Nta muntu uzi isaha cg umunsi wo kuza kwa Yesu Kristo uwo abayisirayeli bategereje nk’umukiza (Messiah), ariko ibyo ntibyabujije Polise y’igihugu cya Israel gutangira imyiteguru yo kuza k’umukiza wabo bita Messiah ngo kuko ibimenyetso n’ubuhanuzi bafite bibereka ko kuza kwe kuri hafi cyane.
Ibi rero bikaba byaremejwe n’umwe mubakuriye igipolisi cya Israel Komiseri Roni Alsheikh ubwo bari mu mihango y’idini i Jerusalem. Yateruye amagambo agira ati: Igihe Umukiza azaza vuba aha, abantu benshi bazaba bakeneye kumwegera baturutse imihanda yose, niyo mpamvu polise izaba ifite akazi gakomeye mu gucunga umutekano w’abantu kugira ngo byubahishe na Messiah.
Yakomeje avuga ati: ” ntagushidikanya bizatunezeza kuba tuzaba dukora ubushake bw’Imana, bizatuma turushaho kuyegera. Imana nibishaka vubaha turatangira imyiteguro y’umutekano yo kuza kwa Messiah”.
Ubundi Messiah naza kuzaba ari ukugaruka kwa Yesu Kristo kubakristo, bizaba bivuze ko azaba arangije gukorana n’abanyamahanga ahindukiriye abayisirayeli nkuko ibyanditswe byera bivuga. Romains / chapter 9.
Abigisha iby’Imana muri Israel (Rabbis), nka Markell, baravuga ko muri iki gihe Abayisirayeli bategereje Umukiza cg Messiah gusumba uko abakristo bo mu mahanga bamutegereje. Impavu ngo ni uko ahenshi batakigisha ijambo ry’Imna nkuko riri, ngo bashoye amafaranga menshi mukwiga iby’Imana babigoreka, bumvikana kunyigisho zimwe na zimwe zitagira aho zihuriye n’ukuri kw’Imana ati abo ntabwo bavuga kuza kwa Yesu ntaho bazahurira nawe.
Markell yatanze ibimenyetso kuri bo byerekana ko kuza kwa Messiah kwegereje,ndetse yerekana n’imyiteguro yo kubaka urusengero rwa gatatu (Third Temple) aho igeze, ababwira ko ubu abayobozi b’idini ry’abayuda barangije imyiteguro imwe n’imwe akaba ari ikimenyetso simusiga kuko ibi byagendanye n’ubuhanuzi bahawe bagenda bagenzura aho bugeze. Ngo kuba bararangije gukora igishushanyo mbonera cy’uru rusengero, kuba barimo kwigisha abalewi uko imihango yo gutamba ibitambo muri uru rusengero igenda, ndetse ngo barangije no kubaka Altari iyo mihango izajya iberaho ngo ibi ni bimwe mu bimenyetso bifite icyo bivuze gikomeye kuri bo.
Rabbi Markell yavuze ko ubu kuzamurwa kwabizera Yesu Kristo gushobora kubaho igihe icyari cyo cyose ukurikije ubuhanuzi Israel ifite akaba ahamagarira abakristo kuba maso.
Komiseri Roni Alsheikh
Bill Cloud uva uri Shoreshim Ministries avuga ko utabona ko hari ikintu gikomeye kigiye kubaho ngo ni impumyi itagira ubwenge yirengagiza nkana ibiri kubera ku isi. Yavuze ko ibyanditwe muri Yeremiya 30:7 bigiye gusohora vuba aha.
Tubitege amaso abitegura bitegure.
Hakizimana Themistocle
Natacha
Hahahahhh. Iyi nkuru iransekeje. Ngo bazacingira Yesu umutekano. Injiji ziri hose