Nk’uko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kurinda abana ihohoterwa, Polisi y’u Rwanda irakangurira abayobozi b’inzego z’ibanze n’ababyeyi gukomeza izo ngamba.
Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 10 Werurwe, nyuma y’aho hari umwana w’umukobwa w’imyaka 12 ukomoka mu karere ka Burera wataye ishuri, akaza gushaka akazi ko gukora mu rugo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Base, nyuma y’umwaka umwe akisanga yatewe inda n’umusore wogosha. Ubu uyu mwana akaba ari kwitabwaho n’ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro bya Polisi biri ku Kacyiru.
Ni muri urwo rwego itsinda ry’abapolisi baturutse Kacyiru ryajyanye imodoka ikora nk’ibiro ndetse ikanakira ibirego by’abaturage izwi nka “Mobile Police Station Van” muri uwo murenge wa Base ngo ryigishe abaturage uburenganzira bw’umwana.
Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Base ko Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba nyinshi mu kubahiriza uburenganzira bw’umwana, harimo kwigira amashuri 12 y’ibanze ubuntu, bityo bikaba bidakwiye ko hari umwana wavutswa uburenganzira bwo kwiga.
Yakomeje avuga ko hashyizweho gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Gir’inka n’izindi, izi zose zigamije gutuma umunyarwanda abaho neza; ariko hakaba hakiri abantu bamwe n’imiryango imwe n’imwe idashyira izo gahunda mu bikorwa, ari nayo itita ku burenganzira bw’umwana.
SP Mbabazi yabwiye abaturage ba Base ko mu gace kabo hagaragaramo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, ibyo byose bigatuma habaho ibikorwa by’ihohoterwa mu miryango no kutita ku bana.
Yagize ati:”Murasabwa kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose rigaragara mu miryango yanyu, mugatanga amakuru y’abahungabanya uburenganzira bw’umwana”.
Twahirwa Phocas, umwe mu baturage b’uwo murenge watanze ikirego cye, yagize ati” ndashimira iyi serivisi nziza Polisi yaduhaye, mbere nari mfite ibibazo kubera kwitinya singane inzego zibishinzwe, ariko ubu ikibazo cyanjye nagitanze kandi nizeye ko kizakemuka, kandi nahawe na nimero haramutse havutse ibindi bibazo nahamagara nkabamenyesha”.
Twahirwa yashimiye inama Polisi idahwema kubagira, anayizeza ko bagiye gukorana bya hafi n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bagashishikariza abantu kwita ku burenganzira bw’umwana ubirenzeho agashyikirizwa inzego zibishinzwe.
Ibi biganiro byari byanitabiriwe na Inspector of Police (IP) Angelique Uwamwezi, nawe wari waturutse mu ishami ry’ubugenzacyaha (CID), IP Emmanuel Dusengimana ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Claire Gasanganwa.
RNP