• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda

Polisi y’u Rwanda yasubije umunyarwanda imodoka ye yari yaribwe ikajyanwa Uganda

Editorial 14 Apr 2016 Mu Mahanga

​Kuri uyu wa gatatu tariki ya 13 Mata, Polisi y’u Rwanda yasubije umugabo w’umunyarwanda witwa Badege Sam imodoka ye yo mu bwoko bwa RAV4 ifite Pulaki RAC 003 E yari yaribwe n’umushoferi we akayijyana Uganda.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba, Umuyobozi wa Polisi Mpuzamahanga n’ubutwererane muri Polisi y’u Rwanda, washyikirije iyi modoka Badege, yavuze ko nyuma y’aho Badege abagerejeho ikibazo cye cy’uko imodoka ye yibwe ikajyanwa muri Uganda, Polisi y’u Rwanda yavuganye na Polisi Mpuzamahanga ya Uganda iyisaba gufasha uyu munyarwanda akabona imodoka ye, aho yagize ati:”Amaze kutugezaho ikibazo cye, akatubwira ko umushoferi yibye imodoka ye akayijyana Uganda, twavuganye na Polisi Mpuzamahanga ya Uganda, tumuha impapuro zisaba ubufasha Polisi ya Uganda, ajyayo nabo baramufasha abona imodoka ye.”

ACP Kuramba yakomeje avuga ko iki gikorwa ari icyo kwishimira kuko kigaragaza imikoranire myiza ya Polisi y’u Rwanda na Polisi z’ibindi bihugu. Yagize ati:”Ibi ni ibyo kwishimira, kuko tumaze iminsi dusubiza imodoka zibwe mu mahanga zigafatirwa mu Rwanda, iki ni ikigaragaza ko na Polisi z’amahanga nazo zidufasha iyo tuzisabye ubufasha, haba mu kurwanya ibyaha nk’ibi by’ubujura bw’imodoka, ndetse n’ibindi byaha ndengamipaka.”

Nyuma yo gusubizwa imodoka ye, Badege yashimiye ubushobozi, ubunyamwuga bya Polisi y’u Rwanda ndetse n’umubano mwiza ifitanye na Polisi z’ibindi bihugu, aho yagize ati:”Ndishimye cyane kuko nongeye kubona imodoka yanjye yari imaze hafi amezi 2 ibuze, rwose maze kumenya ko yambutse ikarenga umupaka w’u Rwanda, nahise nta icyizere cyo kongera kuyibona ariko naarje mbibwira Polisi y’u Rwanda impa ubufasha bushoboka bwose kugeza nyibonye. Ndabwira abantu bose ko igihe cyose imodoka zabo zibwe bajya bahita baza kubimenyesha Polisi y’u Rwanda kuko ntayo itagaruza.”

Badege yavuze ko kugirango iyi modoka ibure, ari umushoferi we wayibye akayijyana Uganda, yagera Kabalagala agakora impanuka, nyuma aza guhamagara inshuti ye hano mu Rwanda ko yakoze impanuka asaba ubufasha, uyu mugenzi we nawe aza kubwira Badege, ahita amenya irengero ryayo, nawe aza kubimenyesha Polisi y’u Rwanda.

Uyu mushoferi akaba agishakishwa kuko yahise aburirwa irengero
Kuva mu mwaka ushize wa 2015, Polisi y’u Rwanda imaze gufata imodoka 11 no gusubiza ba nyirazo.

RNP

2016-04-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Ubwongereza burasanga gutera inkunga ingabo za SADC ziri muri Kongo bishobora kongerera ikibazo ubukana.

Editorial 09 Sep 2024
Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer  Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Umunyezamu Ntwari Fiacre yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs yo muri Afurika y’Epfo

Editorial 28 Jul 2024
Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Ariko noneho ni akumiro. Mu itangazo rikubiyemo ingingo zivangavanze, abajenosideri bo muri FDLR ngo barashaka imishyikirano na Leta y’u Rwanda!

Editorial 29 Nov 2022
Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

Akaga ba mukerarugendo bahura nako kubera ruswa yayogoje inzego za Uganda ku mipaka.

Editorial 01 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira
IMIKINO

APR FC yanyagiye Gicumbi FC iyisiga mu mazi abira

Editorial 29 Mar 2018
Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta
INKURU NYAMUKURU

Kenya: Urukukiko rw’ikirenga rwemeje bidasubirwaho itorwa rya Uhuru Kenyatta

Editorial 20 Nov 2017
Muri Kaminuza ya Makerere Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riravuza ubuhuha
INKURU NYAMUKURU

Muri Kaminuza ya Makerere Ihohoterwa rishingiye ku gitsina riravuza ubuhuha

Editorial 17 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru