• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Polisi Mpuzamahanga, Interpol, irahiga bukware ikigarasha Gasana Eugène Richard, ngo kiryozwe gusambanya umwana w’umukobwa ku ngufu.

Editorial 15 Dec 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Inkuru y’uko Polisi Mpuzamahanga , Interpol, isaba ko Gasana Eugène Richard afatirwa mu gihugu yaba arimo cyose, yumvikanye kuri ya maradiyo y’ibigarasha, inemezwa na Charles Kambanda basangiye ubugarasha, akaba ari nawe umushuka ngo aramwunganira mu mategeko. Uyu Gasana E. Richard wigeze guhagararira u Rwanda mu Budage no muri Loni, aregwa gusambanya umukobwa ku ngufu, ubwo uwo mwangavu yimenyerezaga umwuga muri ambasade Gasana yari yaragize akarima ke. Charles Kambanda yemeje ko “umukiliya we” koko yahuriye n’uwo mukobwa muri hoteli iri mu mujyi wa New York, ndetse bagakora imibonano mpuzabitsina, ariko ngo babyumvikanyeho.

Abarega Gasana E. Richard bo bakomeje kuvuga ko yasambanyije uwo mwana w’umukobwa yitwaje igitinyiro, nk’uwari umubereye umukoresha muri icyo gihe, mbese umwanya yari afite yawugize igikangisho. Magingo aya Gasana E. Richard yahiye ubwoba ndetse abaturanyi be batubwiye ko yikingiranye mu nzu, ariko se kugeza ryari? Ubusanzwe iyo impapuro nk’izi Interpol izishyize hanze, biba bibaye nk’itegeko kuri buri gihugu, ku buryo rero igihe icyo aricyo cyose wakumva Gasana E. Richard yagejejwe mu butabera.

Icyaha akurikiranyweho ntaho gihuriye no kujya mu mitwe y’iterabwoba , ariko ibigarasha byatangiye kuvuza induru ngo ni Leta y’u Rwanda yakoresheje Interpol, biyibagije ko iyi ari polisi Mpuzamahanga ikora kinyamwuga, mu bwigenge n’ubushishozi buhanitse, ku buryo idashobora gukurikirana umuntu itabanje kureba ishingiro ry’ibyo aregwa. Kambanda Charles rero reka kwivugisha uburimi ubeshya abantu, muri Interpol harimo abanyabwenge kabuhariwe batagize aho bahuriye nawe mu by’amategeko.

Mu cyumweru gishize twababwiraga ko umuryango wa Gasana Eugène Richard, uhagarariwe na mushiki we Gasana Alice, umushishikariza gusaba imbabazi Abanyarwanda no kuva mu bikorwa by’ubugambanyi yishoyemo. Iyo aza kuba afite umutimanama, yari kumvira umuryango, akazajya mu rubanza rwo gusambanya umwana ku ngufu, nibura yariyunze n’Igihugu cye.

Gasana E. Richard ni umuyoboke wa cya kiryabarezi RNC, ndetse akaba yaragiye agaragara muri aka karere, cyane cyane muri Uganda, akusanya inkunga ngo kushoza urugamba ku Rwanda. Nabanze akire urwo agiye kurwanamo n’ubutabera, naho ibyo kumena amaraso y’ Abanyarwanda azabaze na ba Rusisibiranya Rusesabagina niba byarabahiriye.

2020-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Tshisekedi yishe abaturage ba Bukavu nyina aherutse kwita “abagambanyi”

Editorial 28 Feb 2025
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Rutahizamu Kylian Mbappe  yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Rutahizamu Kylian Mbappe yasezeye Paris St Germain yitegura kwerekeza muri Real Madrid

Editorial 10 May 2024
Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Umujenosideri Anastase Munyandekwe wakiriwe na Perezida Museveni ni muntu ki?

Editorial 17 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye
Mu Rwanda

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Editorial 02 Feb 2017
Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora
POLITIKI

Trump yahaye intego ya miliyoni y’amadolari Warren bashobora guhangana mu matora

Editorial 06 Jul 2018
Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi
Amakuru

Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Editorial 29 Dec 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru