Polisi y’u Rwanda irashima igikorwa cyakozwe n’abatuye mu kagari ka Kamuhoza, ho mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge cyo kuzimya inkongi y’umuriro yabaye mu rugo rw’umuturanyi wabo witwa Hakizimana Eugène.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Richard Iyaremye yavuze ko iyo nkongi yabaye mu ma saa sita n’igice z’ijoro ryo ku itariki 16 Werurwe.
Yavuze ko ubwo abaturanyi ba Hakizimana bamutabaraga basanze hamaze gushya intebe zo mu ruganiriro, tereviziyo ya Flat screen, dekoderi yayo, na ampurifikateri.
SP Iyaremye yavuze ko abazimije iyo nkongi bakoresheje amazi n’itaka ryumutse; kandi yongeraho ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyo nkongi ishobora kuba yaratewe n’uwakoze “installation” y’amashanyarazi muri iyo nzu ushobora kuba atari abizobereyemo.
Yabashimye agira ati:”Uku gutabarana ni umuco mwiza; kandi ni igikorwa cyiza gikwiye kubera abandi urugero. Ibi byerekana kandi ko ababikoze basobanukiwe uruhare rwabo mu kurwanya inkongi z’imiriro.”
Yagize kandi ati:”Amashanyarazi akoreshwa mu bikorwa byinshi by’iterambere. Ikosa rito mu ikoreshwa ryayo rishobora gutuma hangirika ibintu bitagira ingano. Ni yo mpamvu buri wese agomba kwirinda ikintu cyose gishobora kuyitera.”
SP Iyaremye yasobanuye ko mu bitera inkongi z’imiriro harimo gukoresha ibikoresho by’amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, no gukoresha abantu badafite ubumenyi buhagije mu bikorwa bijyanye na yo.
Yibukije nomero za terefone za Polisi y’u Rwanda zitangirwaho amakuru y’inkongi z’imiriro, arizo: 112, 111, 0788311224, 0788311657, 0788311335 na 0788311120.
SP Iyaremye yakanguriye abantu gutunga ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers), kandi bagasuzuma buri gihe ko bikiri bizima.
Yabagiriye kandi inama yo kudasiga buji, itara, n’itadowa biri kwaka ngo bajye kure yabyo; kandi abasaba kujya babizimya mbere yo kujya kuryama kimwe n’ibindi bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo, na mudasobwa.
RNP