Judi Rever wamamaye kubera guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse guhabwa ijambo yidoga ibitekerezo bye kuri Radiyo y”ubufaransa yitwa Radio Sud kugirango amenyekanishe igitabo cye. Ni igitabo cyuzuye ibinyoma bisa aho usanga abogamiye kubasize bamennye amaraso y’Inzirakarengane z’Abatutsi.
Ababikurikiranira hafi bavuga ko batangazwa n’uko “radiyo yiyubaha ishobora gutanga ijambo k’umuntu uzwi cyane nk’umuhakanyi wa Jenoside nka Rever kugira ngo yerekane ibitekerezo bye by’ivangura ritanya Abanyarwanda kandi intambwe bagezeho igaragara haba mu bumwe n’ubwiyunge cyangwa iterambere ntavangura.”
Muri icyo kiganiro, Rever yasubiyemo ibyo asanzwe avuga ko yabonye “raporo z’ibanga” ngo yakuye mu cyahoze ari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda (ICTR), aho avuga ko yasomye ko “Abasirikare ba RPA bari mu myitozo kuva mu 1992, ngo boherejwe muri perefegitura zose z’igihugu muri Mutarama 1994 kugira ngo binjire mu nterahamwe kandi bifatanye mu kwica Abatutsi mu gihe cya jenoside. Agaragaraza ko Ingabo za RPA zacengeye mu migi n’ibyaro nyamara uzi gusesengura yibaza aho zaca ingabo za Ex FAR ukahabura kuko nazo zabaga ziryamiye amajanja,Iyo rero ukurikiye neza wumva agamije gusiga ibyondo ubuyobozi bw’u Rwanda nyamara ibi nta kidasanzwe abizwiho.
Nk’uko abakurikiranye icyo kiganiro babivuga, ibyo bita “raporo y’ibanga” ya Jude Rever bakomeza kuvuga ko itigeze ibaho habe na mba. Rever yerekanye kuva kera ko ari umuntu uzwi nk’interahamwe y’umuzungu, kubera ko yifuza kandi agahoza mu kanwa kubeshya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, amaze igihe kinini ashyirwa ahagaragara n’abashakashatsi benshi, barimo intiti zizwi cyane za Jenoside ariwe Linda Melvern, Judi Rever yanzwe n’abategura igihembo cya Bayeux Calvados-Normandy, kubera uruhare akomeje kugira mu guhakana Jenoside kandi akabikora mu izina ry’itangazamakuru kugirango bigere kure we ntazi ko n’abantu bamaze gukerebuka bareba kure bagahitamo ikiri ukuri.
Mu byo yavuze mu kiganiro yagiranye na radiyo harimo ko “Ubufaransa bubanira neza u Rwanda nta mbereka”, aya magambo akaba atandukanye rwose n’ukuri, amateka yerekana ko Ubufaransa bwari umufatanyabikorwa ukomeye w’ubutegetsi bwa Habyarimana kandi bukanatanga inkunga ya gisirikare mu kurwanya ingabo zabohoye u Rwanda zahoze ariza FPR/Inkotanyi.
Umussesenguzi w’ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga yagize ati: “Ibintu nk’ibi ntibishobora kuvuguruzanya, ahubwo wakwizera abasaba imbabazi za Jenoside bagizemo uruhare kugira ngo bakomeze kugerageza guhindura amateka abe meza kuruta ayarangiye”. Rever yiyemeje gushaka amafaranga n’izindi ndonke zinyuze mu nyigisho zivuguruza amateka y’u Rwanda, ibyo akabikorana ingufu nyinshi kuko afitanye isano na Jenoside n’abayikoze mu buryo bwo kubeza no gusiga icyasha abashushubikanyije inkoramaraso.”
Abahanga kuri Jenoside babona ko guha urubuga umuntu nka Judi Rever bishyigikira gukomeza ipfobya rya Jenoside gusa abazi ukuri bo bakabifata nk’ubusazi cyangwa kwirengagiza ukuri ukureba, kubera ko guhakana ariyo ntambwe ya nyuma yo gukora Jenoside. Umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati: “Noneho ko guverinoma y’Ubufaransa yasohoye itegeko ryo kumenya no kudapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko nanone iki gihugu nacyo gikwiye gutera intambwe kigafata iya mbere mu kubuza abahakana kubona urubuga rusange, nk’uko babikora n’abahakana itsembabwoko ry’Abayahudi.”