• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

  • Niyigena Clément wa APR FC n’uwahoze ari umutoza we Darko Novic mu begukanye ibikombe by’abahize abandi muri Rwanda Premier League 2024-2025   |   31 May 2025

  • Umunya-Tunisia Afhamia Lotfi watozaGA ikipe ya Mukura VS yagizwe Umutoza Mukuru mushya wa Rayon Sports FC   |   30 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Editorial 26 Oct 2016 Mu Mahanga

U Rwanda ruzwiho kuba ku isonga mu kurwanya ruswa muri aka karere ka Afurika y’I Burasirazuba ndetse n’urwa gatanu muri Afurika mu bihugu biza imbere mu kurwanya ruswa. Kugira ngo rubigereho, u Rwada rwafashe ingamba zitandukanye zo kuyirwanya.

Uretse kuba ruswa ifatwa nk’icyaha mu Rwanda, ni n’intandaro yo kubangamira uburenganzira bwa muntu no kutabona ubutabera bukwiye, ubusumbane n’ibindi ; ku buryo u Rwanda rwiyemeje kuyirwanya rwivuye inyuma.

Bizwi ko ruswa igira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abaturage no ku miyoborere muri rusange, bituma habaho ubusumbane mu byo abaturage bagenewe. U Rwanda rero rwashyizeho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya hagamijwe guteza imbere imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere igihugu cyacu muri rusange, hashyizweho amategeko ayirwanya. Uyu murongo mwiza wo gushyira mu bikorwa amategeko, nibyo Polisi y’u Rwanda yiyemeje, aho ikorana n’inzego zitandukanye ndetse n’abapolisi ubwabo bakaba bageze ku rwego rushimishije mu kurwanya iki cyorezo.

Mu kiganiro n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’imirimo no kurwanya ruswa (Department of Inspectorate, Services and Ethics) Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Nepo Mboyumuvunyi, yagize ati:” icyaha cya ruswa kiragoye kukirwanya kuko ababikora baba bihishe, mbese bagikora ntawe ubareba. Ibi rero bikaba aribyo bituma dufata ingamba zitandukanye harimo no gufatanya n’inzego zose ndetse n’abaturage.

Agendeye ku ngero zigaragaza imibare y’ibyaha bya ruswa, mu myaka itatu (03) gusa abanyarwanda bagera kuri 400 bamaze gufatirwa mu byaha bya ruswa ndetse umubare mwinshi muri aba akaba ari abashoferi bagiye bafatwa bagerageza guha abapolisi ruswa kugirango babakorere ibinyuranyije n’amategeko.Ugendeye kandi kuri buri mwaka, muri 2014 haffashwe abagera ku 117 mu gihe muri 2015 hafashwe abagera kuri 224, mu gihe mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2016 mu mujyi wa Kigali hafasshe abantu bagera kuri 13 bagerageza guha ruswa abapolisi kugirango babone ibyangombwa bigaragaza ko ibinyabiziga byabo byujuje ubuziranenge.

ACP Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko mu kuyirwanya bagendera ku murongo wa Leta wo kutihanganira na gato ruswa n’ibindi biyishamikiyeho kubera ingaruka mbi zayo. Yagize ati:”twafashe ingamba z’ubukangurambaga no kwigisha abapolisi bacu. Tubigisha ubunyangamugayo no, gukunda igihugu, indangagaciro z’umwuga n’ibindi byiza. Dutanga ibiganiro mu mashuri, ku bapolisi bashyashya binjiye mu kazi ndetse twigisha n’abasanzwe mu kazi kuko kwigisha ari uguhozaho”.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzuzi bw’imirimo no kurwanya ruswa yakomeje kandi agira ati:” inyigisho dutanga buri gihe zatanze umusaruro kuko bigaragarira mu byagezweho. Ubu abapolisi ubwabo basigaye aribo bifatira abantu baba bashaka kubaha ruswa.

ACP Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko abapolisi ubwabo aribo batanga amakuru ku buyobozi bwabo y’abifuzaga kubaha ruswa bityo bagafatwa, bagashyikirizwa inzego z’ubutabera. Aha niho ahera avuga ko ibi bikorwa byiza bituruka ku mahugurwa n’inyigisho ubuyobozi buha abapolisi yo kwitandukanya na ruswa.

Mu butumwa bwe yasabye buri wese gufatanya bityo bagakorera hamwe hagamijwe guca ruswa burundu .

