• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Perezida Kagame yakurikiye umukino u Rwanda twatsinzemo Grenada 4-0 rugera ku mukino wa nyuma wa FIFA SERIES   |   28 Mar 2026

  • Ndayishimiye yazanye imikorere mibi mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika   |   28 Mar 2026

  • Ingabire Victoire Umuhoza Yongeye Gukubitirwa Ahareba Inzega   |   27 Mar 2026

  • Amateka Mwasangiye n’abandi kugirango ahinduke abanyarwanda bose bagomba kubigiramo Uruhare   |   25 Mar 2026

  • Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico   |   24 Mar 2026

  • Perezida Kagame yavuze ko kwibagirwa ibifitiye inyungu abaturage ari icyaha   |   23 Mar 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona

Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona

Ubwanditsi 25 May 2019 IMIKINO

Nyuma y’urugendo rukomeye mu mwaka w’imikino wa 2018/19, Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya cyenda aho igiheruka yacyegukanye mu 2017.

Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego bine ku busa mu mukino w’ishiraniro wabereye ku kibuga cya Nyakarambi ibifashijwemo na ba rutahizamu ba Michael Sarpong na Ulimwengu Jules.

Umukino watangiye amakipe yombi akina umupira utaryoheye ijisho kuko nta n’imwe yabashaga guhererekanya hasi kubera imiterere y’ikibuha ahubwo igakina imipira miremire yo mu kirere.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ulimwengu Jules wateranye umupira myugariro wa Kirehe FC, Nzabonimpa Prosper mbere yo kuroba umunyezamu Musoni Theophile.

Cyari igitego cya 18 uyu rutahizamu w’umunyarwanda ariko ukomoka mu Burundi yari atsinda muri uyu mwaka wa Shampiyona. Gusa ibi bitego byose si ko yabitsinze ari muri Rayon Sports kuko yayigezemo mu gice cya kabiri cya shampiyona avuye muri Sunrise.

Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Nzabonimpa yakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti yinjijwe neza na rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong.

Mu gice cya kabiri, nabwo Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka intsinzi ari nako yakoraga amakosa menshi kubera igitutu cyo kwirinda kwishyurwa bibiri yari yatsinze.

Ku munota wa 74, Ulimwengu yongeye kubona inshundura atsinda igitego cye cya 19 cya shampiyona ku mupira waturutse iburyo, uhinduwe na Manzi Thierry nawe watangaga umupira wa gatanu wavuyemo igitego muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri Ulimwengu cyari igitego cya 19 atsinze muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona.

Umunya-Ghana Michael Sarpong yujuje ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gufata icyemezo acenga abakinnyi babiri ba Kirehe FC, areba uko umunyezamu Musoni ahagaze, amutera mu nguni ntiyabasha kugera ku mupira.

Mu minota y’inyongera, Sarpong yujuje ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gufata icyemezo acenga abakinnyi babiri ba Kirehe FC, areba uko umunyezamu Musoni ahagaze, amutera mu nguni ntiyabasha kugera ku mupira, umukino urangira ari 4-0.

Wari umukino wa 18 iyi kipe ikinnye idatsindwa iri mu maboko y’Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘’Robertinho kuko yaheruka gutsindwa na Police FC tariki 21 Ukuboza 2018.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kuzuza amanota 69, yegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino 2018/19 hakibura umunsi umwe ngo shampiyona igere ku musozo. APR FC ya kabiri n’amanota 62 ntabwo yashyikira Rayon Sports mu mikino ibiri isigaje.

Nubwo Rayon Sports itwaye igikombe, yahuye n’ibihe bikomeye byo kubura abakinnyi b’imena yari yatangiriranye umwaka.

Barimo Umurundi Shabban Hussein ‘’Tchabalala’’ werekeje muri Baroka United yo muri Afurika y’Epfo, Umunya-Mali Ismailla Diarra werekeje muri Algeria muri CA Bordj Bou Arréridj, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir berekeje muri Oman, Muhire Kevin waguzwe na Misr Lel Makasa yo mu Misiri ndetse na Usengimana Faustin werekeje muri Kuwait mu ikipe ya Khaitan Sporting Club nyuma agakomereza muri Buildcon yo muri Zambia.

Hari kandi myugariro Mugabo Gabriel werekeje muri KCB Sports Club, umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc ‘’Bakame’’ wahagaritswe bikarangira aguzwe na AFC Leopards yo muri Kenya, Mukunzi Yannick waguzwe na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède na Rwatubyaye Abdul waguzwe na Kansas City Football Club yo nyuma agakomereza muri Colorado Springs Switchbacks FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika na Bimenyimana Bonfils Caleb werekeje ku mugabane w’u Burayi.

Rayon Sports yujuje ibikombe icyenda by’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaherukaga kwegukana shampiyona mu 2017. Ibindi bikombe bya shampiyona yatwaye ni ibyo mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004 na 2013.

APR FC ni yo imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro nyinshi, aho iyifite inshuro 17.

2019-05-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Nshimiyimana Amran wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yerekeje muri Musanze FC, Umutoza Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso agirwa umutoza wungirije

Ubwanditsi 26 Aug 2021
Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Mbere yo kwerekeza mu Misiri Ikipe y’Igihugu ya Handball yashyikirijwe ibendera

Ubwanditsi 09 Jan 2024
Champions League: FC Barcelone yasezereye Man Utd iyinyagiye, Juventus ikurwamo na Ajax (Amafoto)

Champions League: FC Barcelone yasezereye Man Utd iyinyagiye, Juventus ikurwamo na Ajax (Amafoto)

Ubwanditsi 17 Apr 2019
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abatuye Umujyi wa Kigali muri Siporo Rusange

Ubwanditsi 02 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Ubwanditsi 24 Jan 2018
Akumiro: Perezida Nkurunziza afite ikibazo gikomeye: Yagereranije IMANA n’imbonerakure
INKURU NYAMUKURU

Akumiro: Perezida Nkurunziza afite ikibazo gikomeye: Yagereranije IMANA n’imbonerakure

Ubwanditsi 21 Nov 2017
Nyanza: Abakaraningufu  bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Nyanza: Abakaraningufu bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 07 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru