere yiyahuye.
Inkuru ku rupfu rw’umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana, wasanzwe murugo iwe yapfuye. Bikimara kuba Police y’u Rwanda ntiyahise itanga amakuru ku rupfu rwe.
Umwe mu bana ba Rwakabamba yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwabukamba yavuze ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite.
Abo mu muryango wa Rwabukamba bavuga ko yatungaga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rwa Rwabukamba yatangiye kumenyekana mu masaa sita. Ngo amakuru ya mbere akaba yaratanzwe n’umugore we.
ACP Twahirwa ati “Ikigaragara kugeza ubu, ibimenyetso bicye bigaragara biragaragaza ko yiyahuye, ariko uburyo byakozwemo, impamvu yaba yarabikoze, ibyo byose bizagaragara nyuma y’iperereza, turacyakora iperereza kandi ibimenyetso bya ngombwa byamaze gufatwa.”
Umuvugizi wa Police yirinze kwemeza uburyo Rwabukamba yaba yiyahuyemo, asaba ko abantu bategereza imyanzuro y’iperereza.
Ati “Impamvu biba byakozwe n’uburyo byakozwemo, twareka bikarangizwa n’iperereza, bikazagaragara mu buryo bitagira ingaruka mbi ku muryango we n’abandi cyane cyane ko abantu bose byabatunguye.”
ACP Twahirwa avuga ko Police ikimara kumenya amakuru y’urupfu rwe, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro (bya Rwamagana), igisigaye ngo ni ukumenya icyo abahanga basuzumye, ku buryo mu gihe gito abantu bazaba bamenye ibisobanuro bihagije ku rupfu rwe.
Ati “Turihanganisha umuryango we, kandi dusaba ko abantu babana baba bakwiye kumenya ibibazo mbere y’igihe bigatuma abantu bakumira n’ingaruka nk’izi zishobora kuvuka mo. Haba hari ibibazo bibangamiye umuntu cg umuryango cg ari amakimbirane mu muryango bikamenyekana mbere, abantu bagafatanya kubikumira.”
Yongeraho ati “Ikindi ni uko ikibazo icyo aricyo cyose umuntu ahura nacyo, inama ni ukugikemura mu buryo budatwara ubuzima bw’umuntu kuko iyo bigenze kuriya hari byinshi byangiraka kuko usibye no gutakaza umuntu, hari n’izindi ngaruka zigira muri Sosiyete Nyarwanda.”
Umunyemari Vénuste Rwabukamba wari uzwi cyane mu Karere ka Rwamagana n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange yitabye Imana ari mu kigero cy’imyaka 63, akaba asize umuryango mugari.