Cp Kabera yari amaze imyaka itanu kuri uwo mwanya w’ubuyobozi akaba yahawe izindi nshingano nshya. Yari yaratorewe kuba umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu kwezi k’ukwakira 2018
CP John Bosco Kabera, yagizwe Komiseri wa polisi ushinzwe umutekano w’ibikorwa remezo n’ibigo byigenga birinda umutekano. Akaba yitezweho byinshi nk’uko ubusanzwe inshingano yarasanganwe yazuzuzaga neza. Ku mwanya w’ubuvugizi yari ariho hashyizweho, ACP Boniface Rutikanga, ni inshingano zongerewe kuzo yari asanzwe afite, dore ko yari umuyobozi w’itangazamakuru n’inoza mubano. ACP Boniface ubusanzwe yari yungirije Kabera ku nshingano y’ubuvugizi bwa polisi.