Abasesenguzi mu bya politiki bagereranya imitwe nka RNC, FDLR, MRCD n’indi y’iterabwoba nka “boutiques” zicuruza amafi yaboze n’ibindi biribwa byarangije igihe, bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage, batarebye neza ngo babanze kumenya ibyo bagiye gushyira mu mubiri.
Niba hari ikintu cyo kwitonderwa ni ukurya ifi yaboze cyangwa ikindi gicuruzwa cyose cyarengeje igihe, kuko bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu harimo n’urupfu. Niyo mpamvu impuguke mu by’ubuziranenge zihora zitugira inama ko mbere yo kurya cyangwa kunywa ikintu icyo aricyo cyose, twabanza gushishoza tukamenya ko kitarengeje igihe.
Iyo urebye cyangwa ukumva ibyo Interahamwe n’ibigarasha nka Kayumba Nyamwasa n’ abandi bagambanyi birirwa kwirakwiza, usanga ntaho bitandukaniye no kuroga ababatega amatwi.Gushora urubyiruko mu ntambara uzi neza ko rutatsinda, ntaho bitaniye no kugaburira abantu uburozi. Iyo wumvise abafatirwa ku rugamba ibyo bijejwe mbere yo kujya mu mashyamba ya Kongo, wibaza inyungu Kayumba Nyamwasa, Rusesabagina, Twagiramungu n’izindi ngirwa banyapolitiki, bakura mu kubona imirambo itabarika y’abagwa mu mirwano hagati y’iyo mitwe n’ingabo za FARDC. Nka Nyamwasa na Theogene Rudasingwa bo uretse umutima-mutindi wo kumarisha ababayoboka buhumyi, nk’abantu babaye muri RDF, barabizi ko ingabo z’uRwanda zitisukirwa n’inzererezi zahaze urumogi.
Nonese gufata abantu batazi ibya gisirikari na mba, nka “Sankara” n’abandi basore bagombye kuba bari mu mashuri cyangwa indi mirimo ibategurira ejo hazaza heza, ukababeshya ko bahise baba Major, Captain, Colonel yewe na General, warangiza uti nimujye ku rugamba ,uba wumva hari ubundi bugome usigaje?Iyo ufashe umuntu nka Mudathiru warangije igihe kubera ubusinzi buvanze n’ubusaza, warangiza uti ngaho jya kuyobora rugamba, ubizi neza ko ubuzima agiyemo atabushobora,ubugome buruta ubu ni ubuhe?
Ese Twagiramungu, Rusesabagina, uwababaza uko bategura n’uko bayobora urugamba mwamubwira ko, uretse kwihata divayi no gusakuriza iyo za Bubiligi, mwabera mwari mwagera ku rugamba ngo mumenye ko rutarwana n’ubonetse wese?Mwavuga se ko bariya bana mwohereza mu irimibi ryo muri Kongo atari ubugome bw’ubuvukanano?
Murafata ukuri mukakugoreka kugirango benshi bagwe mu mutego wa politiki y’ikinyoma.Nk’iyo mubeshya isi ngo mu Rwanda Leta yica abatavuga rumwe nayo, ibi bihumbi byuzuye za Mutobo by’abafatiwe mu mugambi wo kwica Abaturarwanda, haramutse hari gahunda yo kwica bari kuba barimo guhabwa amasomo yo kubana neza n’abandi baturage?
Abirirwa batakambira inkiko ko mwabaroshye mu mashyamba ya Kongo batazi ko barwanira inda zanyu, haramutse hari gahunda yo kwica, igihugu cyari kuba kibatangaho amamiliyoni yo kubavuza,kubagaburira, kubambika, kubaha ababuranira mu mategeko, n’ibindi ubundi bihabwa umuturage mwiza?Abahamwe n’ibyaha birimo umugambi wo kugirira nabi Umukuru w’Igihugu, nka Col Tom Byabagama, Lt Joel Mutabazi n’abandi, bari kuba bakirushya inkiko?
Iyo haza kubaho ubugome nk’ubwanyu, Ingabire Victoire na Ntagada bakorana ku mugaragaro na FDLR bari kuba bakirirwa batobera Abanyarwanda.Oya, buri wese ahabwa umwanya akisobanura, ubutabera bukagera kuri bose
Iyo haza kubaho umugambi wo guheza bamwe mu Banyarwanda nk’uko mwirirwa mubibeshya, Leta yari kwishyurira amashuri abana b’inyeshyamba za FDLR?Ingero ni nyinshi; muzabaze Dr Trésor MUKIZA ko atishyuriwe na RDF amafaranga atabarika, mu gihe se yari ashinzwe iperereza muri FDLR.
Iyo haza kuba hari umugambi wo guheza nk’uko Gasana Anasthase yirirwa akoronga, mushiki we Mukasonga na muramu we Makombe, bari kugera mu myanya ya Leta ikomeye kuko ari Gasana wayibahaye cyangwa baminuje kurusha abandi? Oya, ni uko gusa gahunda ya Leta ari uguha abaturage bose amahirwe angana.
Nyamuneka nimureke gukomeza kugaburira abantu ibyataye agaciro. Erega mubo muroga harimo ababyeyi banyu, abavandimwe n’abana banyu. Nimureke kuvunisha Abanyarwanda bazima barwana no kurogora inzirakarengane mupakiramo ubwo buvunderi bwanyu.
Bakunzi ba Rushyashya namwe, nimuharanire kwanga kurya uburozi mubureba, dufatanye kwamagana imigambi mibisha y’Interahamwe, ibigarasha n’ababashyigikiye, kandi murabizi ibuye ryagaragaye ntiryagombye kwica isuka!