Charity Misago (izina ry’irihimbano), ni umuturage wo mu murenge wa Kibungo akarere ka Ngoma . Umugoroba umwe yaratashye asanga umwana we w’umukobwa w’imyaka 4 yasambanyijwe n’umuturanyi we.
Yahise ajyana umwana kwa muganga ariko ahita amenyesha na Polisi ko umwana we yasambanyijwe, ariko ubwo inkuru yari yakwiye umudugudu wose.
Umwana bamutwaye ku kigo cya Isange one stop centre, ahabwa ubufasha mu by’ubuvuzi, ibijyanye n’amategeko ndetse ahabwa n’ubujyanama.
Misago yahise atanga n’ikirego hanyuma uwo muturanyi wari wamusambanyirije umwana arafatwa, arakatirwa, arafungwa.
Nyuma y’aho umwana aviriye kwa muganga, Polisi y’u Rwanda yahaye inka umuryango wa Misago, mu rwego rwo kuwufasha gukomeza kubaho neza, ndetse no kuwukura mu bwigunge, cyangwa se ngo ukomeze kumva ko ibyo wakorewe biwuteye ikinegu.
Kuri ubu Isange One Stop Center zimaze kuba 27 zikaba ziri hirya no hino mu gihugu aho zitanga ubufasha butandukanye kandi zigakorana n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo zimenye neza niba ubufasha bwahawe abagezweho n’ingaruka zo gufatwa ku ngufu cyangwa gusambanywa bubagirira akamaro gakwiye.
Mu ikurikiranabikorwa riherutse mu karere ka Ngoma, aho Polisi y’u Rwanda yatanze ubufasha ku bahohotewe bagera kuri 22, Misago yashimiye Polisi ku bufasha bwahawe umwana we kwa muganga kandi igakomeza no gukurikirana imibereho ye mu muryango..
Ashimira kandi abajyanama b’ikigo Isange ku bufasha batanga ku bantu baba bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa.
Yagize ati”Siniyumvishaga uburyo umuryango wanjye uzifata nyuma y’uko ibiganiro by’abaturanyi nta kindi byibandagaho usibye ihohoterwa ryakorewe umwana wanjye w’umukobwa. Ariko ubu hasigaye haganirwa uko umuryango wanjye urimo kwiteza imbere kuko inka twahawe iduha amata ndetse ikanafumbira amasambu yacu.”
Inspector of Police (IP) Beatrice Uwizeyimana uyobora Isange One Stop Centre, ishami rya Ngoma, yemeza ko abantu 22 amaze kwakira ku bibazo by’ihohoterwa ritandukanye bose bahawe ubufasha nk’ubwo ndetse hari n’abashakiwe ubwisungane mu kwivuza mu rwego rwo gufasha abahuye n’ibyo bibazo kongera kwiyumva mu muryango nyarwanda
Inspector of Police (IP) Jean Pierre Ndayisaba ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, avuga ko ubu bujyanama no kubakurikirana mu miryango nyuma yo kuvurwa byatanze umusaruro ko ahubwo ubu babakangurira kujyana na gahunda za Leta biyubaka kandi bakajyana n’iterambere Igihugu kirimo.
Isange One Stop Centre ni ikigo gicungwa n’Ibitaro bya Polisi ku Kacyiru kikaba gitanga ubufasha butandukanye ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nta kiguzi na kimwe batanze.
Iki kigo gikora amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 kuri 7 kandi gitanga ubufasha mu bushishozi bwinshi.
Polisi y’u Rwanda irateganya kuba yagejeje ibigo nk’ibi mu turere 23 tw’u Rwanda mu mpera z’uyu mwaka wa 2016.
RNP