• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 29 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abaturage bo mu karere ka Kirehe bakanguriwe kwirinda ibyaha no kurangwa n’ubufatanye mu kubirwanya nk’umusanzu wabo mu kwicungira umutekano.

Ibi babikanguriwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Gahigi Harerimana mu nama yagiranye ku itariki 28 Mutarama n’abaturage bagera kuri 200 bo mu midugudu ya Rusamaza , Karenge, na Janika, yo mu murenge wa Kirehe, muri aka karere.

IP Harerimana yabwiye abo baturage ati:”Niba dushaka kubumbatira no gusigasira umutekano, buri wese akwiriye kumva ko afite inshingano zo kurwanya no gukumira ibyaha.”

Yakomeje agira ati:”Nimurangwa n’ubwo bufatanye, nta kabuza, tuzarwanya kandi dukumire ibyaha aho biva bikagera.”

Yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, aha akaba yarabasobanuriye ko ingaruka zabyo zitagera gusa ku babinyoye, ahubwo ko zigera no ku bandi bantu.

IP Harerimana yagize na none ati:”Byagaragaye ko ibyinshi mu byaha bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiriye kubyirinda kandi akabirwanya nk’umusanzu we mu gusigasira umutekano.”

Yabwiye kandi abo baturage ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aha akaba yaragize ati:”Imiryango myinshi tujya twunga, usanga akenshi umwe mu bashakanye anywa cyangwa yarigeze kunywa ibiyobyabwenge.”

Yakomeje agira ati: “Abagabo bakubita abagore n’abana babo usanga akenshi baba banyoye ibiyobyabwenge. Ibyo bitera umutekano muke mu muryango ndetse n’aho batuye muri rusange, akaba ari yo mpamvu bigomba kurwanywa.”

IP Harerimana yasabye abo baturage kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza, ibyo bakabikora bayihamagara ku mirongo ya nomero za terefone itishyurwa ari yo: 112 na 3512.

Yababwiye kujya kandi bihutira guha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke gikumirwa no gufata abagikoze cyangwa abari gutegura kugikora.

Abo baturage biyemeje kwirinda ibyaha no gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda mu kubirwanya.

RNP

2016-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Perezida Omar Guelleh wa Djibout

Editorial 08 May 2016
Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 27 Oct 2016
u Burundi bwemeye kwakira  imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi

u Burundi bwemeye kwakira imirambo y’Abarundi biciwe i Rusizi

Editorial 03 Sep 2016
Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Editorial 11 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye  muri Uganda  bagaruwe mu Rwanda
Mu Rwanda

Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda

Editorial 13 Jul 2016
Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17
IMIKINO

Impamvu u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’Isi U 17

Editorial 07 Mar 2018
Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira
Amakuru

Ikibazo cya kongo ntikizarangizwa n’intambara nk’uko Tanzaniya n’abandi babyibwira

Editorial 13 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru