• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Politiki mbiligi isanzwe iciriritse, ariko noneho Abakongomani bari mu Nteko y’Ububiligi barayirunduye!

Politiki mbiligi isanzwe iciriritse, ariko noneho Abakongomani bari mu Nteko y’Ububiligi barayirunduye!

Editorial 24 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Isi yose isanzwe ifata Ububiligi nk’igihugu cy’amacakubiri ashingiye ku moko abiri, Wallons na Flamands, bikaba bitangaje kuba mu kinyejana tugezemo, igihugu cyo ku mugabane w’Uburayi wiyita intangarugero muri demokarasi, kikibaswe na politiki nk’iyo iciriritse.

Iryo vangura Ababiligi n’ubu niryo bagicengeza mu karere k’Ibiyaga Bigari, nk’aho ibyo bigishije ubwo bakolonizaga u Rwanda, u Burundi na Kongo bitari bihagije. Ikibazo cya Hutu-Tusi aho kigejeje ibi bihugu uko ari bitatu, amateka azabiryoza Ababiligi.

Iyo politiki isanzwe iciriritse, ubu yarushijeho guhumira ku mirari, bigizwemo uruhare n’abadepite b’Ububiligi ariko bafite inkomoko muri Kongo. Abo nibo batamitse Ababiligi u Rwanda barushinja ibidashoboka, bikarushaho kuborohera kubera ruswa yamunze benshi mu bategetsi b’Ububiligi.

Amahirwe ariko ni uko burya udashobora kubeshya abantu bise, igihe cyose. Urugero ni abadepite b’Ububiligi (biganjemo Abazayirwa) bagerageje gutambamira inkunga Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wageneye Ingabo z’uRwanda ziri muri Mozambike, ariko bikarangira abo bagambanyi batsinzwe. Uwo muryango wimye amatwi ibigambo bisebanya by’abo bakongomani biyita Ababiligi, maze kuwa mbere ushize, icyemezo cyo guha miliyari hafi 30 z’amanyarwanda abasirikari n’abapolisi b’uRwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Mozambike, gishyirwaho umukono ndakuka!

Aho ni politiki mbiligi yari yongeye guta ibaba!

Mu makoraniro mpuzamahanga, abadepite b’Ububiligi bakomoka muri Kongo ntibatinya kuvuga ko muri Kivu y’Amajyaruguru gusa, hari miliyoni 15 z’Abakongomani ” bishwe n’uRwanda”!

Ikibazo si umubare kuko n’umuntu umwe wishwe arababaje. Ariko se iryo barura ryakozwe nande, ryari, kuki bigerekwa ku Rwanda kandi bizwi ko ako gace ka Kongo kamaze imyaka isaga 30 karabaye isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro ikabakaba 260?

Uretse ko abo bakwizabinyoma batanahuriza ku mubare w’abishwe, kuko buri wese avuga umubare we bitewe n’uko yaramutse cyangwa ingano y’ibiyayuramutwe yafashe, n’iyo wateranya abatuye intara za Kivu zombi(Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo) ntiwasanga bageze kuri miliyoni 15!

Uko kudahuza imibare nabyo ni ikimenyetso cy’uko ibivugwa ari ibipapirano by’amakabyankuru, bitesha agaciro politiki mbiligi yiyemeje gutera ikirenge mu cy’abasazi b’i Kinshasa. Dore nk’ubu Madamu Lydia Mutyebele Ngoi, Umunyekongo uri mu nteko y’Ububiligi, avuga ko hishwe miliyoni 10, uhagarariye Kongo muri Loni akavuga miliyoni 15, ab’ i Kinshasa bati ni miliyoni 7, 8, 12…, buri wese mbese agahimba ibyo yumva byatera imbabazi abashukika bwangu.

Ubundi umuhanga mu kuyobya abantu, abeshya ibyo yabanje nibura gukorera “ubugororangingo”. Abategetsi ba Kongo n’ababashyikigiye bo ntacyo bibabwiye, kuko kwisebya babigize umuco.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa”X”, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, nawe yagaragaje amakabyankuru ari mu mibare abo babeshyi bavuga ko ari iy’abavanywe mu byabo n’umutwe wa M23, bo bemeza ko babarirwa muri 7.200.0000, kandi uwo mubare ari uw’abavanywe mu byabo muri Kongo yose uko yakabaye.

Nk’uko Amb. Nduhungirehe abyerekana ashingiye ku bitangazwa n’imiryango mpuzamahanga itagize aho ibogamiye, imibare yo kuwa 30/09/2024 yerekana ko abavanywe mu byabo muri Kivu y’Amajyaruguru bari 1.781000. Mu mezi make abanziriza iyo tariki kandi, ababarirwa mu 865.000 bari bamaze gusubira mu byabo, cyane cyane mu turere tugenzurwa na M23.

Ikindi gitesha agaciro ibivugwa n’abo badepite b’Ababiligi ariko bakorera mu kwaha kwa Perezida Tshisekedi, ni uko abishwe n’abavuye mu byabo bose bagerekwa kuri M23, kandi muri ako gace k’imirwano hari ingabo z’amahanga, ndetse n’indi mitwe y’abicanyi nka FDLR, Mayi-Mayi, CODECO, n’ indi isaga 260 nk’uko twabisobanuye haruguru

Muri make rero, nk’uko na Amb. Nduhungirehe yabitanzemo inama, igisubizo cy’ibibazo bya Kongo si ukuremekanya ibinyoma no kubigereka ku Rwanda.

Yewe igisubizo ntigikwiye gushakirwa mu nzira y’intambara, ahubwo Leta ya Kongo niyitandukanye n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, nk’uko ibisabwa n’imyanzuro y’inama za Luanda, kandi iyoboke inzira y’ibiganiro hagati yayo n’abayirwanya, by’umwihariko AFC/ M23.

2024-11-24
Editorial

IZINDI NKURU

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

Editorial 14 Mar 2025
Gatsibo  : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Gatsibo : Umupolisi yarashe abapolisi bagenzi be yicamo umwe, na we araraswa

Editorial 03 Oct 2016
Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Uganda: Hari byinshi leta ya Museveni igomba gusobanurira abaturage bayo kurusha gukwirakwiza ibihuha ku buzima bw’abayobozi mu Rwanda

Editorial 13 Aug 2019
Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza

Polisi iratangaza ko amatora y’Abajyanama yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza

Editorial 23 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu
UBUKUNGU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Editorial 24 Feb 2020
Amb. Amri Sued  yitabye Imana
Mu Rwanda

Amb. Amri Sued yitabye Imana

Editorial 06 Oct 2017
Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura
Mu Rwanda

Ethiopia: Abanyarwanda bizihije Umuganura

Editorial 05 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru