• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Police mu iperereza yemeje ko Umucuruzi Rwabukamba yapfuye yiyahuye

Police mu iperereza yemeje ko Umucuruzi Rwabukamba yapfuye yiyahuye

Editorial 13 Oct 2016 ITOHOZA

Police y’u Rwanda iremeza ko Umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana witabye Imana kuri uyu wa mbere yiyahuye.

Inkuru ku rupfu rw’umunyemari Vénuste Rwabukamba uzwi cyane mu mujyi wa Rwamagana, wasanzwe murugo iwe yapfuye. Bikimara kuba Police y’u Rwanda ntiyahise itanga amakuru ku rupfu rwe.

Umwe mu bana ba Rwakabamba yabwiye itangazamakuru ko umubyeyi we yirashe agapfa. Uyu mwana wa Rwabukamba yavuze ko nta kibazo kidasanzwe bari bazi umubyeyi wabo afite.

Abo mu muryango wa Rwabukamba bavuga ko yatungaga imbunda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, umuvugizi wa Police y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rwa Rwabukamba yatangiye kumenyekana mu masaa sita. Ngo amakuru ya mbere akaba yaratanzwe n’umugore we.

ACP Twahirwa ati “Ikigaragara kugeza ubu, ibimenyetso bicye bigaragara biragaragaza ko yiyahuye, ariko uburyo byakozwemo, impamvu yaba yarabikoze, ibyo byose bizagaragara nyuma y’iperereza, turacyakora iperereza kandi ibimenyetso bya ngombwa byamaze gufatwa.”

Umuvugizi wa Police yirinze kwemeza uburyo Rwabukamba yaba yiyahuyemo, asaba ko abantu bategereza imyanzuro y’iperereza.

Ati “Impamvu biba byakozwe n’uburyo byakozwemo, twareka bikarangizwa n’iperereza, bikazagaragara mu buryo bitagira ingaruka mbi ku muryango we n’abandi cyane cyane ko abantu bose byabatunguye.”

ACP Twahirwa avuga ko Police ikimara kumenya amakuru y’urupfu rwe, umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro (bya Rwamagana), igisigaye ngo ni ukumenya icyo abahanga basuzumye, ku buryo mu gihe gito abantu bazaba bamenye ibisobanuro bihagije ku rupfu rwe.

Ati “Turihanganisha umuryango we, kandi dusaba ko abantu babana baba bakwiye kumenya ibibazo mbere y’igihe bigatuma abantu bakumira n’ingaruka nk’izi zishobora kuvuka mo. Haba hari ibibazo bibangamiye umuntu cg umuryango cg ari amakimbirane mu muryango bikamenyekana mbere, abantu bagafatanya kubikumira.”

Yongeraho ati “Ikindi ni uko ikibazo icyo aricyo cyose umuntu ahura nacyo, inama ni ukugikemura mu buryo budatwara ubuzima bw’umuntu kuko iyo bigenze kuriya hari byinshi byangiraka kuko usibye no gutakaza umuntu, hari n’izindi ngaruka zigira muri Sosiyete Nyarwanda.”

-4340.jpg

Umunyemari Vénuste Rwabukamba wari uzwi cyane mu Karere ka Rwamagana n’Intara y’Iburasirazuba muri rusange yitabye Imana ari mu kigero cy’imyaka 63, akaba asize umuryango mugari.

2016-10-13
Editorial

IZINDI NKURU

Isaha y’Abahanga irerekana ko hasigaye Iminota 2,30 ngo Isi ihinduke Umuyonga

Isaha y’Abahanga irerekana ko hasigaye Iminota 2,30 ngo Isi ihinduke Umuyonga

Editorial 27 Jan 2017
Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Abayobora ya mitwe yitwara gisirikari muri Kongo, iyi yibumbiye mu cyiswe ” Wazalendo”, baramaranye, bashinjanya ubugambanyi mu ntambara barwana na M23

Editorial 07 Oct 2023
Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994

Editorial 28 Aug 2016
Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Uganda: Min. uherutse kurusimbuka afungishijwe ijisho

Editorial 31 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru
ITOHOZA

Polisi y’ u Rwanda yataye muri yombi Egide Kayitasire wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru

Editorial 10 Jun 2017
FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

FARDC yiyemeje kuburizamo umugambi wa Kayumba Nyamwasa na FDLR wo gutera u Rwanda

Editorial 29 Jan 2019
Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe grenade n’amasasu
ITOHOZA

Gatsibo: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe grenade n’amasasu

Editorial 20 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru