Isi yose isanzwe ifata Ububiligi nk’igihugu cy’amacakubiri ashingiye ku moko abiri, Wallons na Flamands, bikaba bitangaje kuba mu kinyejana tugezemo, igihugu cyo ku mugabane w’Uburayi wiyita intangarugero muri demokarasi, kikibaswe na politiki nk’iyo iciriritse.
Iryo vangura Ababiligi n’ubu niryo bagicengeza mu karere k’Ibiyaga Bigari, nk’aho ibyo bigishije ubwo bakolonizaga u Rwanda, u Burundi na Kongo bitari bihagije. Ikibazo cya Hutu-Tusi aho kigejeje ibi bihugu uko ari bitatu, amateka azabiryoza Ababiligi.
Iyo politiki isanzwe iciriritse, ubu yarushijeho guhumira ku mirari, bigizwemo uruhare n’abadepite b’Ububiligi ariko bafite inkomoko muri Kongo. Abo nibo batamitse Ababiligi u Rwanda barushinja ibidashoboka, bikarushaho kuborohera kubera ruswa yamunze benshi mu bategetsi b’Ububiligi.
Amahirwe ariko ni uko burya udashobora kubeshya abantu bise, igihe cyose. Urugero ni abadepite b’Ububiligi (biganjemo Abazayirwa) bagerageje gutambamira inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wageneye Ingabo z’uRwanda ziri muri Mozambike, ariko bikarangira abo bagambanyi batsinzwe. Uwo muryango wimye amatwi ibigambo bisebanya by’abo bakongomani biyita Ababiligi, maze kuwa mbere ushize, icyemezo cyo guha miliyari hafi 30 z’amanyarwanda abasirikari n’abapolisi b’uRwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mozambike, gishyirwaho umukono ndakuka!
Aho ni politiki mbiligi yari yongeye guta ibaba!
Mu makoraniro mpuzamahanga, abadepite b’Ububiligi bakomoka muri Kongo ntibatinya kuvuga ko muri Kivu y’Amajyaruguru gusa, hari miliyoni 15 z’Abakongomani ” bishwe n’uRwanda”!
Ikibazo si umubare kuko n’umuntu umwe wishwe arababaje. Ariko se iryo barura ryakozwe nande, ryari, kuki bigerekwa ku Rwanda kandi bizwi ko ako gace ka Kongo kamaze imyaka isaga 30 karabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro ikabakaba 260?
Uretse ko abo bakwizabinyoma batanahuriza ku mubare w’abishwe, kuko buri wese avuga umubare we bitewe n’uko yaramutse cyangwa ingano y’ibiyayuramutwe yafashe, n’iyo wateranya abatuye intara za Kivu zombi(Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo) ntiwasanga bageze kuri miliyoni 15!
Uko kudahuza imibare nabyo ni ikimenyetso cy’uko ibivugwa ari ibipapirano by’amakabyankuru, bitesha agaciro politiki mbiligi yiyemeje gutera ikirenge mu cy’abasazi b’i Kinshasa. Dore nk’ubu Madamu Lydia Mutyebele Ngoi, Umunyekongo uri mu nteko y’Ububiligi, avuga ko hishwe miliyoni 10, uhagarariye Kongo muri Loni akavuga miliyoni 15, ab’ i Kinshasa bati ni miliyoni 7, 8, 12…, buri wese mbese agahimba ibyo yumva byatera imbabazi abashukika bwangu.
Ubundi umuhanga mu kuyobya abantu, abeshya ibyo yabanje nibura gukorera “ubugororangingo”. Abategetsi ba Kongo n’ababashyikigiye bo ntacyo bibabwiye, kuko kwisebya babigize umuco.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa”X”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, nawe yagaragaje amakabyankuru ari mu mibare abo babeshyi bavuga ko ari iy’abavanywe mu byabo n’umutwe wa M23, bo bemeza ko babarirwa muri 7.200.0000, kandi uwo mubare ari uw’abavanywe mu byabo muri Kongo yose uko yakabaye.
Nk’uko Amb. Nduhungirehe abyerekana ashingiye ku bitangazwa n’imiryango mpuzamahanga itagize aho ibogamiye, imibare yo kuwa 30/09/2024 yerekana ko abavanywe mu byabo muri Kivu y’Amajyaruguru bari 1.781000. Mu mezi make abanziriza iyo tariki kandi, ababarirwa mu 865.000 bari bamaze gusubira mu byabo, cyane cyane mu turere tugenzurwa na M23.
Ikindi gitesha agaciro ibivugwa n’abo badepite b’Ababiligi ariko bakorera mu kwaha kwa Perezida Tshisekedi, ni uko abishwe n’abavuye mu byabo bose bagerekwa kuri M23, kandi muri ako gace k’imirwano hari ingabo z’amahanga, ndetse n’indi mitwe y’abicanyi nka FDLR, Mayi-Mayi, CODECO, n’ indi isaga 260 nk’uko twabisobanuye haruguru
Muri make rero, nk’uko na Amb. Nduhungirehe yabitanzemo inama, igisubizo cy’ibibazo bya Kongo si ukuremekanya ibinyoma no kubigereka ku Rwanda.
Yewe igisubizo ntigikwiye gushakirwa mu nzira y’intambara, ahubwo Leta ya Kongo niyitandukanye n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, nk’uko ibisabwa n’imyanzuro y’inama za Luanda, kandi iyoboke inzira y’ibiganiro hagati yayo n’abayirwanya, by’umwihariko AFC/ M23.