• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Editorial 13 Jan 2017 ITOHOZA

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano azibanda ku guhanahana ubumenyi, ubunararibonye no kubaka ubushobozi ku mpande zombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, naho ku ruhande rw’Ubutaliyani ashyirwaho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Pollisi y’icyo gihugu General Tullio del Sette.

Nyuma y’uwo muhango, IGP Gasana yavuze ati:” Aya masezerano ashyizweho umukono, arerekana ubushake bw’impande zombi mu kongera imbaraga mu mikoranire, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye ku bagize izi nzego zombi.”

Nk’uko aya masezerano abyerekana, impande zombi zumvikanye ubufatanye muri izi nzego z’ingenzi: Kugarura ituze, Kurwanya iterabwoba, Kugarura no kubungabunga amahoro, umutekano wo mu kirere, Umutekano wo mu muhanda no Kugenza ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Agaruka ku bushake bw’imikoranire mpuzamahanga bwa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yavuze ati:”Aya masezerano y’ubufatanye hagati y’izi nzego za Polisi, arerekana ko u Rwanda rushaka kugumya gufatanya n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ariko rukanarenga izo mbibi, ikaba inateye indi ntambwe mu gukomeza ubutwererane mpuzamahanga, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda ishyize imbere.”

Yashimye intambwe itewe hagati ya Polisi y’Ubutaliyani n’iy’u Rwanda, anavuga ko yizera ko ubu bufatanye buzatuma mu bihugu byombi harushaho kurangwa umutekano n’imibereho myiza y’abaturage babigize.

Aya masezerano akaba ariyo ya mbere asinywe mu rwego rw’umutekano hagati y’Ubutaliyani n’u Rwanda.

Imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu ikaba yaragiye itera imbere ku buryo bugaragara, ubu ikaba ihagarariwe ku cyicaro gikuru cya Polisi mpuzamahanga kiri i Lyon mu Bufaransa, muri Singapore, mu Muryango w’Abibumbye i New York, muri Uganda no muri Kenya.

Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa mu mwaka wa 2000, yagiye ijya mu miryango mpuzamahanga ihuza za Polisi z’ibihugu itandukanye nka Polisi Mpuzamahanga (Interpol),Umuryango w’ abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo mu burasirazuba bw’ Afurika (EAPCCO), umuryango mpuzamahanga uhuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu (IACP), Umutwe w’inkeragutabara muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), yohereza abapolisi kujya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaranasinye andi masezerano y’ubufatanye 30 hagati yayo n’urundi rwego , n’andi 10 ahuriweho nayo n’izindi nzego nyinshi.

-5356.jpg

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana(iburyo) n’Umuyobozi mukuru wa Pollisi y’u Butaliyani Tullio del Sette bamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye

RNP

2017-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ibiri

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryamaze imyaka ibiri

Editorial 24 Sep 2023
Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Himbara yongeye gushyirwa mu majwi nk’Umucengezamatwara wa RNC muri Uganda

Editorial 25 Mar 2019
Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Nyaruguru: Mapengu Damascene Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 9 yarangiza agashaka kumuroha

Editorial 23 Jun 2017
Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Angola: Perezida Kagame Ategerejwe Mu Nama Y’akarere Iziga Kuri Congo Na Sudani Y’Epfo

Editorial 13 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018
IMIKINO

Bidasubirwaho, u Rwanda rwabonye tike ya CHAN 2018

Editorial 13 Nov 2017
AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]
SHOWBIZ

AGASHYA!Umusore yisatse impeta arayibura ubwo yaragiye kuyambika umukunzi we amusaba ko bashyingirana[AMAFOTO]

Editorial 15 Jun 2018
Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Editorial 16 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru