Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa 616 zari zaraburiye ku mashuri yo hirya no hino mu gihugu ariko iperereza kuri izo mudasobwa rikaba rikomeje.
Iri perereza ririmo gukorwa rigamije kugaruza mudasobwa 2700 zatanzwe na Leta y’u Rwanda muri gahunda yiswe “mudasobwa imwe kuri buri mwana”; izi mudasobwa zikaba zaraburiwe irengero mu mashuri ku buryo zimwe muri zo zibwe.
Iri perereza kandi rinagamije guta muri yombi abari bashinzwe izi mudasobwa nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa. Yagize ati:” kugeza ubu, iperereza rirerekana ko mudasobwa 613 zaburiye mu mujyi wa Kigali, muri zo hakaba hamaze kugaruzwa 238 naho abantu batanu bakwekwaho kugira uruhare mu kubura kwazo bamaze gufatwa”.
Yakomeje avuga ko mu Ntara y’Amajyaruguru ho habuze mudasobwa 371, Polisi igaruza 41, abantu 81 barimo gukorwaho iperereza. Mu Ntara y’i Burengerazuba habuze mudasobwa 157 hamaze kuboneka 44, abantu 8 barimo gukurikiranwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze kandi ko no mu zindi Ntara nk’iy’u Burasirazuba naho mudasobwa 1049 zabuze, ariko Polisi y’u Rwanda ikaba imaze kugaruza 293, abantu 41 bakekwaho ubujura bwazo barafashwe; mugihe mu Ntara y’Amajyepfo habuze mudasobwa 548 mu mashuri 53 yo muri iyi Ntara.
ACP Twahirwa yagize ati:” n’ubwo igikorwa cyo kugaruza mudasobwa zabuze kirimo gukorwa, byumvikane neza ko zose zitibwe; zimwe zabuze kubera uburangare bw’abazishinzwe ku mashuri kuko batakurikiranaga neza imikoreshereze yazo, ku buryo abazigenewe batandikwaga mu bitabo byabugenewe ko bazihawe”.Yakomeje avuga ko aho byagaragaye ko izi mudasobwa zibwe, Polisi yafashe abakekwaho ubu bujura ndetse n’iperereza rikaba rikomeje.
Yagize ati:” hari ubwo umunyeshuri yatahanaga mudasobwa iwabo mu rugo hanyuma ntayigarure ku ishuri kubera ko n’ubuyobozi bw’ishuri butabikurikiranaga. Iyi ni intangiriro, turizera ko ku musozo w’iki gikorwa turimo tuzaba tumaze kugaruza umubare munini”.
Musanze: Polisi y’u Rwanda yigishije abanyeshuri amategeko y’umuhanda
Polisi y’u Rwanda yabwiye abanyeshuri b’urwunge rw’amashuri rwa Kabaya ko bafite uruhare runini mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda birinda impanuka, mu gihe badakiniye mu muhanda.
Ubu butumwa babuhawe n’ushinzwe imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu gukumira ibyaha, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira akaba yari kumwe n’uhagarariye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri aka karere IP Etienne Kabera. Byabereye mu nama bagiranye n’abanyeshuri n’abarimu babo tariki ya 21 Ukwakira mu murenge wa Muhoza.
IP Kabera yagize ati:” Kubigisha ikoreshwa neza ry’umuhanda ni ukugirango mugire umutekano usesuye kuko ari mwebwe b’ejo hazaza h’igihugu cyacu. Buri gihe nimujya kwambuka umuhanda mujye mureba impande zose mbere yo kwambuka, kandi mwambukire ahashyizwe imirongo y’umweru n’umukara yagenewe kwambukirwaho n’abanyamaguru. Kandi mujye mwambuka mwihuta”.
Abanyeshuri kandi banasobanuriwe ibyaha bitandukanye birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ku baturage. IP Ntiyamira yababwiye ko ibiyobyabwenge bitera amakimbirane mu miryango ndetse bikaba n’intandaro y’ibyaha binyuranye birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura n’ibindi. IP Ntiyamira yagize ati:” mugomba kujya mutanga amakuru mu gihe mubonye abakoresha ibiyobyabwenge “.
Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa
Nyuma yo kugezwaho ibi biganiro, abanyeshuri bishimiye ukuntu beretswe uko bambuka neza umuhanda ndetse n’uko bamenya ibiyobyabwenge bityo biyemeza kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse.
RNP