Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, kuva kuwa mbere, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere dutandukanye tw’Igihugu yatangije ubukangurambaga mu baturage no gukora imikwabu hagamijwe kubirwanya. Muri iyo mikwabu umubare munini w’ ababicuruza n’ababinywa batawe muri yombi, naho ibiyobyabwenge byafashwe birangizwa.
Muri iyo mikwabu hafashwe abantu bagera kuri 20 bakekwaho kubicuruza no kubinywa hanafatwa ibiro 20 n’udupfunyika 400 tw’urumogi.
Nko ku itariki ya 10 Werurwe mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu tugari tw’Umuganda n’Amahoro, Polisi y’u Rwanda yifashishije imbwa zatojwe kuvumbura ibiyobyabwenge, yafashe abasore 7 bakekwaho kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge. Mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Gatore, naho hafatiwe abasore 2 bakekwaho gucuruza urumogi bakaba barafatanywe ibiro 15 byarwo.
Mu gihe muri utu turere hakorwaga imikwabu, mu turere twa Nyagatare, Kayonza na Huye, ho Polisi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakanguriraga abaturage kwirinda gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, inzoga zitemewe mu Rwanda n’inzoga z’inkorano.
Mu karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, Polisi yagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto ibakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no gufasha ababyinjiza mu gihugu, ahubwo bagatungira agatoki uwo babona ugerageza kubyinjiza, kuko bivugwa ko aribo bafasha ababyinjiza mu gihugu.
Bivugwa ko Akarere ka Nyagatare ari ko kinjirizwamo inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga, Chief Waragi na Blue Sky, mu gihe Kirehe na Rubavu ari uturere tuvugwa ko twinjirizwamo urumogi kurusha utundi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko kongera ubukangurambaga n’imikwabu ari uburyo bwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge nk’uko byatangijwe na Polisi.
ACP Twahirwa yagize ati:”Kurwanya ikibi ni uguhozaho, kandi birasaba ko twese dushyira hamwe, tukongera imbaraga ngo ikibi gicike burundu. Ibi bikaba aribyo Polisi y’u Rwanda iri gukora mu kurwanya ibiyobyabwenge.”
Yakomeje agira ati:”Ubu bukangurambaga buri gukorerwa ahantu hazwi ko hagaragara ibiyobyabwenge no ku bantu bazwi ko babikoresha, iyi mikwabu nayo ikorwa ahantu twahawe amakuru n’abaturage ko hari ibiyobyabwenge.”
ACP Twahirwa yashimiye ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamije kwicungira umutekano kuko bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gutahura, kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.
RNP