Nyuma y’aho kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana ifatiye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite Pulaki RAB 567B, ubusanzwe igenewe gutwara abagenzi ariko icyo gihe ikaba yari ipakiye toni imwe n’igice z’ibitoki, bikaba byari bije gucururizwa i Kigali, Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko no kudakoresha ibinyabiziga byabo ibyo bitagenewe.
Iyi modoka ikaba yari itwawe n’uwitwa Munyaneza Augustin, akaba nawe yari amaze igihe gito ayiguze, agahita akuramo intebe kugirango ajye abona aho apakira imizigo mu gihe iyi modoka ifite uruhushya rwo gutwara abantu gusa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko iyi modoka yafashwe kubera ko yari ipakiye ibicuruzwa nyamara igenewe gutwara abagenzi kandi ibyo bikaba bishobora guteza impanuka.
ACP Twahirwa yagize, ati:”Turasaba abatwara ibinyabiziga kwirinda ibikorwa nk’ibi kuko binyuranyije n’amategeko, bakubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’imihanda. Twashyizeho ingamba zikomeye zo kubahiriza amategeko y’umuhanda. Biragaragara ko nk’iyi modoka ifite uruhushya rwo gutwara abagenzi ariko we yahisemo kuyihindura iyo gutwara imizigo kandi nta byangombwa byabyo afite.”
ACP Twahirwa yanasabye ba nyir’imodoka kumenya ibyo imodoka zabo zikoreshwa, aho yagize ati:”Ba nyir’ibinyabiziga nabo barasabwa kumenya ibyo abashoferi bakoresha ibinyabiziga byabo, kuko hari igihe babikoresha ibinyuranyije n’amategeko byafatwa bakaba aribo bahomba, kuko ibinyabiziga byabo bifungwa bakaba ari nabo batanga amande.”
Munyaneza wemeza ko ari nyir’iyi modoka, yagize ati:”Ndemera ko ibyo nakoze ari amakosa kandi nkaba narakoze ibinyuranyije n’amategeko ndetse nkanabisabira imbabazi.”
Yakomeje agira ati:”Maze icyumweru nguze iyi modoka, ariko nkaba maze icyumweru kimwe nyikoresha mu gutwara imizigo nyivana Rwamagana nyizana i Kigali. Abantu bansaba kubatwarira ibicuruzwa byabo, ariko nzi neza ko bitemewe kuko ni ukutubahiriza amategeko kandi bishobora guteza impanuka.”
Mu gihe iyi modoka yafatwaga, Munyaneza yari anapakiye abantu 4 imbere muri iyo modoka, naryo rikaba ari irindi kosa. Mubo yari atwaye harimo uwitwa Gahutu Eric wari wamuhaye akazi ko kumupakirira ibyo bitoki bifite agaciro k’ibihumbi 210 by’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda ikaba isaba buri wese kugira uruhare mu mutekano wo mu muhanda bazirikana kumenyesha Polisi igihe hari umushoferi babonye warenze ku mategeko y’umuhanda, bagahamagara imirongo ya Polisi itishyurwa 112, 113 na 3511.
RNP