• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka

Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zigenda zigabanuka

Editorial 06 Jun 2016 Mu Mahanga

Imibare itangazwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko inkongi z’imiriro zagabanutse ku buryo bugaragara mu mezi atandatu ashize ugereranyije n’umwaka ushize wa 2015.

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga, Assistant Commissioner of Police (ACP), Jean Baptiste Seminega, yavuze ko mu 2015 habaye inkongi z’imiriro 122 mu gihugu hose.

Yagize ati:”Yego si umubare muto; ariko aho zabaye hose twaratabaye kandi tuzizimya zitarangiza ibintu byinshi; kandi ibyo byajyanye no gusobanurira abantu uko bashobora kuzirinda, ibyo bikaba ari byo byatumye zigabanuka. Kuva uyu mwaka utangiye hamaze kuba inkongi z’imiriro 30. Twizera ko uko turushaho gukangurira abaturarwanda gufata ingamba zo kuzirinda bizatuma zirushaho kugabanuka.”

Ku rundi ruhande ariko ACP Seminega avuga ko atanejejwe n’iriya mibare y’inkongi z’imiriro zabaye, aha akaba yaragize at:” Twahuguye abantu b’ingeri zinyuranye bagera ku 20,000. Ubumenyi twabahaye mu bijyanye no kwirinda inkongi z’imiriro bwakabaye butuma imibare yazo itagera kuri iriya. Twe icyo tugamije ni ukuzikumira kurusha kurwana n’ingaruka izo nkongi ziba zateje.”

Iperereza ryakozwe mu 2015 ryagaragaje ko inkongi z’imiriro zabaye muri uwo mwaka zatewe ahanini na sirikuwi yatewe no gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, kandi ko abantu bamwe bagize uburangare bagasiga buji zaka bakajya kure yazo ku buryo zikongeza ibindi bintu biri hafi yazo; hanyuma bigateza inkongi zangije ibintu, zikomeretsa abantu, ndetse zihitana abandi.

ACP Seminega yakomeje agira ati,”Abantu bakwiye kugura kandi bagashyira mu nyubako zabo ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi z’imiriro kugira ngo niziramuka zibaye babashe kuzizimya zitarangiza ibintu byinshi mu gihe bategereje ubutabazi bwa Polisi y’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko kujugunya ibisigazwa by’itabi ku gasozi bishobora guteza inkongi y’umuriro, ndetse yibutsa ko kuyiteza bihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Yavuze ko inkongi z’imiriro zikunze kuba nyinshi muri mezi ya Nyakanga na Kanama, maze asaba abanywi b’itabi kutajugunya ibisigazwa byaryo ku gasozi, no kurangwa n’ubushishozi mu bikorwa bitandukanye nko gutwika amakara n’imyanda. Abantu barasabwa kwigengesera cyane mu bikorwa byabo muri aya mezi y’impeshyi kugira ngo bidateza inkongi z’imiriro.”

Mu bihe byo ha mbere, bamwe mu borozi cyangwa abashumba bo mu ntara y’uburasirazuba batwikaga ahantu runaka kugira ngo imvura nigwa hazaboneke ubwatsi butoshye bw’amatungo yabo. Rimwe na rimwe umuyaga watumaga iyo nkongi ifata ahantu hanini cyane.

ACP Seminega yasabye abantu bagifite iyo myumvire kuyireka abibutsa ko ari ukwangiza ibidukikije, kandi ko bihanwa n’amategeko mu Rwanda.

Yagize na none ati:”Polisi y’u Rwanda ifite imodoka zigezweho zo kuzimya inkongi z’imiriro; kandi ifite abapolisi bafite ubumenyi mu kuzikumira no kuzizimya. Kugeza ubu, muri buri ntara hari imodoka ikoreshwa mu kuzimya inkongi z’imiriro zabaye mu turere tuyigize; ariko biteganyijwe ko mu minsi iri imbere buri karere kazaba gafite iyo modoka. Ibi bikaba bizakorwa ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’inzego z’ibanze.”

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya inkongi z’imiriro, aho yigisha abantu ikizitera, uko bazirinda, ndetse n’uko bazizimya bifashishije ibikoresho by’ibanze byabugenewe (Fire Extinguishers) cyangwa bakoresheje ibikoresho bisanzwe nk’umusenyi n’amazi.

ACP Seminega yasoje agira ati:”Dufite gahunda yo guhugura abantu benshi tubaha ubumenyi ku kwirinda inkongi z’imiriro, kandi twizera ko kubaha ubwo bumenyi ari bumwe mu buryo bwo kuzikumira no kuzirwanya.”

RNP

2016-06-06
Editorial

IZINDI NKURU

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Col (Rtd) Augustin Nshimiyimana yagarutse ku bufatanye bwa Leta ya Kongo na FDLR ayikurira inzira ku murima gufata u Rwanda

Editorial 21 Sep 2023
Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Kurengera umwana ni inshingano za buri wese : Umuyobozi w’umujyi wa Kigali

Editorial 13 Jun 2016
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Editorial 11 Aug 2025
Abaturage  bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Abaturage bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Gatsibo

Editorial 21 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA
Amakuru

IMPAMVU ZIKOMEYE ZIKWIYE GUSUBIZA INGABIRE VICTOIRE MURI GEREZA

Editorial 19 Jun 2025
Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Afrika y’epfo habaye umuhango wo kwibuka Patrick Karegeya cyangwa Osama Bin Laden w’u Rwanda

Editorial 20 Feb 2019
Icyo  RDF  Ivuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera Ingabo zivuga Igifaransa
Mu Rwanda

Icyo RDF Ivuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera Ingabo zivuga Igifaransa

Editorial 29 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru