• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Editorial 22 Oct 2016 Mu Mahanga

Ejo mu ma saa saba y’amanywa , icyiciro cya nyuma cy’abapolisi b’u Rwanda bavuye ku kibuga cy’indege cya Kigali bagiye mu butumwa bw’akazi- mu ndege ya RwandAir 33 yiswe “Ubumwe” , barangije isimburana ry’imitwe ibiri y’abapolisi 280 bakorera mu butumwa bw’amahoro muri Centrafurika MINUSCA.

Iyi mitwe ibiri y’abapolisi 140 buri umwe ni “Protection Support Unit Two” (PSU2) uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangoga na “Formed Police Unit two” (FPU2) uyobowe na Chief Supt. Claude Kajeguhakwa.

Aba basanzeyo FPU2 igizwe n’abapolisi 140 nabo basimbuyeyo abandi bangana gutyo mu ntangiriro z’uku kwezi.

Mbere y’uru rugendo kandi, kuri uyu wa gatatu, aba bapolisi baganirijwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, wabagiriye inama yo kubakira ku byiza abo basimbuyeyo bakoze, bita ku ndangagaciro kandi bakora neza ubutumwa bagiyemo.

Hagati aho, PSU2 na FPU2 basimbuye umubare w’abapolisi ungana n’uwabo, wo waje mu masaa kumi n’imwe z’umugoroba , uyobowe na ACP Benoit Kayijuka na Chief Supt. Johnson Sesonga.

Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, mu izina rya Polisi y’u Rwanda, niwe wayoboye imihango yo kugenda no kuza kw’iyo mitwe yombi.

Imitwe yagarutse, yasize izwiho ubushobozi mu kugarura ibijyanye n’amahoro n’umutekano muri rusange , ndetse n’umutekano w’abayobozi by’umwihariko.

FPU ikaba ishinzwe ibyo guhosha imyigaragambyo, gucunga umutekano w’ahabaye ibirori , gufasha mu bikorwa byo gutanga imfashanyo, guherekeza ibikorwa bya Loni, mu gihe PSU yo ifite inshingano zo kurinda abayobozi n’ibindi.

Kuri ubu, PSU bimwe mu byo ishinzwe muri Centrafrika, harimo no kurinda umutekano wa Minisitiri w’Intebe , Simplice Sarandji.

ACP Kayijuka yashimye kwihangana n’ubunyamwuga byaranze abapolisi yayoboraga, aho yavuze ko bujuje neza inshingano mu mwaka bamaze muri Centrafurika.

Ku kibuga cy’indege “Kigali International Airport”, ACP Kayijuka yagize ati:”Dushimishijwe no kugaruka mu gihugu turi bazima , tukaba twiteguye gukomeza gukorera igihugu mu yindi mirimo bazadushingwa.

-4451.jpg

Aha akaba yagize ati:” Ubutumwa bwose bugenda neza bibanjirijwe n’imyiteguro ikorwa, kuba witeguye no kumva neza imiterere y’akazi ugiyemo; niyo mpamvu dushimira Polisi y’u Rwanda na Leta y’u Rwanda badufashije kugera ku ntego kandi kinyamwuga, mu butumwa na mbere yabwo.”

2016-10-22
Editorial

IZINDI NKURU

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024
Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Emery Bayisenge yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Saif Sporting Club yo muri Bangladesh yigeze gukinira muri 2019

Editorial 09 Nov 2021
Amatora : Hari abaturage batarabona ikarita y’itora

Amatora : Hari abaturage batarabona ikarita y’itora

Editorial 06 Feb 2016
Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Aho kwica kuluna(mayibobo) zo mu muhanda, wakwica kuluna ziyobora Kongo kuko ari zo zoretse igihugu”- Abasesenguzi

Editorial 20 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Editorial 28 Feb 2016
Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021
Amakuru

Amafoto: Yannick Mukunzi yakoranye imyitozo n’ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kwitegura imikino ibiri isoza iyo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2021

Editorial 20 Mar 2021
Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Editorial 14 Jan 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru