Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye yagiranye ikiganiro n’abagore 17 bo mu murenge wa Ngoma batabanye neza n’abo bashakanye ibasaba kudahishira ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina cyangwa irikorerwa abana.
Ibi babisabwe ku itariki 11 Gicurasi mu nama yari igamije kuganira na bo , gusuzuma ikibatera kuryana n’abo bashakanye, no kubagira inama y’uko mu miryango yabo haba ubwumvikane.
Iyo nama yabereye kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Ngoma iri mu kagari ka Butare.
Byagaragaye ko mu bituma batumvikana n’abagabo babo harimo ubuharike, kubaca inyuma, kwirengagiza inshingano, gusesagura umutungo , n’ibindi.
Avugana na bo, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Mucyo Rukundo yagize ati:”Ubwumvikane buke hagati y’abashakanye buri mu bituma abana bareka ishuri ku buryo bamwe muri bo bahitamo kujya kwibera ku mihanda aho baba mu buzima bubi, ndetse bakahakorera ibikorwa bibi birimo kunywa ibiyobyabwenge.”
Ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, IP Rose Mukarukundo, yabwiye abo bagore ati:”Iyo abashakanye barangwa n’umwiryane, umuryango wabo ntushobora gutera imbere kubera ko batajya inama.”
Yabasobanuriye ko kutumvikana hagati y’abashakanye bitagira ingaruka mbi kuri bo n’imiryango yabo gusa, ahubwo ko binabangamira ituze ry’abaturanyi babo, kandi ko baba baha urugero rubi abana babo.
IP Mukarukundo yagize ati:”Gahunda yo kuganira namwe ni ukugira ngo tubafashe kubana neza n’abo mwashakanye, bityo, imiryango yanyu irangwemo ituze kandi itere imbere.”
Umuhuzabikorwa w’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Mental Health Dignity Foundation (MHDF) Therese Uwitonze yashimye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa byayo byo kunga imiryango itabanye neza, kandi ayizeza ubufatanye muri iyo gahunda.
Kuva mu 2013, Polisi y’u Rwanda imaze kunga amagana y’imiryango yarangwagamo amakimbirane ku buryo isigaye itanga ubuhamya ko ibanye neza ndetse ko imaze gutera imbere.
RNP