• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Polisi y’u Rwanda yafashe umutekamutwe wiyitiriraga Abayobozi

Editorial 17 Mar 2016 Mu Mahanga

​Ku itariki 16 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru umugabo wamburaga abantu amafaranga akoresheje umurongo wa terefone w’Ikigo cy’itumanaho cya MTN-Rwanda, igikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda.

Uwimanimpaye Jean Damascène w’imyaka 33 y’amavuko, yeretswe Itangazamakuru nyuma yo gufatirwa mu Karere ka Rubavu, mu gikorwa cyo kumushakisha Polisi yari irimo igenza icyaha yari yaregewe n’abo yatetseho umutwe.

Asobanura uko yabigenzaga, Uwimanimpaye yagize ati:”Najyaga ku mbuga za murandasi zinyuranye, nkareba imyirondoro y’abantu bakoze ibizamini by’akazi, hanyuma nkabahamagara mbizeza ko nzabahesha akazi basabye, ariko na none nkababwira kunyoherereza amafaranga kuri konti yanjye ya Mobile Money kugira ngo nkabaheshe. Ibyo byose nabikoraga niyita umukozi w’ikigo basabye akazi.”

Yakomeje avuga ko muri ibyo bikorwa byo guhamagara abantu yakoreshaga umurongo wa terefone ubusanzwe utagaragaza umuntu uri guhamagara (Private number).

Uwimanimpaye yavuze ko uwo murongo yawuguze ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda n’umugabo wakoreraga MTN- Rwanda witwa Sadiki Saruhara.

Yabwiye ibitangazamakuru byari aho ko mu gihe cy’amezi agera kuri abiri yari amaze akora ibyo bikorwa yatetse iyo mitwe ku bantu benshi; ariko abasha kwambura gusa babiri muri bo ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati:”Abo bombi nabambuye ariya mafaranga mbabwira ko ndi umukozi wa Minisiteri y’umutekano mu gihugu (MININTER), kandi nk’uko nabigenzaga no ku bandi; nabasezeranyaga ko nzabahesha akazi bari bapiganiye.”

Uwimanimpaye yagiriye abandi inana yo kwirinda ibyo bikorwa kandi bagatanga amakuru y’ababikora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yagize ati:”Uyu ni umwe mu biyitirira inzego z’ubuyobozi; maze bagacuza abantu ibyabo bakoresheje uburyo bw’uburiganya butandukanye.”

Yakomeje agira ati:” Akazi gatangwa mu buryo buzwi. Uwagusaba ikiguzi runaka akwizeza ko yakaguha cyangwa ko yagufasha kukabona uba ukwiye guhita ubona ko ari umutekamutwe ugamije kugucuza utwawe.”

ACP Twahirwa yagize na none ati:”Abantu bakwiye kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi bagatanga amakuru ku gihe y’ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”

Yasabye kandi ibigo by’itumanaho gushyiraho ingamba zatuma imirongo yabyo ya terefone idakoreshwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Iyi ngingo ikomeza ivuga ko iyo icyo cyaha cyakozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete, ari iby’ubucuruzi cyangwa iby’inganda, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Ivuga na none ko mu gihe ibyaha biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe n’umwe mu bashyingiranywe, uwabitwaye ategekwa kubisubiza.

RNP

2016-03-17
Editorial

IZINDI NKURU

Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Imyanzuro 13 yafatiwe mu nama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR-Inkotanyi

Editorial 12 Dec 2016
Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Ikipe ya Cameroon na Cape Verde zatangiye neza mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kuba ku ncuro ya 33

Editorial 10 Jan 2022
Umuyobozi wa RCA Mugabo Damien yasezerewe kuri uyu mwanya

Umuyobozi wa RCA Mugabo Damien yasezerewe kuri uyu mwanya

Editorial 13 Aug 2016
Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Editorial 20 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari
Amakuru

Ikipe y’u Rwanda, Amavubi, yemerewe kwakirira Benin kuri Kigali Pele Stadium nta bafana bahari

Editorial 25 Mar 2023
Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN
IMIKINO

Mushikiwabo yagarutse ku myitwarire igomba kuranga Abanyarwanda mu gihe cya CHAN

Editorial 11 Jan 2016
Polisi y’u Rwanda na TI Rwanda batangije ubukangurambaga bukangurira abaturage guharanira guhabwa serivisi nziza
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda na TI Rwanda batangije ubukangurambaga bukangurira abaturage guharanira guhabwa serivisi nziza

Editorial 31 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru