Polisi y’u Rwanda yasabye Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Ntara y’Amajyepfo kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge bigisha urubyiruko n’abayoboke b’iryo torero muri rusange ingaruka zabyo.
Ubu butumwa bwatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, Superintendent of Police (SP) Athanase Ruganintwari, mu nama yagiranye n’abayoboke b’iri torero bagera ku 1500; iyo nama ikaba yarabereye ku Kibuga cy’umupira w’amaguru cya Nyanza ku itariki 8 Gicurasi.
Mu ijambo rye, SP Ruganintwari yabasobanuriye abo bba kristo ingaruka z’ibiyobyabwenge kandi abasaba kugira uruhare mu kubirwanya.
Yababwiye ko ibiyobyabwenge bihindura imitekerereze, imigirire n’imyitwarire y’umuntu ubinywa kugera ubwo bimutera gukora ibikorwa binyuranije n’amategeko kuko ko nta mutimanama aba afite.
Yababwiye ati:”Ibiyobyabwenge bishyira mu kaga ubuzima bw’umuntu ubinywa kubera ko bimutera uburwayi butandukanye. Ingaruka zabyo zishobora kugaragara vuba cyangwa zikagaragara nyuma y’igihe kirekire. Abantu bamwe bareka akazi abandi bakakirukanwaho kubera kubinywa. Na none imiryango imwe n’imwe irasenyuka bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Si izo ngaruka zabyo zonyine kuko bishobora no guhitana umuntu ubinywa cyangwa bikamutera uburwayi budakira.”
SP Ruganintwari yababwiye ko hari aho umunywi wabyo agera ntabe agishoboye kubireka ku buryo asigara akoreshwa na byo aho bimukoresha ibikorwa bihungabanya umutekano.
Yagize ati:”Bitera ubinywa gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Ibi byaha kimwe n’ibindi babikora kubera ko nta bwenge baba bagifite. Ni yo mpamvu ubufatanye bukenewe mu kubirwanya; hatangwa amakuru y’umuntu ubinywa cyangwa ubicuruza.”
SP Ruganintwari yasobanuriye abayoboke b’iri torero bari bagwiriyemo urubyiruko ko ibiyobyabwenge bitera urubyiruko gutwara inda zitateganijwe zikurikirwa rimwe na rimwe no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Umuyobozi w’iri torero mu ntara y’Amajyepfo, Abidan Ruhongeka yashimye Polisi y’u Rwanda ku kwita ku cyatuma imibereho y’abayoboke b’iri torero irushaho kuba myiza, maze ayizeza ko bazafatanya na yo kurwanya ibiyobyabwenge.
Na none mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge, mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe yagiranye inama n’abashoferi bagera ku 120 bakorera muri Gare ya Nyakarambi, aho umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yabakanguriye kuba abafatanyabikorwa mu kubirwanya.
Yababwiye kujya buri gihe bagira amakenga y’ibiri mu mitwaro y’abagenzi kugira ngo badatwara ibintu binyuranije n’amategeko, kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe bagize uwo bakeka ko yaba afite ibintu bitemewe cyangwa ugiye gukora igikorwa icyo aricyo cyose gihungabanya ituze rya rubanda.
RNP