Itegeko no 23/2003 ryo kuwa 07/2003 rivuga ku cyaha cya ruswa cyane cyane mu ngingo yaryo ya 10 kugeza kuya 27 riteganya igifungo kuva ku myaka ibiri (02) kugera ku myaka itanu (05) bitewe nuko icyaha cyakonzwe naho cyakorewe.

Bamwe mu bapolisi bagaragaje ibikorwa byo kurwanya ruswa mu bihe bitandukanye bavuga ku bubi bwa ruswa ndetse batanga n’ubutumwa bwo kuyihashya burundu.

Uwitwa corporal Mbonyinkindi Frederic ukorera kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe, yavuze ko muri uyu mwaka, yafashe umushoferi wari utwaye abagenzi ariko yarengeje abo yemerewe gutwara mu modoka ye ibyo bita “gutendeka”. Uyu mupolisi yagize ati:”yaranyinginze ambwira ko ampa amafaranga ibihumbi 10 ngo mubabarire ariko narabyanze ahubwo ndamufata mushyikiriza ubuyobozi bwanjye bityo ashyikirizwa ubutabera”. Yavuze kandi ko no mu mwaka w’2013, hari umushoferi wakoze impanuka ariko akaba atari afite ubwishingizi, bityo amusaba kumubabarira akazana indi modoka ifite ubwishingizi kugira ngo ibe ariyo yerekana ko yakoze impanuka. Yavuze ko nawe yamufashe akamushyikiriza ubuyobozi kugira ngo ahanwe.

Mugenzi we witwa PC Ndayisenga Thomas wo mu ishami rishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga, nawe yagize ati:” hari umuntu waje ashaka kuduha amafaranga ngo tumureke kuko imodoka ye itari ifite ibyangombwa by’uko yakorewe isuzumwa ry’imiterere yayo.Twaramufashe tumushyikiriza inzego zacu zidukuriye, ubu yashyikirijwe ubutabera.

SGT Abijuru Vestine ukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo mu karere ka Kicukiro, we yagize ati:” ubwo nari mu kazi kanjye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, umuturage yaraje ansaba ko natorokesha umuntu we wari ufunzwe, anyizeza kumpa amafaranga we yitaga kungurira fanta. Nabibwiye abayobozi banjye bityo arafatwa ubu akaba afunzwe n’ubutabera.

Corporal Uwizeye Dorothee nawe yavuze ko mu kwezi kwa Gicurasi, uyu mwaka, haje umuturage aho yakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo, amusaba kuba yafungura umuntu we wari uhafungiwe amwizeza kumuha amafaranga ibihumbi 12 nka ruswa. Yaramufashe amushyikiriza ubuyobozi bumukuriye bityo ashyikirizwa ubutabera.

ACP Mbonyumuvunyi yashimangiye ko kuba Polisi y’u Rwanda yarashyize ingufu nyinshi mu kurwanya ruswa ari uko igira ingaruka mbi ku bukungu no ku mibereho myiza y’abaturage; ndetse bigatuma abafatanyabikorwa n’abashoramari batakariza icyizere igihugu bityo iterambere ryacyo rigasubira inyuma.

-4485.jpg

Mu rwego rwo kurwanya byimazeyo ruswa kandi hashyinzwe imbaraga mu bufatanye nk’intwaro ikomeye mu gukumira ruswa aho polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego za leta zirimo urwego rw’umuvunyi, ishami rishinzwe kurwanya akarengane ndetse n’umurongo wa telefone 997 utishyurwa mu guhe waba ubonye ushaka gutanga amakuru ku muntu waka cyangwa utanga ruswa.

Mu ntego u Rwanda rwiyemeje harimo guca burundu ruswa, inzego zikagaragariza abaturage ibyo zikora, guca ikwirakwira ry’amafaranga y’amahimbano no kugaruza ibya rubanda biba byaranyerejwe.

RNP

2016-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ngwabije Bryan yavuze ku Rwanda, anasobanura iby’urugendo rwe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Editorial 12 Jun 2021
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024
Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Gakenke : Perezida Kagame yongeye kwihanangiriza abayobozi bashishakazwa no gukora mu gihe bamutegereje gusa

Editorial 26 Mar 2016
Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Isari isumbye iseseme: Na Jenerali Habyarimana ashakiye ibirayi kuri YouTube!

Editorial 20 Aug 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru