APR FC yanze agasuzuguro yigaranzura mukeba Rayon sports, iva inyuma iyitsinda 2-1 inayirusha guhererekanya neza. Kutitwara neza no gutsindwa ntibyabuje Rayon sports Olivier Karekezi gutwara igikombe cy’Intwari irusha izindi ikinyuranyo cy’ibitego.
Igikombe cy’Intwari 2018 cyateguwe na FERWAFA ifatanyije n’Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe cyasojw eku mugaragaro mu mupira w’amaguru kuri uyu wa kane hakinwa imikino ibiri; saa 13h AS Kigali y’abakinnyi 10 (kuko Iradukunda Eric Radu yabonye ikarita itukura mu gice cya mbere) inganya 0-0 na Police FC naho saa 15:30 hatangira umukino wahuje amakipe amaze imyaka 24 ahanganye mu Rwanda, APR FC na Rayon sports.
Mbere y’umukino ikizere cyari kinshi kuri Rayon sports kuko ariyo yaherukaga kwitwara neza mu mikino ibiri iyihuza na mukeba, ariko ntibyakanze APR FC yari ifite n’abafana benshi baje kureba ‘Classico’ ya mbere ku bakinnyi babo bashya barimo na Savio Nshuti Dominique wakiniraga Rayon umwaka w’imikino ushize.
Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Twagirumukiza Abdul Karim watangiye neza ku ruhande rwa Rayon sports yari inafite umurindi w’abafana byatumye inafungura amazamu kare, ku munota wa 13 gusa kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot umupira ugera kuri Shaban Hussein Tchabalala watsinze n’umutwe.
Iminota yakurikiyeho y’igice cya mbere yihariwe na APR FC yashakaga kwishyura ariko ntiyabigeraho nubwo yagerageje amahirwe inshuro eshatu harimo uburyo bubiri bwahushijwe na rutahizamu mushya Byiringiro Lague bavanye muri Vision FC yo mu kiciro cya kabiri, n’inshuro imwe Iranzi Jean Claude yasigaranye na Bakame ariko umupira ufata umutambiko.
Nubwo Rayon yarangije igice cya mbere iri imbere n’igitego kimwe ariko ntabwo yahererekanyaga neza cyangwa ngo isatire cyane kurusha APR FC. Byatumye Olivier Karekezi utoza Rayon asimbuza kare (ku munota wa 42) ngo arebe ko yakongera imbaraga mu ikipe ye, umunya-Uganda Mugume Yassin asimburwa na Manishimwe Djabel.
Mu gice cya kabiri nta kinini cyahindutse kuko APR FC yongeye kugitangira ikina neza hagati mu kibuga aho Bizimana Djihad na Muhadjiri Hakizimana bahaye akazi gakomeye Kwizera Pierrot na Yannick Mukunzi wahanganaga n’abo bahoze bakinana.
Rwasibiraga aho rwari bunyure kuko APR FC yaje kubona igitego cyo kwishyura, ku munota wa 55 ku ikosa Mugabo Gabriel yakoreye Savio Nshuti hafi y’urubuga rw’amahina umusifuzi yemeje ko ari coup franc, iterwa neza na Muhadjili Hakizimana muramu we Bakame ntiyamenya aho umupira unyuze.
Ntabwo byakanguye Rayon sports itari ifite ibisubizo byinshi ku ntebe y’abasimbura byatumye Mulisa akora impinduka zigaragaza ko yashakaga intsinzi. Yakuyemo Iranzi Jean Claude asimburwa na Issa Bigirimana naho Byiringiro Lague wari wagoye ba myugariro ba Rayon ariko akabura igitego asimburwa na Nshuti Innocent.
Amata yabyaye amavuta ku ruhande rw’ikipe y’ingabo z’u Rwanda ku munota wa 79 ubwo batsindaga igitego cya kabiri cyahesheje APR FC intsinzi ya none kinjijwe na Issa Bigirimana waje mu kibuga asimbuye, ku mupira yahawe na Nshuti Dominique Savio wabanje gucenga Mugabo Gabriel bahoze bakinana.
Umukino warangiye mu byishimo by’abakunzi ba APR FC ariko ntibyabuza Rayon sports gutwara igikombe kuko yanganyije amanota ane na Police FC na APR FC ariko izirusha ikinyuranyo cy’ibitego kuko izigamye bitatu, APR FC nta mwenda nta n’igitego izigamye naho Police FC yo irimo umwenda w’ibitego bitatu. AS Kigali yabaye iya kane n’amanota atatu.
APR FC na Rayon sports zakoresheje uyu mukino nk’imyiteguro y’imikino ya CAF Champions League aho Rayon izakira LLB y’i Burundi na CAF Confederation Cup aho APR FC izakira Anse Réunion FC yo muri Seychelles.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi
APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Djihad Bizimana, Muhadjiri Hakizimana, Savio Nshuti Dominique, Iranzi Jean Claude na Byiringiro Lague.
Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Nahimana Shasir, Mugume Yassin, Shaban Hussein Tchabalala na Ismaila Diarra.
Photo:Umuseke.rw