Inkuru y’uko Polisi Mpuzamahanga , Interpol, isaba ko Gasana Eugène Richard afatirwa mu gihugu yaba arimo cyose, yumvikanye kuri ya maradiyo y’ibigarasha, inemezwa na Charles Kambanda basangiye ubugarasha, akaba ari nawe umushuka ngo aramwunganira mu mategeko. Uyu Gasana E. Richard wigeze guhagararira u Rwanda mu Budage no muri Loni, aregwa gusambanya umukobwa ku ngufu, ubwo uwo mwangavu yimenyerezaga umwuga muri ambasade Gasana yari yaragize akarima ke. Charles Kambanda yemeje ko “umukiliya we” koko yahuriye n’uwo mukobwa muri hoteli iri mu mujyi wa New York, ndetse bagakora imibonano mpuzabitsina, ariko ngo babyumvikanyeho.
Abarega Gasana E. Richard bo bakomeje kuvuga ko yasambanyije uwo mwana w’umukobwa yitwaje igitinyiro, nk’uwari umubereye umukoresha muri icyo gihe, mbese umwanya yari afite yawugize igikangisho. Magingo aya Gasana E. Richard yahiye ubwoba ndetse abaturanyi be batubwiye ko yikingiranye mu nzu, ariko se kugeza ryari? Ubusanzwe iyo impapuro nk’izi Interpol izishyize hanze, biba bibaye nk’itegeko kuri buri gihugu, ku buryo rero igihe icyo aricyo cyose wakumva Gasana E. Richard yagejejwe mu butabera.
Icyaha akurikiranyweho ntaho gihuriye no kujya mu mitwe y’iterabwoba , ariko ibigarasha byatangiye kuvuza induru ngo ni Leta y’u Rwanda yakoresheje Interpol, biyibagije ko iyi ari polisi Mpuzamahanga ikora kinyamwuga, mu bwigenge n’ubushishozi buhanitse, ku buryo idashobora gukurikirana umuntu itabanje kureba ishingiro ry’ibyo aregwa. Kambanda Charles rero reka kwivugisha uburimi ubeshya abantu, muri Interpol harimo abanyabwenge kabuhariwe batagize aho bahuriye nawe mu by’amategeko.
Mu cyumweru gishize twababwiraga ko umuryango wa Gasana Eugène Richard, uhagarariwe na mushiki we Gasana Alice, umushishikariza gusaba imbabazi Abanyarwanda no kuva mu bikorwa by’ubugambanyi yishoyemo. Iyo aza kuba afite umutimanama, yari kumvira umuryango, akazajya mu rubanza rwo gusambanya umwana ku ngufu, nibura yariyunze n’Igihugu cye.
Gasana E. Richard ni umuyoboke wa cya kiryabarezi RNC, ndetse akaba yaragiye agaragara muri aka karere, cyane cyane muri Uganda, akusanya inkunga ngo kushoza urugamba ku Rwanda. Nabanze akire urwo agiye kurwanamo n’ubutabera, naho ibyo kumena amaraso y’ Abanyarwanda azabaze na ba Rusisibiranya Rusesabagina niba byarabahiriye.