Polisi y’ u Rwanda iravuga ko muri iri joro rya Noheri nta hantu hagaragaye umutekano muke, mu buryo bwo gukomeretsanya cyangwa ubundi.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu yabwiye ikinyamakuru Izubarirashe dukesha iyi nkuru ko abaturage bagaragaje ubufanye bwiza, nk’uko ngo bari babisabwe mbere y’uko iyi minsi mikuru itangira.
ACP Theos Badege yagize ati “Ingamba zose zatangajwe ubona ko abaturage bazikurikije kandi byatanze umusaruro, ariko ibanga ry’umutekano ni ukutirara, bakamenya ko ijoro rya Noheli ritari kamara, ko ubuzima bukomeza kandi ingamba z’umutekano zirakomeza.”
Yakomeje agira ati “Ni ugushimira abanyarwanda uburyo bitwaye kuko icyo tubasaba ni ukugira imyitwarire itabangamira amategeko, babyubahirije kandi bagaragaje ubufatanye, kugeza ubu nta ngero dufite z’umutekano muke zatewe n’ibyishimo birenze.”
Ku bijyanye n’uko umutekano wo mu muhanda wari umeze, mu kanya turabagezaho by’umwihariko uko wari wifashe.
Gusa amakuru iki kinyamakuru gifite ni uko mu karere ka Nyagatare habereye impanuka y’imodoka, aho umuryango w’abantu batanu bari bagiye gusangira iminsi mikuru n’inshuti n’abavandimwe, bakoze impanuka babiri bakahasiga ubuzima.