• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amafoto: Rayon Sports yasinyishije myugariro w’i Bumoso, Musore Prince wakiniraga Vitalo’O FC y’i Burundi   |   07 Jun 2025

  • Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye   |   06 Jun 2025

  • Ibyo Urubyiruko Rugomba Kumenya kuri Ingabire Victoire   |   04 Jun 2025

  • Ibihugu Umunani byo ku migabane itandukanye, bigiye guhurira mu Rwanda mu irushanwa ryo Kwibuka ku ncuro ya 31 Genocide yakorewe Abatutsi 1994   |   03 Jun 2025

  • Minisitiri Bizimana yakurugutuye Gustave Mbonyumutwa washakaga “kugira abatagatifu” abajenosideri barimo se Shingiro Mbonyumutwa na Ngirumpatse   |   03 Jun 2025

  • Amavubi yatangiye umwiherero muri Algeria, Manishimwe Djabel yangiwe kwinjira mu gihugu , Rafael York ntiyatanze impamvu yo kutitabira umwihero   |   02 Jun 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Editorial 13 Jan 2017 ITOHOZA

Ku itariki ya 12 Mutarama, i Roma mu murwa mukuru w’igihugu cy’Ubutaliyani, habereye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani, amasezerano azibanda ku guhanahana ubumenyi, ubunararibonye no kubaka ubushobozi ku mpande zombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, naho ku ruhande rw’Ubutaliyani ashyirwaho umukono n’Umuyobozi mukuru wa Pollisi y’icyo gihugu General Tullio del Sette.

Nyuma y’uwo muhango, IGP Gasana yavuze ati:” Aya masezerano ashyizweho umukono, arerekana ubushake bw’impande zombi mu kongera imbaraga mu mikoranire, guhanahana ubumenyi n’ubunararibonye ku bagize izi nzego zombi.”

Nk’uko aya masezerano abyerekana, impande zombi zumvikanye ubufatanye muri izi nzego z’ingenzi: Kugarura ituze, Kurwanya iterabwoba, Kugarura no kubungabunga amahoro, umutekano wo mu kirere, Umutekano wo mu muhanda no Kugenza ibyaha byifashisha ikoranabuhanga.

Agaruka ku bushake bw’imikoranire mpuzamahanga bwa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana yavuze ati:”Aya masezerano y’ubufatanye hagati y’izi nzego za Polisi, arerekana ko u Rwanda rushaka kugumya gufatanya n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati, ariko rukanarenga izo mbibi, ikaba inateye indi ntambwe mu gukomeza ubutwererane mpuzamahanga, nka kimwe mu bikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda ishyize imbere.”

Yashimye intambwe itewe hagati ya Polisi y’Ubutaliyani n’iy’u Rwanda, anavuga ko yizera ko ubu bufatanye buzatuma mu bihugu byombi harushaho kurangwa umutekano n’imibereho myiza y’abaturage babigize.

Aya masezerano akaba ariyo ya mbere asinywe mu rwego rw’umutekano hagati y’Ubutaliyani n’u Rwanda.

Imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu ikaba yaragiye itera imbere ku buryo bugaragara, ubu ikaba ihagarariwe ku cyicaro gikuru cya Polisi mpuzamahanga kiri i Lyon mu Bufaransa, muri Singapore, mu Muryango w’Abibumbye i New York, muri Uganda no muri Kenya.

Kuva Polisi y’u Rwanda yashingwa mu mwaka wa 2000, yagiye ijya mu miryango mpuzamahanga ihuza za Polisi z’ibihugu itandukanye nka Polisi Mpuzamahanga (Interpol),Umuryango w’ abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo mu burasirazuba bw’ Afurika (EAPCCO), umuryango mpuzamahanga uhuza abayobozi ba za Polisi z’ibihugu (IACP), Umutwe w’inkeragutabara muri Afurika y’Iburasirazuba (EASF), yohereza abapolisi kujya kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye, n’ibindi.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaranasinye andi masezerano y’ubufatanye 30 hagati yayo n’urundi rwego , n’andi 10 ahuriweho nayo n’izindi nzego nyinshi.

-5356.jpg

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana(iburyo) n’Umuyobozi mukuru wa Pollisi y’u Butaliyani Tullio del Sette bamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye

RNP

2017-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Swede : Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira  yajyanywe igitaraganya munzu y’abasazi ( Rehab )

Swede : Umunyamakuru Jean Bosco Gasasira yajyanywe igitaraganya munzu y’abasazi ( Rehab )

Editorial 01 Sep 2016
Ukuri : Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka “kujya mu mitwe y’iterabwoba” ikorera I Burundi

Ukuri : Kizito Mihigo yatawe muri yombi ashaka “kujya mu mitwe y’iterabwoba” ikorera I Burundi

Editorial 14 Feb 2020
Abanyarwanda baba mu Bubiligi babukereye mu kuzakira Perezida Kagame  [ VIDEO ]

Abanyarwanda baba mu Bubiligi babukereye mu kuzakira Perezida Kagame [ VIDEO ]

Editorial 29 May 2017
Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Editorial 15 May 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru