• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umujenosideri Protais Zigiranyirazo ntakibarizwa kuri iyi si!   |   04 Aug 2025

  • Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026   |   04 Aug 2025

  • Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Ikennye itunze Cobalt nyinshi ku Isi: Ubundi izira iki?   |   03 Aug 2025

  • Amafoto – Rayon Sports Week, ytangiriye ku ivuko aho Gikundiro yatsindiye Gasogi 2-0   |   01 Aug 2025

  • Isano iri hagati y’ibigabiro by’umwami Rwabugiri n’umuganura, Umuganura usobanuye iki?   |   31 Jul 2025

  • APR FC yanganyije na Gorilla FC 1-1 ubwo bakinaga umukino wa gicuti, uba uwa kabiri aya makipe anganyije   |   31 Jul 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Editorial 22 Oct 2016 Mu Mahanga

Ejo mu ma saa saba y’amanywa , icyiciro cya nyuma cy’abapolisi b’u Rwanda bavuye ku kibuga cy’indege cya Kigali bagiye mu butumwa bw’akazi- mu ndege ya RwandAir 33 yiswe “Ubumwe” , barangije isimburana ry’imitwe ibiri y’abapolisi 280 bakorera mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika MINUSCA.

Iyi mitwe ibiri y’abapolisi 140 buri umwe ni “Protection Support Unit Two” (PSU2) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga na “Formed Police Unit two” (FPU2) uyobowe na Chief Supt. Claude Kajeguhakwa.

Aba basanzeyo FPU2 igizwe n’abapolisi 140 nabo basimbuyeyo abandi bangana gutyo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mbere y’uru rugendo kandi, kuri uyu wa gatatu, aba bapolisi baganirijwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, wabagiriye inama yo kubakira ku byiza abo basimbuyeyo bakoze, bita ku ndangagaciro kandi bakora neza ubutumwa bagiyemo.

Hagati aho, PSU2 na FPU2 basimbuye umubare w’abapolisi ungana n’uwabo, wo waje mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba , uyobowe na ACP Benoit Kayijuka na Chief Supt. Johnson Sesonga.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu izina rya Polisi y’u Rwanda, niwe wayoboye imihango yo kugenda no kuza kw’iyo mitwe yombi.

Imitwe yagarutse, yasize izwiho ubushobozi mu kugarura ibijyanye n’amahoro n’umutekano muri rusange , ndetse n’umutekano w’abayobozi by’umwihariko.

FPU ikaba ishinzwe ibyo guhosha imyigaragambyo, gucunga umutekano w’ahabaye ibirori , gufasha mu bikorwa byo gutanga imfashanyo, guherekeza ibikorwa bya Loni, mu gihe PSU yo ifite inshingano zo kurinda abayobozi n’ibindi.

Kuri ubu, PSU bimwe mu byo ishinzwe muri Centrafrika, harimo no kurinda umutekano wa Minisitiri w’Intebe , Simplice Sarandji.

ACP Kayijuka yashimye kwihangana n’ubunyamwuga byaranze abapolisi yayoboraga, aho yavuze ko bujuje neza inshingano mu mwaka bamaze muri Centrafurika.

Ku kibuga cy’indege “Kigali International Airport”, ACP Kayijuka yagize ati:”Dushimishijwe no kugaruka mu gihugu turi bazima , tukaba twiteguye gukomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo bazadushingwa.

-4451.jpg

Aha akaba yagize ati:” Ubutumwa bwose bugenda neza bibanjirijwe n’imyiteguro ikorwa, kuba witeguye no kumva neza imiterere y’akazi ugiyemo; niyo mpamvu dushimira Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda badufashije kugera ku ntego kandi kinyamwuga, mu butumwa na mbere yabwo.”

2016-10-22
Editorial

IZINDI NKURU

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA  IREMBO

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Editorial 09 Jun 2016
Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu  kurwanya ibiyobyabwenge

Kamonyi: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare biyemeje kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Editorial 06 Feb 2016
Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi muNtara y’Iburengerazuba yakanguriye abaturage gukumira ibyaha

Editorial 21 Feb 2017
Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Isi ikomeje kubabana nto: Umujenosideri Eric Tabaro Nshimiye yafatiwe muri Amerika

Editorial 22 Mar 2024

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

Turamagana Ibirego bya HCR kubera ko U Rwanda ari Ikitegererezo mu Kwita ku Mpunzi n’Abimukira

17 Jul 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru