• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Polisi y’u Rwanda na Uganda zakoranye inama yo gukomeza ubufatanye hagati yazo

Editorial 25 Feb 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yakiriye mugenzi we wo muri Uganda, Gen. Kale Kayihura n’itsinda yari ayoboye baje mu nama yahuje impande zombi ku italiki ya 23 Gashyantare , ikaba yari iyo kurebera hamwe aho ubufatanye bugeze mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro n’inama yabereye i Mbarara mu Kwakira k’umwaka ushize ndetse no kongerera imbaraga ibikorwa birwanya ibyaha ndengamipaka.

Izi nama zisanzwe ziba buri gihembwe ziga ku mutekano w’imipaka ihuriweho n’ibi bihugu byombi ndetse no gukemura ikibazo cy’ibyaha bigezweho.

Mu ijambo rye, IGP Gasana yagize ati:” U Rwanda rwishimiye ubuvandimwe n’ubufatanye burangwa hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda.Si uko duturanye gusa ahubwo dusangiye n’indangagaciro.”

Polisi zombi , hashize igihe zifitanye ubufatanye bushingiye ku bintu byinshi bifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byacu.

Inama ya Mbarara yari yashyizeho imyanzuro 13 yari yubakiye ku ihanahana ry’amakuru ryasabwe by’umwihariko n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda.

Agaragaza ibyagezweho kuva inama ya Mbarara yaba, IGP Gasana yagize ati:” Twagize ihererekanyamakuru hagati yacu, twafatanyije guhugura abapolisi bacu, twigishije abaturiye imipaka yacu kurwanya ibyaha, twacunze umutekano w’umuhora wa ruguru, abanyabyaha bahungiye ku mpande zombi barafashwe kandi dukomeje guha ingufu ubufatanye bwacu mu murongo wo gushyigikira umuhora wa ruguru washyizweho.”

Avuga ku byaha byibasiye isi, IGP Gasana yagize ati:” Isi yahindutse nk’umudugudu , ubu bishobokera abanyabyaha gukora icyo bashaka kandi mu gace bifuza ko ku isi n’ubwo hariho imipaka hagati y’ibihugu. Uburyo itumanaho n’ikoranabuhanga byateye imbere , byatumye habaho n’ibyaha bishya ku isi yose, binatuma bigorana ko igihugu cyakwifasha kubirwanya cyonyine.”

IGP Gasana yavuze ko ubwiyongere bw’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka, ibyaha by’iyezandonke n’ibifitanye isano n’ikoranabuhanga n’icuruzwa ry’abantu byatumye habaho ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

General Kayihura mu ijambo rye, yavuze ko inama nk’iyi igaragaza ubushake ku bihugu byombi bwo gutuma ubufatanye busanzwe hagati yabyo buha abaturage babyo umutekano.

Gen. Kayihura yagize ati:” Muri rusange, umutekano wateye imbere mu karere n’ubwo hari ibyo tukigendamo buhoro bijyanye n’ibyaha byambukiranya imipaka; tugomba gukora cyane ngo bigabanuke.”

Yagaragaje ubushake Polisi zombi zifite mu gusenya bidasubirwaho udutsiko tw’abanyabyaha hashyirwaho uburyo bwo kubakumira kuko bitwikira urujya n’uruza rw’abaturage mu bihugu byombi bwemewe.

Umuyobozi wa Polisi ya Uganda yagize ati:” Mu kwita ku kubaka ubushobozi, tugomba kwigiranaho kandi tugaha imbaraga ubumenyi bwacu mu kurwanya ibyaha byo mu ikoranabuhanga.”

Mu gusoza inama, aba bayobozi bemeranyije gushimangira ubufatanye no gushyiraho ingamba zo kurwanya ibyaha ndengamipaka biboneka kuri buri ruhande.

By’umwihariko bashimangiye ubushake bwabo mu gufatanya kurwanya ibyaha mpuzamahanga byiganjemo gucuruza ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti itemewe no guhana amakuru ku gihe kandi hakajya habaho ibyegeranyo by’uko ishyirwa mu bikorwa ry’ibiba byemeranyijweho ririmo kugenda ndetse hakabaho ibikorwa n’amahugurwa bihuriweho mu kurwanya biriya byaha.

Inama yashimye kandi ifatwa n’ihererekanywa ry’abanyabyaha baba bahungiye kuri buri ruhande maze isaba ko , hakomeza uburyo bwashyizweho mu kubafata ndetse n’ibiba byibwe hamwe bikajyanwa ahandi.

-5861.jpg

-5858.jpg

-5859.jpg

-5860.jpg

-5857.jpg

RNP

2017-02-25
Editorial

IZINDI NKURU

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Editorial 27 Jul 2021
Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Basabose Filipo uyoboye igikorwa cyo gucamo ibice abacitse ku icumu no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda ni muntu ki?

Editorial 01 Aug 2021
ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

ESI yiyemeje kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 15 Feb 2016
Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Jean Paul Turayishimye na Benoit Umuhoza bazi ko kwigomeka ku gihugu ari umuvumo niyo mpamvu babeshya ababyeyi babo ko babivuyemo 

Editorial 18 Jul 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda
INKURU NYAMUKURU

Masisi: FARDC iravuga ko yavumbuye ibikoresho bya gisirikare mu rwuri rwa Gen. Laurent Nkunda

Editorial 15 Apr 2018
Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba
Amakuru

Icyiciro cya kabiri cy’abanyamakuru cyatangiye Itorero i Nkumba

Editorial 20 Apr 2017
Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘
Mu Rwanda

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Editorial 30 Apr 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru