• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Polisi iraburira ababyeyi n’amashuri nyuma y’uburangare bukabije bugaragara ku batwara abana babo

Editorial 15 Jun 2016 Mu Mahanga

Nyuma y’impanuka yabaye kuri uyu wa kabiri mu gitondo, aho imodoka itwara abanyeshuri yarenze umuhanda irimo abanyeshuri ba Kigali Parents School(KPS), Polisi y’u Rwanda irahamagarira ababyeyi n’amashuri ndetse n’amakompanyi atwara abanyeshuri gufatanya ngo basubiremo amasezerano bafitanye banoze iby’umutekano w’abanyeshuri bakoresha izi modoka.

Ahagana mu ma saa moya za mugitondo, imodoka RAC 845H yari itwawe na Léon Fidele Munyangabe yarenze umuhanda igihe uyu mushoferi yananirwaga gukata ikorosi ry’ahantu hamanuka.

Abanyeshuri bavuyemo ari bazima bose uretse umwe wababaye ajyanwa kwa muganga.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ibi byatumye hatangira iperereza ku modoka zitwara abanyeshuri.

Ibi kandi, byatumye ku gicamunsi hafatwa uwari utwaye imwe muri ziriya modoka atwaye abanyeshuri ba Les Hirondelles, aho igihe yafatwaga, Ntakirutimana Michel atashoboraga guhagarara.

ACP Twahirwa yagize ati:”Ntakirutimana yari atwaye abanyeshuri batashye ariko babonye ko yasinze, ku bw’amahirwe barasakuje kugeza igihe ahagarariye maze barasohoka. Muri icyo gihe, Polisi yahise ihagera isanga abanyeshuri bahagaze ku muhanda, uwari abatwaye yasinziririye mu modoka.”

Yongeyeho ati:”Nyuma y’ibyo byombi, twavuganye n’ababyeyi n’amashuri. Iperereza ryagaragaje ko ababyeyi basinya amasezerano nab a nyiri amamodoka ariko nta ruhare amashuri abigizemo. Kuri ubu, turashaka ko amashuri abigiramo uruhare kandi agira inshingano ahabwa mu masezerano asinywa ku mpande zombi mu nyungu z’umutekano w’abanyeshuri.”

-2967.jpg

Yatawe muri yombi atwaye Abana yasinze

Yakomeje agira ati:”Zimwe muri izi modoka ntizujuje ibisabwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubuziranenge(RURA), zishyiramo abana benshi kandi zikarenza umuvuduko, ahenshi ziba zishaka gukora inshuro nyinshi ngo zitware umubare mwinshi w’abanyeshuri, kujya no kuva ku ishuri.”

Munyangambe yari atwaye abanyeshuri 29 mu modoka ifite ubwishingizi bw’abantu 18, yihutaga cyane ngo ahuze n’igihe cy’ishuri nyuma yo gukora inshuro nyinshi, ananirwa gukata ikorosi kubera kwihuta.”

Ku birebana na Ntakirutimana wasanzwe yasinze, ACP Twahirwa yavuze ko icyuma gipima ikigero umuntu yanyoyemo, cyagaragaje igipimo cyo hejuru cyerekana ko yari yasinze bikabije.

Umuvugizi wa Polisi yagize ati:”Ababyeyi n’amashuri bakwiye kureba ko hari umuntu mukuru uri mu modoka, igihe babjya cyangwa bava ku ishuri; ashobora kuba umwe mu babyeyi cyangwa umwarimu cyangwa undi muntu mukuru w’inyangamugayo wareba umutekano wabo mu modoka. Abana ntibakwiye gutererwa abashoferi bonyine.”

Yibukije abatwara abantu muri rusange kubahiriza amabwiriza yashyizweho na RURA.
“Polisi na RURA bazakomeza kugenzura ko amategeko y’umuhanda yubahirizwa no kureba ko izi modoka zujuje ibisabwa byose.”

RNP

2016-06-15
Editorial

IZINDI NKURU

Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Nyabihu: Batatu bafashwe batwaye amapaki 5760 ya Blue Sky mu modoka y’inyamahanga

Editorial 28 Apr 2016
Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Editorial 14 Feb 2022
Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju yasoje uruzinduko rw’akazi yari yagiriye muri Senegal asura ishuri ryigishirizwamo umukino wa Basketball mu buryo bwa kinyamwuga

Editorial 11 Feb 2022
Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Charles Onana ahamijwe icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi: Inkota ishegeshe imitima y’ibigarasha n’Interahamwe

Editorial 09 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC
Mu Mahanga

Uko Rusagara yakwirakwije amatwara ya RNC

Editorial 07 Jan 2016
Hon Makuza Bernard,  yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze
Mu Mahanga

Hon Makuza Bernard, yasobanuye uko urupfu rwa Mucyo Jean De Dieu rwagenze

Editorial 06 Oct 2016
Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.
Amakuru

Abaturage ba Kenya baramagana umugambi mubisha wa Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni, wo gutobera ubutegetsi bw’Igihugu cyabo.

Editorial 06 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru